Rwanda Rugali
Imisoro ituma bamwe bahunga

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Leta yimwe imfashanyo yibuka abayirimo amadeni?

"Rwigass" yaba yishyuzwa Miliyari 3 na Leta (03/08/02)
 
Umunyamakuru w'igenga ukorera mu murwa mukuru wa Kigali yatumenyesheje ko Leta y'u Rwanda yaba ngo itegura icyamunara cyo kugurisha umutungo w'uriya mucuruzi kugirango yiyishyure imyenda ayirimo. Abantu ngo bakaba bibaza ayo Rwigara Assinapol yungutse n'igihe yayungukiyemo kugira ngo asoreshwe kariya kayabo mu birarane by'imisoro n'amahoro.
Muribuka ko muri 90, nabwo yagiranye ibibazo na Leta, umutungo we ugatezwa cyamunara amaze guhunga. We kimwe na Valens Kajeguhakwa ndetse na Sisi Evariste mbere yo guhunga bashyigikiye imfura mu binyamakuru byigenga Kanguka (kitavugaga rumwe n'ingoma ya nyakwigendera Habyarimana) cya Nyakwigendera Vincent Rwabukwisi.
Nyuma y'intambara n'itsembabwoko byo muri 94, Rwigara yashubijwe ibintu bye akomeza ubucuruzi bw'itabi n'ibindi. Yongeye kuvugwa cyane ku byerekeranye n'igorofa yubakaga mu Kiyovu, abantu bahwihwisaga ko izaba ingoro y'Umwami Kigeri, umunsi yatashye. Hari n'ikindi gihe yashyizwe mu majwi akekwaho kutishyura imisoro ku matabi yagurishwaga mu Rwanda yitwa ko yagemuriwe amasoko yo muri Kongo.
Bagenzi be Kajeguhakwa na Sisi nabo baratashye mu gihe cy'intsinzi basubizwa iby'abo bahabwa n'imyanya mu nteko ishinga amategeko. Aho tubiherukira muri iyi minsi bombi bongeye guhunga. Turacyabaza niba Rwigara akiba i Rwanda cyangwa niba umutungo we ugiye kongera gutezwa cyamunara adahari nko muri 90-91 (twamenye ko ari mu Rwanda kandi ko aherutse hanze).
Mu mpera za 2001, Valens Kajeguhakwa yambuwe banki ye BACAR (ari hanze y'igihugu) na leta imurega kuba yarahuguje "abanyamigabane" (ibigo birimo n'ibya Leta cyangwa abantu ku giti cya bo) n'ababitsi bahunze muri 94.
Kajeguhakwa yiregura avuga ko bamuhora kutavuga rumwe n'ubutegetsi, uwo mutungo wabuze ngo ukaba ugomba kubazwa abarindaga iyo banki nyuma y'intambara. Yatangiye umwaka w'2002 yiyemeje guhuza amashyaka arwanya ubutegetsi bw'i Kigali. Byaje kubyara IGIHANGO kuri 27/03/02 hagati  y'umutwe FDLR, n'abayoboke basagutse b'ARENA na NATION IMBAGA Y'INYABUTATU, yababereye umuhuza kugeza 28/07/02. 
 
P.M. 

Enter supporting content here