Rwanda Rugali
Prezida Paul Kagame

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

IJAMBO RYA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME, PEREZIDA WA REPUBULIKA, RYO KWIFURIZA ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE W'I 2003

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z'u Rwanda,
Umwaka w'i 2002 urarangiye, dutangiye umwaka mushya w'i 2003. Mbifurije kuzawugiramo amahoro, n'uburumbuke.
Nk'uko bisanzwe, uyu ni umwanya wo kwifurizanya umwaka mwiza. Ni n'umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakibukiranya ibikorwa by'ingenzi bagezeho n'ibibazo bagiye bahura na byo. Ibi bituma abantu bongera kwiha intego nshya n'ingamba zizabafasha kuzigeraho.
Uyu mwaka turangije w'i 2002 twawugizemo ibikorwa byinshi haba mu by'umutekano no mu miyoborere myiza, mu mibereho myiza y'abaturage, no mu bukungu.
Mu rwego rw'umutekano, twakwishimira ko muri uyu mwaka ushize umutekano wakomeje kuranga Igihugu cyose. Ibyo tukaba tubikesha ubufatanye bwiza hagati y'Ingabo, Polisi y'igihugu, inzego zinyuranye z'umutekano, n'abaturage.
U Rwanda rwashoboye kugaragariza amahanga ko icyo rushyize imbere ari inzira y'amahoro mu gucyemura ibibazo by'igihugu ndetse n'iby'Akarere turimo.
Ni muri urwo rwego twasinye amasezerano y'amahoro y'i Pretoria turanayubahiriza ku buryo twacyuye Ingabo z'igihugu zari muri Kongo. Icyo gikorwa cyagenze neza kandi vuba.
Ku byerekeranye n'imiyoborere myiza, twakwishimira ko ubuyobozi bukomeje kwegerezwa abaturage n'ubwo hakiri byinshi byo kunozwa kugirango abayobozi ku nzego z'ibanze barusheho gushishikarira kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Turabizi ko hakiri ibibazo by'akarengane hamwe na hamwe mu Turere tw'Igihugu cyacu. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugirango ako karengane gacike, kandi haboneke amikoro n'amahugurwa yatuma abayobozi bakora neza kurusha uko bimeze ubu.
Mu bijyanye no gushimangira demokarasi igendana n'imiyoborere myiza abaturage bongeye kwihitiramo muri Werurwe 2002 ababayobora n'ababahagararira mu nzego z'Utugari n'Imirenge.
Uyu mwaka w'i 2002 turangije, twawugizemo ibikorwa byo gutegura kurangiza inzibacyuho. Twakwishimira ko imyiteguro iganisha kuri icyo cyiciro ikomeje kugenda neza, ikaba inahuye na gahunda twihaye.
Ibikorwa bijyanye no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge twakomeje kubyitaho.
Muri uyu mwaka dushoje twagize inama ya kabiri mu rwego rw'igihugu ku bumwe n'ubwiyunge, aho Abanyarwanda b'ingeri zose bongeye kuganira no kungurana ibitekerezo ku bibazo by'Igihugu cyacu.
Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abategarugori, Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya iryo hohoterwa.
Ariko buri Munyarwanda wese agomba guhagurukira kurwanya iyo ngeso mbi. Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yiyemeje kurwanya akarengane ako ari ko kose. Niyo mpamvu Idahwema gusaba inzego zose kwita ku bibazo by'abaturage.
Muri uyu mwaka w'i 2002, twakomeje gushimangira umubano dusanganywe n'ibindi bihugu ndetse n'imiryango mpuzamahanga, duhereye ku bihugu by'abaturanyi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda,
Ku byerekeranye n'Imibereho Myiza y'Abaturage, ibikorwa byagezweho twabigaragariza mu nzego eshatu, ari zo: kubungabunga ubuzima bw'abaturarwanda, guteza imbere uburezi, no kugoboka abatishoboye.
Ku birebana n'ubuzima, n'ubwo hakiriho ibibazo byinshi, hari intambwe twateye.
Icyorezo cya SIDA, n'ubwo nta muti nta n'urukingo, twaragihagurukiye by'umwihariko. Ibigo bipima agakoko ka SIDA byiyongereye inshuro zirenze ebyiri, naho ibikingira abana ubwandu buturutse ku babyeyi byikuba hafi gatatu.
Hari n'imiti yagiye iboneka ifasha kugabanya ubukana bw'icyo cyorezo. Ariko rero inzira iracyari ndende, tugomba gukomeza guhagurukira kurwanya SIDA kuko kugeza ubu aricyo cyorezo cyitagira umuti ntikigire n'urukingo.
Ku bijyanye n'izindi ndwara muri rusange, ndagirango nshishikarize Abaturarwanda kwitabira uburyo bushya bwo kwivuza hakoreshejwe za "mutuelles" zimaze kugera henshi mu gihugu.
