Rwanda Rugali
Urwenya

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Ikinyarwanda kirakura nabi

Fawusitini Twagiramungu
ftwagiramungu.jpg
Ex-Minisitiri w'Intebe wibera i Buruseli kuva muri 95

Icya Semuhanuka:
"Umwami" w'Abanyakibuye Rwigara Assinapol 

Mu butumwa bwo gucyura "impunzi" Twagiramungu na Kajeguhakwa??!!

Le Grand Manitou de Rwanda-l

makuzaorinfor.jpg
Minisitiri w'Intebe Bernard Makuza

kagamesmiling.jpg
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame (Photo BBC)

Icyitonderwa: iki kiganiro si ibihimbano twaganiriye n'um ukozi mukuru wa Minisiteri y'Intebe tariki 16 Nyakanga 2002

 

P.M. na Prez. bagabana akazi badahangana

 

Rwanda Rugali :

Bite byawe, niko hari website bagira muri "primature"?

Umukozi wa Leta:

Mukomere! Ntayo ariko gouvernement irayifite

RR:

Iyo turayizi, hariho amakuru menshi ya Prezida

RR:

Ni byiza cyane ariko turashaka ay'uw'Intebe byumwihariko

U w L:

Kubera organigramme y'ubu, si nzi ko byoroshye  gutandukanya akazi ka primature n'aka presidence kuko zombi ari inzego mpuzabikorwa ni yo mpamvu ukoze kimwe agikorera undi.

RR:

Inzego ebyiri zitandukanye zigakora akazi kamwe?

RR:

Ni ukuzuzanya?!

RR:

Cyangwa ubugwizamurongo?

U w L:

Jye navuga ko ari inzego zifite akazi gahambaye!!

RR:

Twafashe ibya Habyarimana tubivanga n'ibya nyuma ya 92?

RR:

Ni ubutegetsi bushingiye ku mu Prezida (régime présidentiel) ariko bukagira n'uw'Intebe

RR:

semi-présidentiel?

U w L:

Mureke twe kujya muli ibyo kuko birandenze.

RR:

OK, watubarije ibya budget?

U w L:

Maze iminsi ndi hanze ariko nimwandikira konseye nzabatumikira

U w L:

we nta (e-) mail agira

RR:

Utubarize ariya makashi dutegereje igihe azazira

RR:

ayo dusigaranye muri compte

RR:

ya Leta bien sûr

RR:

Niba hari icyo PM yavuze ku mafaranga y'ingengo y'imari ataraboneka wabitugezaho

RR:

Ibikunze kuboneka n'iby'Umukuru w'Igihugu na n'Uw'Imari Kaberuka

RR:

Niba hari icyo PM yaba yaravuze ku itahuka ryingabo zacu ziri muri  Kongo na byo wadusunikira

U w L:

Ni igihugu kimwe kandi umubiri ni umwe, ntushobora kuwucamo ibice!!!

RR:

Birakwiye kandi, yaba se nibura yaragize icyo avuga kuri ayo madosiye uko ari abiri.

RR:

Waturangira aho twabikura?

U w L:

Ntarabibonera igihe - ni ko nkeka -  ariko nabagira inama yo gushaka ijambo Prezida Kagame yavuze « akingura » seminaire ku mutekano mu cyumweru gishize

RR:

Turayifite twashyize igipande cya yo kuri rwandarugali.tripod.com

RR:

Ok, très bien.

RR:

Yari ababaye ko bamwimye amafaranga

U w L:

Ntabwo ari we bayimye ni igihugu cyose, jye na mwe.

RR:

Ni byo biratureba twese.

RR:

Tubona ariko na PM akwiye kugira ijambo ku bibazo bikomereye igihugu.

U w L:

Niba ijambo rye ari nk'irya perezida se? Ni ko byagenze, niko bimeze, imikoranire ya bo bombi iragenda neza kandi bajya inama kenshi nta matwara yo guhangana ahari! Ikindi  nzi neza ko nta kibazo bimuteye (PM).

RR :

Ni sawa sawa. Urakoze kutubwira uko ubibona.

Tuzajya tugerageza kubunganira mu buryo bujyanye namikoro yacu make

RR:

ni mudukundira

RR:

Recensement nziza

U w L:

Merci

RR:

tuzongera ariko uzatubarize ibya Budget, niba hari Budget revisé uzayidushakire

RR:

Ugire amahoro ya Nyagasani

Ambasade y'u Rwanda i Buruseli
ambarwandabe.jpg
"Rwanda House" (Photo: ambarwanda.be)

Kajeguhakwa aracyafite akazi!

"Prezida w'Ubuyobozi bw'Igihango"
kamongi.jpg
Bwana Gusitini Kamongi

Igihango i Buruseli

Ikiganiro mbwirwabanyamakuru cy'Igihango ku wa kabiri 22/07/2002 i Buruseli muri Hôtel Villa Royale Imbere y'abatumwiwe (abasubizaga ibibazo) uturutse iburyo ujyana ibumoso: Yozefu Ndahimana, Inyasi
Murwanashyaka, Dewo Mushayidi, Gusitini Kamongi, Yozefu Ngarambe na Jerari Karangwa.
Mushayidi yerekanye bagenzi be mu ma saa tanu n'igice akomeza avuga kuri kongre yabaye muri week end ishize.
Ikigaragara n'umubare munini w'abaPrezida: Ndahimana yaba ari Prezida w'Inama y'Abaprezida, nka za soviet suprême (inama nkuru) na praesidium zo mu gihe cy'abakominisiti!!
Naho Kamongi ngo yaba ari Prezida w'Ubutegetsi bw'Igihango (Président de l'Exécutif), hakaba n'abandi ba Prezida bashinzwe ibindi: bizaba ngombwa kwiga organigramme nshya ivuye muri kongre.

