Rwanda Rugali
"Mutijima"

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

MBARAGA ADUTEYE IKIBAZO ?

Nkurikije ibyanditswe byinshi kuri Mbaraga, nibyo nawe
yiyemereye, nkurikije nimpaka Mbaraga yagize kururu
rubuga, urasanga uyu mugabo ateye akantu abari kururu
rubuga. Ibi relo bigatuma nibaza ibi bikurikira:
Mbaraga ashobora kuba haribyo yasezeranye abarwanya
Leta ya Kagame none akaba abatabye munama. Kuko gutaha
kwe urasanga byarabaje benshi;
Ikindi umuntu yakwibaza nuko Mbaraga yaba yaroherejwe
na Leta y'i Kigali kugirango imenye icyo abayirwanya
bahatse. None akaba yarakibonye akaba yajyanye
ubutumwa. Ibyo nabyo bikaba bite akantu abo bari
bafatanije inyuma yigihugu. Kuko raporo zose yafashe
hejuru yabo agiye kuzisohora.
Ubundi nabonye ko haraho Mbaraga yavuze nabi Inkotanyi
cyane kandi ahenshi avuga n'amazina nibyo azirega. Ubu
se ibyo yavuze byose yemeje ko ariwe wabeshyaga? Nta
nagato kasigaye yavuze mo ukuri dore ko ngo
ntamutagatifu ubahano kwisi ?. Yego yasabye imbabazi,
ariko se azi neza ko yazihawe na bose no kuri byose
yavuze ?
 
Mutijima
November 05, 2002, Rwanda-l