Make your own free website on Tripod.com

Rwanda Rugali
FPR n'Ubwami

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

 
Il y a 43 ans, le Roi - notre Roi - Mutara Rudahigwa mourait mystérieusement dans un hôpital de Bujumbura au Burundi. C'était le 25 juillet 1959. A l'instar de ce qui a été fait dans le dossier Lumumba au Congo, Nous rwandais  aurons nous un jour des éclaircissements sur cette page de notre tragique histoire? Et sur les autres?! 

25 Nyakanga, itariki izibagiranwa mu mateka yacu?

Umwami Mutara III Rudahigwa
rudahigwa2.jpg
Yatanze tariki 25 Nyakanga 1959 (Photo rwanda.free.fr)

FPR no kwibuka Mutara III Rudahigwa. FPR n'Ubwami mu Rwanda 
Bwana Innocent Ndarengana umunyamakuru w'igenga, Butamwa-Kigali Ngari: Ngo kuri 25 Nyakanga habaga iki kitakibukwa?
Ubwanditsi: Kwibuka urupfu rwa Mutara III
Mu Rwanda se bigeze babyibuka mbere ya 94?
Mu Rwanda ntiwigeze wizihizwa birumvikana ariko impunzi zo zarawubahirizaga buri mwaka. Habaga ibitaramo cyangwa ibirori, ibitanmbo bya misa, za fund raisings, etc. 
Ahubwo nyuma ya 94 niho najyaga mbona abantu bajya mu misa kuri Sainte Famille, rimwe na TVR yatanze ikiganiro-mpaka hagati ya Prof Muswahili, Mungarurire, Kanamugire n'undi musaza ntibuka batubwira ubuzima bwa Rudahigwa.
Ubwo ni nyuma (muri 98-99) batangiye kongera kuvuga ibyo kugarura umwami
cyangwa mu 95?
Yee.Ariko ubu Repubulika yongeye kogera, ntivugirwamo!
Ni byo nshaka kumenya, byagenze bite kugira ngo umunsi mukuru uve ho nyuma y'intsinzi?
Nakubwiraga ko na mbere yaho mu Rwanda utizihizwaga, kandi na nyuma ya 94 ntiwigeze uba officiel. Noneho ariko n'abawibukaga ku giti cyabo barakanzwe kubera
Repubulika itemera "ibisigisigi bya gihake"!
Interview se ni ku byerekeye iki? Igasohoka he? Kuri Rwanda Rugali?
Wabitoye, wabonye ko nashyizeho ifoto y'Umwami Rudahigwa tariki 25 Nyakanga.
Byose byatangiriye ku ishingwa ry'Isangano ry'AbanyeNyanza.
Ryari na bande?
Ryatangijwe nyuma gato ya 94 rishingwa ahanini n'abavuye mu buhunzi. Bari abahutu n'abatutsi bose bahujwe no kuvuka ahahoze hitwa i Nyanza hahindutse
Nyabisindu.
OK, hari amazina wibuka?
Ubutegetsi bwarabikanze ko bafite des revendications monarchistes (igitekerezo cyo kugarura ubwami) maze bidatinze uwari President waryo « baramumena ».
Yitwaga nde?
Gasana, irindi sindyibuka (ubwanditsi: ngo yaba yarabaye I Burundi mbere ya 94, ababanye nawe balitugezaho).
Bamwishe mu zihe conditions?
Bamutereje Shyorongi ari mu ijoro maze bamumishamo amasasu ya Kalashnikov.
Bari bamukuye he?
Mu kabari i Nyamirambo. Hari muri Octobre ou debut novembre 1995. Uwamwishe yarafashwe arafungwa ariko babihindura affaire familiale, araburana icyaha nticyamuhama arafungurwa aritahira.Dossier clôturé.
RPF yumvaga ibangamiwe bigeza aho?
Abanye Nyanza basabaga ko Nyanza isubirana agaciro yahoranye.Basabaga ko yagirwa Prefecture.Imbibi z'iyo Prefecture bari baramaze kuzishyira ku ikarita.Bakoraga inama bakarenga ibihumbi bitanu mu mujyi wa Kigali.
Ibyo ndabyibuka, hanyuma na le 25 juillet bayikomozagaho?
Abanyenyanza barayizihizaga cyane.
Mu Rwanda « barapimye »?
Yes, barapimye kuko ndibuka ko le 25 juillet 1995 habaye igitambo cya misa cyari kirimo abantu benshi.Bagikoze ari ku mugoroba vers 17h00 muri Centre
de Pastorale Saint Paul kijyamo abantu benshi.Nyuma yaho nibwo bishe Gasana bitangira gukonja.
Igisobanuro ni uko ubutegetsi budashaka debat kuri icyo kibazo. Iyaba nagiraga acces kuri archives za Kinyamateka nari kukwereka article yanditswemo
Ku bwami?
ku kiganiro cyari cyatanzwe na Muligande,Pasteur Mpyisi,Polisi Denis na Safari Stanley a propos du Roi et de la monarchie.
(Prezida) Kagame we yarivugiye ngo niba Umwami ashaka gutaha we ubwe azamuha ticket (yindege), niba kandi ashaka gutera azaze tuzamushwanyaguza.
 Uzi ibyo yavuze (Rudahigwa) agiye kugwa i Burundi?
Nkuba y'Icyusa jye ndatabaye.Ntabaye ndi shinganwa,Nsize mu rwuri nta mushumba,Rurema azazikima amashwima!
Yabivuze akiri mu Rwanda. Niba ubyumva urabona ko yari azi neza ko agiye gupfa nako gutanga.
Nta kindi wibuka kuri 25 Nyakanga, nta wundi waba yaragize icyo abivugaho?
Uzashake Mungarurire aba muri Kanada, azabikubwira bari kumwe (na Rudahigwa)
Nta kindi wibuka kuri anti-monarchie? Claude Rukeba na UNAR?
Nawe aba muri Kanada. Umugore we ni mushiki wa Fred Gisa Rwigema.
Nzi ko yabonanye na Twagiramungu, agishaka amajwi ya guverinoma muri 94-95
Nde waje gushakira amajwi kwa Twagiramungu?
Claude Rukeba ashaka ko UNAR yemererwa gukorera mu Rwanda
Ni uko FPR irabyamagana none babeshyera Bizimungu ngo niwe wabyanze kandi NEC (National executive Committee, inama nkuru yubuyobozi bwa FPR)yari yateranye mbere ya cabinet meeting (inama ya guverinoma) ikabyamagana Bizimungu agakora akazi ko kwica imbeba yapfuye!
Twagiramungu na nyakwigendera Sendashonga ngo bari babonye gakoco batega EFUPERI
Bararengana ibya Runari byangiwe mu nama ya FPR maze iy'abaminisitiri irabitangaza gusa.
Yego, bo ngo barabishakaga ariko FPR ibona umutego bashaka Kuyigushamo. Ngo bagira ngo babacemo ibice
None interview yarangiye?
Interview ntirarangira, Umwami Kagame amupingira iki, kuba ataragize icyo amarira impunzi (za kera) nkuko bivugwa na bamwe?
Amupingira ko badashobora kubangikana.Umwe ni Perezida undi ni umwami kandi ntibabangikana muri kariya gahugu kagowe.
Nta yindi mpamvu isumbye iyo yumwanya?
Nta yindi ni iyo yonyine.Indi ishingiye ku mazimwe ni uko umwe ari Umwega undi akaba Umunyiginya! Coup d'État yo ku Rucunshu hari icyo ikubwira?
Kabare na Kanjogera bamena Rutalindwa bakimika Musinga
Ngo rero na cyo baba bagipfa. Ngo umwami yaba yumva igihugu kitayoborwa n'umwega undi nawe akamwumvisha ko "Ahari i Nyanza hahindutse i Nyabisindu" n' "Uwahekwaga akigenza".

