Rwanda Rugali
Abemeye icyaha baratashye

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Abireze bakemera icyaha baratashye
 
Amaze kumva ibibazo binyuranye byo mu rwego rw'ubutabera birebana n'abafunze bireze
bakemera ibyaha bya genocide bakoze bakanabisabira imbabazi abo bahemukiye
n'Abanyarwanda, Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo gushyigikira intego za
Guverinoma y'Ubumwe zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurwanya akarengane
no guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, yasabye inzego z'ubutabera
zibishinzwe ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe zisuma mu buryo buteganywa
n'amategeko, amadosiye y'abireze abujuje ibisabwa byose bakarekurwa.
Iki ni igikorwa cyo gushyigikirwa n'Umunyarwanda uwo ari we wese. Abantu bireze kera
banasaba imbabazi. Nkuko itangazo ryavuye muri Perezidansi ribivuga birareba cyane
abatari mu rwego rwa ba ruharwa, bamwe bateguye itsembabwoko birumvikana.
Ntawategura itsembabwoko ngo rihitane abantu bagera kuri miliyoni isaga hanyuma ngo
apfe kurekurwa gusa. Bariya bagiye kurekurwa bazataha bitavuze ko uwo gacaca
izasanga ibyo yireze atari byo atakurikiranwa.
Hakenewe umutekano wa bariya bazafungurwa nkuko hakenewe uw'ababashinje. Ni ibyo
gukurikiranira hafi kugira ngo hatazagira uhutazwa azira ubusa. Nta n'impungenge
zakabayeho kuko uwireze agasaba imbabazi yabikoze abikuye ku mutima. Kwemera
icyaha ni ubugabo nta mpungenge uwo ateye. Uwo yahemukiye akamwicira abantu
birumvikana niwe azabanza gusaba imbabazi akimara kugera mu rugo.
Ntawavuga ko ibihumbi hafi 40 kabone n'iyo baba baremeye ibyaha bakoze bazataha
bose ari abamalayika. Inzego z'ibanze zikwiye gukurikiranira hafi imitahire n'imibanire
y'abazaba batashye n'abo basanze cyane abacitse ku icumu. Abazaba batashye rero
bakwiye gukoresha neza impuhwe Perezida wa Repubulika abagiriye asaba ubutabera
gushyira mu gaciro igikorwa cyo gufungura abantu barimo n'abashobora kuba bamara
mu gifungo igihe kirenga igihano itegeko ribateganyiriza. Abacamanza nabo ntibazibwire
ko bateza akajagari muri iryo fungurwa kugira ngo ruswa ihabwe intebe hafungurwe
abifite naho abandi barebwaga n'icyo cyifuzo baheremo.
Umucamanza wazafatirwa mu cyuho akwiye guhanwa by'intangarugero. N'abandi
bafungiwe ibyaha bisanzwe bamwe bivugwa ko babitswe n'abacamanza ngo kugeza igihe
bazabibukira amadosiye yabo nasubirwemo, Abanyarwanda bakeneye ubutabera
nyakuri.

Ubwanditsi

IMVAHO NSHYA.
NO 1474, 06/01/2003- 13/01 2003