Rwanda Rugali
Ibyanditswe mu Mvaho Nshya

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Andereya Sebatware ni MDR...

Ibyo MDR yavugiye Arusha byateye Abazungu isesemi

Inkuru ya: Ndamage Frank

 

Ibi n'ibiki koko? Hari aho Sebatware yagiye kuvugira MDR ashaka kumvisha abari mu rukiko ko we ubwe na ba Karamira na bariya yashinjuraga ba Eliyezeri Niyitegeka bari muri MDR ariko ngo nta PAWA bigeze bumva. Eh eh eh niko, Abanyarwanda ni kuriya bateye?

Mwaramwumvise mu nkiko avuga ngo abantu benshi bagombaga gupfa kubera ko FPR yari ifite abayoboke benshi. Mana yanjye Mana ihoraho abantu baba abicanyi kugeza n'iyo bari mu rukiko!

Umuntu nka Sebatware wari mu Rwanda mu gihe abantu bicwaga urubozo impinja zicishwa guhondwa ku bikuta n'amahiri arimo imisumari, abakecuru n'abasaza batagihaguruka bicwa urupfu rubi none umuntu nka Sebatware wemeza ko yari umuyobozi ukomeye wa MDR aratinyuka akavugira mu rukiko ngo abantu benshi bagombaga gupfa kubera ko bari abayoboke ba FPR. Uruhinja rwari ruzi FPR ?

Abazungu bari bahari barumiwe. Ndavuga abo bazungu kuko abirabura baribiganjemo Abanyarwanda nta cyiza bari bateze muri uwo muyoboke wa MDR wahakanaga ko pawa yabayeho. Ngo Kambanda yarabahemukiye kwemera ko habayeho ubwicanyi. Ariko se mbere yo kuvuga ibintu nka biriya Sebatware yumvaga abantu basaga miliyoni bapfa ntihagire ubimenya ? Ese abona abantu bakwiye kumenyera MDR nk'uko bamenyera urupfu. Yarishe kuva muri 59 kugeza aho iruhukiye muri 73 irongera ikora imyitozo yibaruka PAWA maze sinakubwira muri 94 ikora ibara. Tuyimenyere ? Nk'uko tumenyera urupfu ?
Si MDR yose ni ya PAWA ntabwo ari ugukomatanya.

Ni babandi bagiye kuri Tapis rouge bumva ko MDR imaze igihe idakora bifuzaga ko itangira akazi kayo.

Mwa bagabo mwe muri Arusha, erega n'abandi bakibashyigikiye uwababaza iyo muryamye ntimurota mureba amaraso,Ntimurota abantu baboroga ? Muzarebe imbwa yahize ikica aho iryamye yaguye agacuho iba yishikagura burya ngo yibuka uko ya nyamaswa yapfuye. Mwavuye i buzimu.

Ese abo mwabanaga muri MDR batigeze bajya mu marorerwa yanyu iyo mubona bubaka igihugu mwatabye ntacyo mwibaza? Mushobora kuba mucyibaza ariko ikimwaro kikakirusha uburemere ibyo ndabyumva ariko se mwacecetse cyangwa mugasaba byibura Imana imbabazi hato n'imiryango yanyu ntizabe ruvumwa. Ese kuki abo mwari mu ishyaka rimwe Atari ko bose babashyigikiye mu bwicanyi si uko mu mategeko y'Imana harimo "Ntukice". Reka mbibutse uko amategeko y'Imana ateye. Amategeko ya mbere atatu ni ay'Imana urugero: Jya usenga Imana imwe gusa". Nyuma y'ayo atatu haza irya kane ry'ababyeyi. "Jya wubaha ababyeyi" hanyuma irya gatanu n'iry'abantu. Ntukice. Hakurikiraho amategeko mboneza mubano atangirwa na "Ntugasambane, Ntukibe, Ntukifuze iby'abandi. Mwe mwa bagabo mwe Imana izabahana by'intangarugero kuko mwishe amategeko yayo yose.

Ndetse izabahanira no kwica ayo itabahaye kuko itari izi ko mushobora kuzaba inyamaswa. Ayo ni nko gufata abagore ku ngufu kandi muri benshi, kwica urubozo abo mumaze gufata ku ngufu no gufata abagore bamaze gushiramo umwuka. Niba mwebwe mwariyemeje kuba ba ruharwa ni akazi kanyu ubutabera buzabibabaza ariko imiryango yanyu ikeneye amahoro. Iyo bumva mwishongora ngo abantu bagombaga gupfa mubatera kutiyumva neza muri sosiyete nyarwanda kandi noneho n'abazungu babavuyeho kubera ko Arusha bumiwe bitewe n'uko muvuga ngo PAWA ntayari iriho nyamara n'abazungu bamwe babashyigikiye muri kiriya gikorwa bari bayizi. PAWA muhakana ntawe utayizi, ibyo kwishongora ngo MDR yari ibi n'ibi, mu rukiko byibukije abantu byinshi ariko bituma n'abari bakiyishyizemo akaguru bagakuramo. Ndavuga abo twabikurikiraniraga hamwe ababikurikiranye kuri Radiyo sindababaza. Najyaga numva Dep. Safari nkangira ngo ababajwe n'ubusa.

Retour


Nyamara umutungo we wose yarawusubijwe binyuze ku mukobwa we Leta y'Ubumwe yagize minisitiri yamara kuwegeranya wose akabereka igihandure.Mbabwira! Philibert Muzima, 29 Ugushyingo 2002

Enter subhead content here

Enter content here

Enter supporting content here