Abigaragaza kurusha abandi duhereye ku wa mbere: Mushayidi, Murwanashyaka na Ndahimana.

Uyu munsi tweretswe uruhande rw'Igihango tutarituzi.
Umurongo: ubuhanga mu gutiza umurindi uwo muhanganye. Mushayidi, asubiza ikibazo ku kutaza kw'Umuhuza, yasobanuye ko Kajeguhakwa yatunganyije akazi gakomeye katumye  amashyaka atatu ahura, hagashyirwaho
Igihango, ngo « hashize iminsi 100 » ni ko Ndahimana yamwunganiye. Aha Mushayidi yashatse kuvuga ku bindi, bagenzi be bamukosora bavuga ko akazi k'umuhuza katarangiye. Bwana  Kajeguhakwa ngo yaba ahugiye mu
kwagura Igihango, niba ashaka ko kingana n'impuzamashyaka FORUM ya FPR, ntawamenya.

Murwanashyaka yasubije ikibazo cyerekeranye n'ingabo ze (iza FDLR)  asobanura ko umwaka ushize izo ngabo ziyemeje guhagarika imirwano ku butaka bw'u Rwanda biziturutseho kandi ko ingabo 2500 zarambitse intwaro
zikaba zitegereje (gusubizwa mu buzima busanzwe?) mu bice bya Kamina.
Mushayidi na Kamongi bari maso, bamuhereje agapapuro ... tuba dusubiye mu Gihango. ingabo za  FDLR ziteye impungenge, benshi bazibazaho byinshi. Uyu mugaba wazo na we bikaba bigaragara ko atoroshye.
Buri wese aribaza ingorane yateye mbere yo gushyira umukono kuri bimwe
mubyanditswe mu itangazo ryasomewe abanyamakuru.
Ahabwa ijambo igihe gito kandi bagenzi be bakitondera icyo avuze cyose. Byagiye biba ngombwa kumusaba kurangurura ijwi: abazi gusobanura ibitekerezo by'umuntu bahereye ku myifatire ye ubwo barumvise!

Ndahimana yageze aho afata ijambo si nzi niba yarasubizaga cyangwa niba yarunganiraga mugenzi we.
Ibitekerezo bye ntibyahindutse. Ashobora kuba ari muri bake babigira. Ibitekerezo tuvuga n'ibishobora kujya hanze,bitagayitse.Imvugo n'amagambo bye ntibyahindutse mu myaka irenga icumi. Amagambo meza menshi kandi avugitse neza. « Nous marcherons toujours sur les enfantillages » Ati banze
ubutesi akaba ari cyo gisobanuro atanga ku cyemezo yafashe cyo kwegera abakekwaho kugira uruhare mu itsembabwoko. Naho ibyo guhitamo hagati ya Prezida cyangwa Umwami uzaza ngo ni yirengagiza ibyifuzo by'abaturage, bazamumena. Umwe mu baraho ushyigikiye ubwami, yavugiye mu matamatama ko ari ko byagendaga, Umwami yaranywaga. Turajya mbere.

Icyitonderwa, ishyaka (ryo mu Gihango) risigaye rihagaze muri iki kivunge - nako muri ruriya rwunge - ni FDLR yenyewe. Ayandi arashakisha, asa n'ayarindagiye ...
bizabagora kuzanzamuka ... ariko bishingikirije amaboko n'intwaro bungutse, ni ubwo bataricengezamo icyo gishya.

Ingufu za Mushayidi zisa nizigenda ziyongera ku buryo umuntu yakeka ko ari we mukuru mu batangaga ikiganiro.
Wabonaga ibyavuga yabiteguye, amagambo yayahisemo yitonze. Iyo ayavugira imbere yabo bari basanganwe ...
Murwanashyaka ahagarariye ibifatika - nshobora kuba nsubira mu byo navuze mbere - ni umuyoboke w'ishyaka rikuru (mu Gihango) kandi ni ryo ryarokotse.
Ikimenyimenyi abari baje gukurikira ikiganiro batari abanyamakuru ni we wari wabazinduye.

Igihango gifite ibibazo bikomeye: abagize ubuyobozi (usibye abakomoka muri FDLR) bwa cyo ntibashobora gusubira inyuma ngo bagire uwo bagisha inama cyangwa uwo bavugira kubera ko abayoboke babashizeho.
Ikibazo cya Kongo gisa n'aho « kibahangayikishije » kurusha banyiracyo, Abanyekongo. Bibaza amaherezo y'ingabo ibihumbi 200 (b'imitwe inyuranye) barwanira muri Kongo umunsi batashye. Bazataha nyine!
PS: Siniriwe nandika ku matwara mashya: La DÉMOCRATIE CONSENSUELLE, mbona n'ababyamamaza batabyemera, mu mpaka bagiranye n'abanyamakuru (batatu b'abanyafurika, n'akavukire umwe ) ntibabigarutseho.
Mushayidi yavuze ko hari abari muri kongre bahise basubira aho baturutse ariko  biragaragara ko ititabiriwe na benshi... barenze abari mu mbwirwabanyamakuru.Ntibaruhijwe ni ubukode !

Umwanzuro: Politiki ntiyoroshye, abafana baragenda bakendera.



Heremenigilide Nzarisubiramo

I Buruseli mu Bubiligi, 23 Nyakanga 2002