Make your own free website on Tripod.com

Rwanda Rugali
Ubuhamya bw abavuye mu buyobozi

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Umwe ati:

 

« Neguye nk'umuyoboke n'umuyobozi kubera option (Igihango) bafashe  . Inyabutatu ishingwa mu gashyantare 2001 Mbere y'Inyabutatu hari « Rwanda Notre Avenir », ntabwo yari ishyaka ahubwo yari cercle de réflexion. Abantu barava mu ishyaka nka cercle de réflexion kubera convictions zidahuye. Inyabutatu ni ishyaka itakigira aba membre na statuts ariko bashatse ko cercle de réflexion igira structures nk'iz'ishyaka. Twaje kwibaza niba atari FPR yabatwoherereje (ngo badusabote, saboter). Twatangaga ibitekerezo byiza bigamije démocratie nka réferendum "ba"kagenda babyangiza. Ubu turashaka gusubukura « Rwanda Notre Avenir ». Yari nk'ishyirahamwe. Batangaga ibitekerezo ariko bagatangazwa n'uko nta watangaga feeedback ku mugaragaro. Twabonanye n'Umwami inshuro nyinshi.

Twagiraga ngo dukangure (interpeler) Abanyarwanda, tubahamagarire gukurikirana ibya bo.

"On a été saboté", baratubwira ngo tugomba kugira ikintu kimeze nk'ishyaka.  Baraza baratuvuruga. Bashaka ama-structures. Bashyiraho inzego bavuga ko atari parti. Hari uwanze iyo évolution abivamo rugikubita. Hari abakiri mu Nyabutatu ariko abenshi babivuyemo (aharangiza urasanga amazina yabavuye muri Komite).

Mbona biriya biterwa na "immaturité" (ubwana?) "quelqu'un veut te mener en bateau" (kukuyobora butama). Mushyiraho ishyaka, ubundi bagatangira gusohora za documents mutumvikanyeho. Ibikorwa bya « Rwanda Notre Avenir » byarahagaritswe, turashaka kuzakusanyiriza mu gatabo inzandiko zose twasohoye. Twaritumaze gukoresha ibiganiro-mpaka byinshi.

Mu bibazo by'Inyabutatu, Umwami yanze kugira uruhande abogamira, kubera ko ari Umwami w'Abanyarwanda bose. Ntabwo yari gushyigikira abayobye cyangwa abandi, yavuze ko adashobora guhitamo. Mu by'ukuri mu Nyabutatu hasigaye abantu babarirwa ku ntoki. Mu byihutirwa Rwanda Notre Avenir yakora ni ugushyigikira ko haba referendum yaha urubuga Abanyarwanda rwo kwihitiramo uko bayoborwa. »

« Kajeguhakwa yagiranye compromissions na Habyarimana, bashwanye asanga FPR, ubu bamwambuye banki asubira muri opposition gufatanya n'abamwiciye.

 

Undi ati: 

 

Abantu baranzwe n'ubucanshuro, bati « biraducitse », bakiruka. Problème (mu Nyabutatu) zari zisanzwe. Travail en profondeur (ntiyakozwe) ahubwo habaye kwirukanka. Gusohora communiqué ngo « turakora ». Twagerageje gufata mu nn.. ariko biranga. Bashakaga ko byihuta, babona VK afite amafaranga bakumva ari muri Amerika azabafasha bikihuta. Hari uwaje kumbwira ngo « erega mwajwemo ». Bashakaga rassemblement, kutagira uwo baheza ariko  bagaheza abadémocrates. Bumva ko gufatanya na ex-FAR ari ko karusho ugereranyije na Kayibanda, Habyarimana na Kagame banze gushyikirana n'uwo bahanganye. Ikibazo cya Démocratie mu ishyaka imbere ntibashakaga ko kivugwa kandi ari cyo cy'ingenzi. Mbere nari muri « Rwanda Notre Avenir » bansaba kujya mu nzego z'Imbaga y'Inyabutatu. Nemeye kubaha caution ariko nsaba ko hashyirwaho programme d'activités clair (gahunda yibikorwa isobanutse, débats/impaka, visites, discussions/ibiganiro, etc) kugira ngo ishyaka (igitekerezo cyo kugarura ubwami) rikomere. Abantu bumvishwe ko ubwami na démocratie bitazirana. Ko ubwami ari bwo buryo bwo kuyobora igihugu dusigaranye kubera ko za republika ziza ari imputu cyangwa intutsi.