Ku byerekeye uburezi, politiki y'urwo rwego yaravuguruwe hagamijwe intego nkuru yo kurwanya ubujiji no kubonera igihugu abakozi gikeneye mu nzego zose.
Muri uyu mwaka dutangiye hazatangizwa gahunda y'ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bikaba bizakemura ibibazo byinshi bishingiye ku bushobozi bw'abarimu n'ibitabo, ndetse bikaba bijyanye na politiki twahisemo yo guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho.
Ku bijyanye no kugoboka abatishoboye, imikorere y'Ikigega cyo kugoboka abarokotse itsembabwoko n'itsembatsemba batishoboye yarushijeho kunozwa.
Ubu kandi Guverinoma iranononsora politiki y'igihugu yerekeye imfubyi n'abandi bana bugarijwe n'ibibazo, tukaba dushaka ko guhera muri uyu mwaka dutangiye ikibazo cy'abana b'inzererezi cyabonerwa umuti ukwiye, bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Igihugu cyacu kandi kinjiye ku mugaragaro mu Runana rw'isi yose ruharanira uburenganzira
Uburenganzira bwo kubaho neza, bwo kwisanzura, no kugira uruhare mu buzima bw'igihugu, bwakomeje guharanirwa no ku bindi byiciro byihariye nk'abari, abategarugori, urubyiruko, abasheshakanguhe, ndetse n'abandi bose muri rusange.
Mu rwego rw'Ubukungu, Leta yakomeje gushyira mu bikorwa umugambi wayo wo kurwanya ubukene no kongera ubukungu, ishingiye kuri gahunda twihaye y'imyaka 20 (vision 2020).
Leta yakomeje gushakisha uburyo bwose bwatuma ubukungu bw'Igihugu cyacu butera imbere. Ni muri urwo rwego hateguwe ingamba zatuma ishoramari rishinga imizi.
Ni muri urwo rwego kandi u Rwanda rwashyigikiye, runagira uruhare rugaragara, mw'ishyirwaho ry'umugambi w'ubufatanye mw'iterambere ry'Afurika (NEPAD)
Kurwanya ubukene no kuzamura ubukungu mu Rwanda, bigomba ariko gushingira ahanini ku ngufu z'Abanyarwanda, cyane cyane abikorera ku giti cyabo, mu byiciro binyuranye.
Haba mu buhinzi, mu bworozi, mu nganda, n'indi mirimo inyuranye hagomba kubaho imikorere ya kijyambere ishingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga. Ibi bizatuma tugira umusaruro mwiza kandi utubutse.
Ni yo mpamvu Leta yakomeje kubikangurira abikorera ku giti cyabo, ikaba ndetse yaratangije ku mugaragaro ikigo kigamije gutera inkunga no gushyigikira abafite imishinga mitoya n'iciriritse.
Leta ikomeje kwagura amarembo kugira ngo ubwisanzure mu buhahirane mpuzamahanga butume ubukungu bwacu butera imbere.
Ndagirango nibutse kandi ko muri ibi bihe tugezemo, ikoranabuhanga kw'isi yose ari inkingi ikomeye y'ubukungu.
Akaba ari yo mpamvu nongera gusaba Abanyarwanda gushishikarira imikorere mishya ya kijyambere mu bikorerwa mu gihugu mu nzego zinyuranye.
Ariko rero, ntidushobora gutsinda urugamba rwo kurwanya ubukene iyo mikorere ya kijyambere itadufashije kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi.
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z' u Rwanda,
Sinasoza iri jambo ntongeye gushimira buri wese uruhari yagize muri byinshi twashoboye kugeraho muri uyu mwaka dushoje.
Ariko na none nagirango mbonereho akanya nibutse ko tugifite ibibazo byinshi biremereye.
Ingamba nziza n'ibitekerezo biboneye turabifite. Tugomba gukomeza kugira umurava wo gushyira mu bikorwa gahunda zose twiyemeje muri uyu mwaka dutangiye, ntibibe gusa ibyifuzo n'amagambo.
Nongeye gukangurira Abaturarwanda, by'umwihariko abari mu nzego z'ubuyobozi,
guhagurukira kurwanya akarengane,
gukomeza guharanira ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda,
gushyigikira no gukomeza kwitabira ibikorwa by'inkiko Gacaca,
gukomeza kubumbatira umutekano,
guhagurukira guteza imbere ubukungu bw'Igihugu cyacu,
gufata ubutaka neza no gushyira ingufu mu bihingwa by'ingenzi bitanga umusaruro ushimishije,
no gukomeza gushishikarira gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Nkaba ndangije iri jambo nongera kwifuriza Abanyarwanda n'Abaturarwanda bose umwaka mushya muhire w'i 2003.
Murakoze, mugire amahoro y'Imana.

Enter subhead content here

Enter content here

Enter supporting content here