Rwanda Rugali
Un cas exemplaire

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

(...)Bwana Bernard Makuza ni mwene Anastase Makuza. Uyu Anastase Makuza kera yali Umuhutu w'i Bufundu (Gikongoro). Aho abereye umukarani wa chef Semugeshi, ahinduka Umututsi, no kujya kwiga i Kisantu (Congo) yali Umututsi, ni na bwo arongoye Veronika, mushiki wa Ruvugamadago. Uyu Ruvugamadago akaba « Umwega w'umugagi ».

 

Ndetse nigihe agiye (Makuza) muli RADER hamwe na ba Ndazaro, Bwanakweri, Padiri Stanislas Bushayija, prince Rwigemera n'abandi, Makuza yali Umututsi (Aha tuributsa ko igihe RADER ishingwa nta Muhutu walimo). Igihe MDR-Parmehutu imaliye kugira ingufu, A. Makuza aba « Umuhutu » ; akorera MDR cyane, ku bulyo yajyaga avuga ko hazabaho igihe abana b'Abahutu bazabaza bati : « Umututsi yasaga ate ? ». Hali n'umugani yaciriye Abatutsi, agira ati : « Hali ibintu bitatu, mushobora guhitamo kimwe : 1) Honga, 2) Hunga, 3) Hora ». Ibyo byose barabikoze : Hari abahunze, hari abahonze, ubu rero barahora.

 

Uretse na none ko yigeze kuvugira mu nteko nkuru ya ONU, ati : « Nti twanga Abatutsi kuko ali Abatutsi, twanze ko bihaliye ubutegetsi kuva imyaka magana ! ». Ibi ntitubivugira kuguteranya « n'ubuhake », ni ukukwibutsa amateka. (...) Muli cya gihe MDR-Parmehutu ya Grégoire Kayibanda yali yibasiye Abakiga, A. Makuza yabibayemo uwa mbere, aliko na none ashaka nawe ubutegetsi (kuko byamukijije Nkeramugaba wali umumereye nabi ku Gikongoro). Yari anamaze guta umurongo ho gato. Nyuma ya Coup d'État yo ku wa 5 Nyakanga 1973, A. Makuza ahabonera agahenge, ntihagira umusagalira. Aliko na bwo ntiyayobotse Republika ya kabili nyabyo.

 

Bigeze aho abali bashinzwe iperereza baza gusanga Anastase Makuza yaragiye ahindagura ubwoko, bamushyikiriza ubucamanza, hamwe n'uwitwa Palatin Kabarisa, Joseph Ndwaniye, Pierre-Célestin Nyetera (utali Antoine-Th.), Jean Sebukangaga (sculpteur) ndetse na Pierre-Claver Gashumba w'umunyanduga biza kumugeraho. Bacibwa ibihano, kuko bihinduye Abahutu kandi ali Abatutsi. Nyamara kandi, bagize ubwoba bwubusa, kuko Kayibanda na MDR-Parmehutu ye atigeze yanga Abatutsi bayobotse (bahônze) ilyo Shyaka. Twavugamo nka Katabarwa, Gatwa, Habiyaremye, Sekerere, Ruhashya, Gasamagera, Ncunguyinka, nabandi tutarondoye. Abo bose bali mu myanya yo hejuru, ntibigeze bahindura ubwoko.

Ubwo A. Makuza, kimwe nabo bose babasubiza indangamuntu zabo z'ubututsi (...).

 

Massai House, Anvers, 24 novembre 2002 (byakuwe mu nyandiko ndende yiswe "Bwana Bernard Makuza, w'Intebe nsa nsa nsa"