Rwanda Rugali
Politike, amashyaka,...

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

butaremdretc.gif
Kanda ku gishushanyo niba wifuza gusoma inkuru yose kuri Iwacu1

Abanyabutare bazi gushishoza... abenshi muri bo !

Icyagaragaye ni uko urwo rugendo rutitabiriwe cyane nubwo imodoka zari zazengurutse umugi n'inkengero zawo zihamagarira abantu kuza ari benshi.

Abaturage basanzwe bo muri Butare bikomereje imirimo yabo.Umwe muri bo twamubajije impamvu batitabira urugendo adusubiza agira ati « Biriya ni ibikorwa bya politiki ntacyo byigeze bitumarira kandi na nubu ntacyo tubitezeho » Tumubajije niba ashaka nawe ko MDR ivaho atubwira ko uretse na MDR nta bindi bikorwa by'amashyaka ashaka, we ngo yishakira amahoro gusa.

Abenshi banze kugira icyo badutangariza. Umwe mu bari mu rugendo nawe ati « Twabonye batubwira ngo tuze mu rugendo turaza ibindi ntubimbaze »

Tubibutse ko hashize igihe gito abadepite basabye ko MDR yaseswa.

Bose, bose baratwifuriza Umwaka
Mushya Muhire w'2003

Prof. Alexandre Kimenyi
kimenyi.jpg
Yasezeye muri FPR, ashinga Amahoro.

Prezida Paul Kagame

Ishyaka AMAHORO ngo
Amatora asubikwe
 
"Ishyaka AMAHORO ribona amatora yari akwiye gusunikwa. Amatora ntashobora kuba
igihe imfungwa za politiki zitararekurwa. Amatora ntacyo yamara igihe hakiri abantu
bafungiwe ibitekerezo byabo. Mbere ko amatora aba Leta igomba kwemera amashyaka ari
hanze kuza kwiyandikisha mu gihugu n'andi ari mu gihugu nayo agomba kwemerwa (...)".

Amahoro ku giti cy'Umuntu

2003 : "(...) Icy'ibanze ni ishyirahamwe ADRN-IGIHANGO ryavukiye i Bad Honnef mu
Budage ubu rikaba rigizwe na FDLR n'amashyaka ARENA, Nation-Imbaga y'Inyabutatu
Nyarwanda n'Urunana rwabaharanira Repubulika na Demokarasi mu Rwanda (URD) (...)".
 
 

FDLR

Bizimungu : Bientôt 9 mois de détention préventive
pbizimungu.jpg
Non... de prévention du génocide !

Noël en prison, Pâques au salon ?
Nos prisonniers politiques
 
"A ceux qui croupissent dans les geôles du régime de Paul Kagame, je tiens à renouveler
mon ferme soutien moral et les assure de ma solidarité. Je pense en particulier à mon
ancien collègue Hon.  Jean MBANDA, à un militant jovial mais ferme, Pierre
GAKWANDI, aux courageux initiateurs du PDR-Ubuyanja, Pasteur BIZIMUNGU et
Charles NTAKIRUTINKA, au Col. Stanislas BISERUKA, à l'hon. Esdras KAYIRANGA
et à tous les autres compatriotes détenus à cause de leurs opinions politiques sous
diverses accusations factices." Jean Baptiste Mberabahizi de l'Alliance pour la
Démocratie au Rwanda (lire communiqué intégral ci-dessous).

Ex-député PSR J. B. Mberabahizi

Igihango

Yari asanzwe mu Bubanyi n'Amahanga ari...
charlesmuliganderwanda-l.jpg
Umunyamabanga Mukuru wa RPF (Photo sur uRwandaRwacu)

FPR na yo ngo "Bonne Année"
 
"Bwana François NGARAMBE ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango
FPR-INKOTANYI ;  Dr.Charles MURIGANDE ku mwanya w'umwe mu bagize Komite
Nyobozi ku rwego rw'igihugu .
Umuryango FPR-INKOTANYI wifurije kandi Abaturarwanda bose umwaka mushya
muhire w'2003."
     
                            

FPR : Ngarambe asimbuye Muligande

Faustin Twagiramungu
ftwagira.jpg
Uwa 1 mu kw'iyamamariza Ubuprezida

Who's afraid of Rukokoma ?!
 