Gukosora no kwongera ku byavuzwe mu kiganiro.

 

Ikiganiro kuri TVR cyarimo Rwangombwa,Mungarurire,na Filipo Kanamugire, Michel Kayihura, nta Safari Stanley wari ukirimo.Aho bavugaga ku buzima bwa Rudahigwa n'ubutegetsi bwe.

Ahubwo nyuma yaho, Radio Rwanda yahitishije muri « Kubaza Bitera Kumenya » ikiganiro-mpaka hagati ya Dr Karoli Murigande,Depite Safari Stanley, Ambasaderi Polisi Denis na Pasteur Ezra Mpyisi bavuga ku Mwami n'ubwami. Radio rwanda kandi yari yashyize antenne i Nyanza abaturage nabo bagatanga ibitekerezo byabo ku bwami bakanabaza ibibazo panel. (Ibi biganiro byabaye muri 99, guverinoma ibonye ko itakomeza gupfukiranya impaka ku bwami)

 

Icyo gihe (Karoli) Muligande (Umunyamabanga Mukuru wa FPR) yagaragazaga cyane ko adashaka ko Kigeri yagaruka ari umwami (ngo azaze ari umuturage nk'abandi azafatwe nk'uwigeze kuba umukuru w'igihugu. Muri icyo kiganiro, abaturage b'i Nyanza ndetse na Pasitori Mpyisi Ezra bagaragaje cyane ko ubwami ari ngombwa mu Rwanda.

Ikindi twakwibutsa gikomeye ni ikurwa kuri Radio Rwanda ry'indirimbo yatangizaga ikiganiro cy'idini ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi.Iyo ndirimbo yagiraga iti:"Ari hafi, Ari hafi, Umwami agiye kuza!" Ikurwaho ryayo naryo rifite impamvu n'ubwo idafashe.

 

Tariki 31 Nyakanga 2002

 

 

 

 

Enter supporting content here