Icya mbere twagombaga gusobanura, mu ntera ya kabiri tugahura n'amashyaka agendera kuri démocratie (izira igitugu, intwaro etc) kubera ko ingufu zikoreshwa n'abatazifite mu by'ukuri.

Gufatanya n'abantu bo mu mitwe yitwara gisirikare cyangwa mu mashyaka afite ingabo (umwe umwe cyangwa  muri rusange) byari kuza nyuma abakorera muri demokrasi bamaze gukomera.

Ntabwo nashatse guterana amagambo na bagenzi ba njye (bamaze kujya mu Gihango) kubera ko nari nzi neza imikorere ya bo, bashoboraga guharabika umuntu bagira ngo abantu bamukureho ikizere kandi bashoboraga kumuhamagara bakavugana, bakandika ukuri.

Courant démocratique na courant monarchiste zizageraho ziyorganize, impaka ku Rwanda zizakomeza, tuzazikomeza.

Bigitangira iyo batajya mu byo gutanguranwa (Imbaga ngo yaba yarashinzwe kubera ko ARENA yari igiye kujyaho) groupe y'i Buruseli n'iyo muri Amerika bashoboraga gufatanya, bagatangirana. Ni yo mpamvu abantu bavuga ngo twajwemo na FPR.

Bashyira umukono ku masezerano y'Igihango bari bizeye ko bazabona ubushobozi bwinshi (amafaranga, uruvugiro,...) kubera ko FDLR yari imaze kubonana na Kofi Anan.

Buri gihe bumvaga ko ibintu bibacitse bagatanguranwa.

   

 

Message umwe mu bavuye mu Nyabutatu yandikiye ukiyirimo


 « Ndi mwebwe nakwibaza igituma abantu benshi bali mu Mbaga bayivamo aho gushaka gusobanura impamvu mwagiye mu "gihango".
Ndi mwebwe nakwibaza ukuntu Imbaga  izakora abantu benshi bali muli Komite barasezeye. Ndi mwebwe nakwibaza ukuntu nzongera kubona abantu barenze batatu  bagize Komite.
Ndi mwebwe nakongera nkibaza ukuntu nzashobora gukorana n'andi mashyaka azi ko ntaho mpagaze igihe nta bayoboke nkigira.
Ndi mwebwe nakongera nkibaza aho nzongera kugira ijambo  kandi abo nitwazaga kugirango ndigire baranteye utwatsi.
Ndi mwebwe nakwibaza niba ali abo nakoranaga na bo batanyumva cyangwa niba ali njye ukeka ko abandi ali ibicucu bitazi ubwenge ku buryo bagomba kuyoborwa buka.
Nakongera nkibaza niba abanyarwanda bataraciye akenge ku buryo batagishaka za "humiliza nkuyobore".
 
Reka nongere mbabaze: Muzaharanira demokarasi mute mutayemera, ngo munayubahilize muli bake mwitwa ko muli hamwe? Byaba bitaniye he n'abo muvuga ko murwanya batemera ko hagira ugira ibitekerezo batamwemereye kugira? Muzicara muli babili cyangwa batatu mwemeze ko ali uko bili kandi buli wese akagomba kubibona gutyo byanze bikunze?
Ese n'iyo igitekerezo cyanyu cyaba ali cyo cyiza, mubona ko bihagije mudashoboye gusobanulira abandi ko ali byo? Ese umunsi mwategetse abarenze abo mu mashyaka yanyu, murumva utazagendana na mwe azacirwa uruhe?
Tugaruke ku Gihango cyanyu. Ese harya Kajeguhakwa ni umuhuza wa nde (na) nde? Ese amashyaka mukorana muli icyo "gihango", ahagaraliye nde na nde?
Tuvuge nk' Imbaga, yatumwe na nde? Ese abayihagaraliye mu mishyikirano yashyizeho "Igihango" bumvaga ko batumwe na nde kandi twali twarabiyamye ko ntawe ugomba gufata" engagement de grande importance" (icyemezo gikomeye
) bitabanje gucocwa bihagije n'abayoboke?
Ese ko twali twarumvikanye ko nta "lutte violente" (gukoresha ingufu)dushaka, mwatangazwa mute n'uko abadashyigikiye ko amaraso y'umunyarwanda yazongera kumeneka ku mpamvu za politiki batabakulikira igihe mwifatanyije n'abashaka indwano( groupes politico-militaires)? »