Rwanda Rugali
V.K.'s Anti-Kagame Campaign

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Valens Kajeguhakwa, il y a 20 ans.
kajeguhakwa2.jpg
Photo tirée de son autobiographie "Rwanda, terre de Paix..."

Anti-Kajeguhakwa Campaign

HAGUMA UMWAMI INGOMA IRABAZWA
 
Umukuru w'igihugu yitwaga Umwami, ubu yitwa Perezida
wa Repubulika. Uli ku butegetsi ni Perezida Paul
Kagame ugaragiwe na Patrick Karegeya na Jacques Nziza.
Burya icyangombwa ntabwo ali ibirangantego, ahubwo ni
umuyobozi utunganiye abo ayobora, utabatera ubwoba,
utabambura ibyabo, utabica, bagira inama akumva,
umenya uko arangiza amahano iyo abaye mu gihugu,
udashengurwa n'inzika n'umujinya w'umuranduranzuzi,
wubaha kandi akubahiliza amategeko, wumvikanisha
abaturage aho kubaryanisha cyangwa ngo abavangure,
wilinda intambara z'amaherere cyane cyane iziterwa
n'ibibazo yifitiye ku giti cye bwite, bituruka k'umuco
wo kutamenya kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro.
Urwanda rushobora kugira ibirangantego byiza cyane.

Aliko igihe abanyarwanda bazi ko Perezida Paul Kagame
yishyize k'ubutegetsi ku ngufu, akaba ashaka
kubugumaho akoresheje amatora y'agahato, bakaba bazi
ko yaranzwe kandi akirangwa n'ibikorwa by'iterabwoba,
we n'agatsiko ke, ibyo bikorwa bikaba byaravukije
ubuzima abahutu n'abatutsi batabalika, byaratumye
abanyarwanda bahunga, abadahunze bagakena bikabije,
ntibagire naho bahahira mu bihugu by'abaturanyi kuko
hose yahateje intambara n'urwango kandi ubucuruzi
bwaho arabwihalira ku ngufu, we n'agatsiko ke,
Mu gihe Perezida Paul Kagame ashaka gukoresha inkota
kugira ngo akemure ibibazo by'inzitane byabaye mu
mateka y'abanyarwanda, agashaka no kuyikoresha hamwe
n'ikinyoma kugira ngo abuze umugambi w'abahutu
n'abatutsi bifuza  gushakira hamwe mu mudendezo, nta
gahato ka maneko na DMI, ingamba zatuma igihugu
kitazongera gutegekwa n'udutsiko-bwoko cyangwa
udutsiko-rere, Mu gihe buli munyarwanda abona neza
ko ubutegetsi bw'agateganyo buyobowe na  Perezida Kagame
abukoresha ibishoboka n'ibidashoboka kugira ngo azatorwe
akoresheje imbunda n'amafaranga, ayo mafaranga akaba
akomoka kw'isahurwa yakoreye umurwa mukuru w'u Rwanda
n'imirwa mikuru ya za Prefegitura, ngaho Magerwa,
ibigo bya Leta iby'abacuruzi, iby'abihaye Imana,
ubukode bw'amazu y'abaturage, amabuye y'agaciro
n'ubundi bukungu bwo muli Congo agura amaraso
y'abasilikari ba Leta, Mu gihe Perezida Kagame akomeje
kubuza ubutabera bwo  mu Rwanda no mu mahanga gukora
akazi kabwo, cyane cyane abubuza kumukulikirana k'ubwicanyi
yakoze, no kw'isahurwa ry'akataraboneka yakoreye u Rwanda
n'abanyarwanda mu 1994, akaba alikorera abaturanyi ba
Congo guhera mu 1996, Mu gihe akomeje gutinya kuvugirwa
n'inzego zisanzwe zivugira Leta, ahubwo akitabaza abo bitareba,
cyane cyane ku bibazo akurulira igihugu cyangwa abantu ku
giti cyabo, iyo atabifuza mu gihugu cyangwa muli
politiki, Igihe cyose ibintu bikimeze bityo mu Rwanda, ikibazo
cyo guhindura indilimbo, ibendera n'ikirangantego
by'igihugu, ni kimwe mu bikorwa bya nyuma by'agatsiko
gasamba, mbere yo kunaga ijosi kakajyana n'ibikorwa
byako byababaje abanyarwanda kuva kagera k'ubutegetsi
mu 1994.
 
Umwaka mushya muhire w'i 2002.
Valens Kajeguhakwa
Jan 2, 2002. Rwanda-l