Rwanda Rugali
Abayobozi ba FDLR i Kigali

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Harerimana wa FDLR ari he ?

FDLR yacitse umutwe

Inkuru ya:Sesonga John (Imvaho Nshya n° 1466, 11-17 Ugush. 2002)

Umutwe wiyita, uwa Politiki ugamije guhungabanya u Rwanda witwa FDLR kugeza ubu wacitse umutwe, abayobozi bawo b'imena, bamaze kwitandukanya n'ababashuka none bageze mu Rwanda, abo baje barimo uzwi ku izina rya Harerimana Célestin wari ushinzwe politiki muri uwo mutwe, ndetse n'uwitwa Munyampeta wari umwungirije kuri ubwo buyobozi.
Imvaho Nshya yegereye uwo mugabo Harerimana avuga ko anezerewe cyane kuba ageze mu Rwanda nyuma y'imyaka umunani ahungiye muri Kongo. Yavuze ko aje afite intego yo kubaka igihugu n'ingufu ze zose.

Munyampeta yavuze ko yiboneye neza ko ibivugwa ku Rwanda ari ibinyoma, asaba ko abari hanze biyita impunzi ko yasanze mu Rwanda ari amahoro baza na bo babirebera, kuko ibyo babwirwa ari ibinyoma.

Harerimana yari umukozi muri Perezidansi y'u Rwanda kuva 1978 kugeza ahunganye n'abatabazi 1994, yari ashinzwe porotokore (kwakira abashyitsi) mu biro bya Perezida wa Leta ya kera. Yavuze ko n'ubwo yari mu mahanga umugore we n'abana be batatu bari mu Rwanda ndetse hari n'uwiga muri Kaminuza nkuru i Butare.

Harerimana yazanye n'abandi bakomeye barimo uwari umwungirije witwa Munyampeta, harimo n'abandi batandatu, 2 Lt Nemeye Aimable, Iyakaremye Pierre, Nsengumuremyi J. Damascène, Nkezabera Damien, Mudaheranwa Innocent, bose bari umunani, biyemeje gufatanya n'abandi kubaka bagaca ukubiri n'umwanzi, basabye abari muri Kongo ko na bo bavayo kuko mu Rwanda ari amahoro.

Twabibutsa ko abo bagabo baje basanga abandi benshi batahutse vuba bava ahitwa Kamina, nabo bakaba baravuye muri Kinshasa bataha mu Rwanda. Bavuga ko n'ubwo bashimye ko bageze mu Rwanda, bitabaye ku bushake bwabo kuko bafatiwe ku mupaka wa Kongo Kinshasa na Kongo Brazaville bafungwa ukwezi kumwe ahitwa Beach Ngobka" ariho bavuye burizwa indege n'Abanyafurika y'Epfo, bisanga mu Rwanda. Bavuze ko muri Kishansa ariho hari ibirindiro byabo.

Abakira mu Rwanda, Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Joseph Mutaboba, yabashimiye ko baje, abasaba ko bava ibuzimu bakajya ibuntu, yabasobanuriye intambwe u Rwanda rumaze gutera, abasaba ko baba intagarugero mu kubaka igihugu cyababyaye kuko nta handi bazasanga u Rwanda rw'Abanyarwanda, hose babita abanyamahanga.

Umukuru wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima abahoze mu ngabo, Jean Sayinzoga, yabifurije ikaze abibutsa ko nta munyamahanga ubakunda, ahubwo baba bakeneye inyungu zabo.

Yabasabye kwibuka aho u Rwanda ruvuye, ndetse n'aho rugana bityo bagashaka igisubizo cy'umuti wo gukemura ibibazo kuko bireba buri Munyarwanda wese. Abo bose batangiye ingando mu kigo cya Mutobo mu Ruhengeri, nyuma bakazasubira mu ngo zabo bagakora imirimo isanzwe bitewe n'amashuri, cyangwa ubushobozi bw'umuntu.
N'ubwo izo ngamba zikorwa Leta ya Kinshasa, iraregwa kuba itubahiriza ibyo igomba gukora mu kubahiriza amasezerano ya Pretoria, Lusaka n'ahandi, yo kugarura amahoro mu karere. Kugeza ubu ingabo za Kongo zirimo Interahamwe n'abahoze mu ngabo za kera.