1. Twagiramungu yirukanywe n'Inteko ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe
imaze kumushinja icyaha cyo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda;
2. Aho agiriye mu buhungiro yakomeje guharabika no gusebya Leta
y'Ubumwe MDR irimo, yiyita Minisitiri w'Intebe na Perezida w'Ishyaka MDR
kandi azi neza ko yirukanywe akanasimburwa kuri iyo myanya yombi;
3. Yashinze ishyaka anyuranyije n'amategeko agenga amashyaka mu Rwanda;
4. Yatinyutse kuvugira mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ko nta
tsembabwoko Leta yariho muri 1994 yateguye kandi azi neza ko Kambanda
wayoboraga Guverinoma yabyiyemereye akanabihanirwa.
5. Twagiramungu yananiwe imirimo ya Minisitiri w'Intebe, ntiyashobora iya
Perezida wa Repubulika kuko irusha iya mbere gukomera.
 

Umuntu 1 udashaka "Rukokoma"

Imvaho Nshya iribeshya ?

Ibyanditswe mu Mvaho Nshya

Impuha/Imvaho ? Abakuru mu baduhagarariye muri Amerika - New York
na Washington - "bahamagariwe indi mirimo".

Impinduka mu zindi nzego

Yaharaniye Igihango, nyuma akuramo ake.
sebarenzi.jpg
Yozefu Sebarenzi Kabuye

Ukuri ku GIHANGO
 
Hagiye gushira amezi  abiri, twumvise ko hari impuzamashyaka y'abarwanya Leta ya
Kigali baba hanze y'igihugu yashyizweho. Ubwo bufatanye hagati ya  Forces
Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR, yiganjemo Abahutu igakorera muri
Kongo-Kinshasa) na Alliance Rwandaise pour la Renaissance du Rwanda, ARENA
(yaba yiganjemo tutsi, ikorera cyane cyane muri  Amerika y'amajyaruguru) na Nation
Imbaga y'Inyabutatu Nyarwanda (iharanira Ubwami mu Rwanda, ifite ikicaro cyayo i
Buruseli) bwagezweho kubera ubuhuza bw'umucuruzi Valens Kajeguhakwa,
witandukanyije ku mugaragaro n'ubutegetsi bw'i Kigali, umwaka ushize.
Ubwo bufatanye bwiswe IGIHANGO bwatangajwe nk'ihuriro ry'amashyaka 
yAbanyarwanda yigenga aba hanze y'igihugu, ashaka ko ibintu bihinduka mu
rwababyaye. (niba wifuza inkuru yose andikira pmuhigana@yahoo.fr)

Kajeguhakwa n'Igihango

Kajeguhakwa yareguye agirwa Prezida w'Icyubahiro w'Igihango
Yasezeye nta "Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ngabo z'Igihugu, ..."
 
Ku wa gatanu tariki 2 kanama Umunyamakuru Paul Mbaraga ukorera radio Deutsche
Welle mu Budage yatumenyesheje ko Valens Kajeguhakwa yeguye ku murimo
w'umuhuza w'Impuzamashyaka ADRN-Igihango. Bukeye tariki eshatu
Umuvuguzi wa cyo bwana Déo Mushayidi yatugejejeho inzandiko Kajeguhakwa
n'ubuyobozi bw'Igihango bandikiranye (zombi zerekana ko zanditswe ku cyumweru tariki
28 Nyakanga). Mu rwandiko rwasubizaga Kajeguhakwa, ubuyobozi bw'Igihango
rwagaragaje ko rwishimiye cyane akazi ke nk'umuhuza bwemeza kumugira Prezida
w'Icyubahiro. Mu rwandiko rwe Kajeguhakwa avuga ko akazi ke yagatunganyije nubwo
muri Kongre y'Igihango iherutse kubera i Buruseli bamwe mu bagize ubuyobozi
bw'Igihango bavuguruzanyaga bavuga ko kagikomeza (reba mu Rwenya) abandi ko
katunganye. Muri gahunda yari yihaye, mu bikorwa byabanjirije Igihango, Kajeguhakwa
yari yiyemeje intego (yise intambwe) nyinshi zimwe muri zo yarazisohoje izindi azisigiye
bagenzi be. We yemeza ko byarangiye akaba ari yo mpamvu yeguye kuri uriya mwanya. 

FPR mu kwibuka Umwami Rudahigwa Tariki 25 Nyakanga

FPR no kwibuka Mutara III Rudahigwa. FPR n'Ubwami
mu Rwanda
 
Bwana Innocent Ndarengana umunyamakuru w'igenga, Butamwa-Kigali Ngari: Ngo kuri 25 Nyakanga habaga iki kitakibukwa?

 
Ubwanditsi: Kwibuka urupfu rwa Mutara III
 
Mu Rwanda se bigeze babyibuka mbere ya 94?
 
Mu Rwanda ntiwigeze wizihizwa birumvikana ariko impunzi zo
zarawubahirizaga buri mwaka. Habaga ibitaramo cyangwa ibirori,
ibitanmbo bya misa, za fund raisings, etc.
 
Ahubwo nyuma ya 94 niho najyaga mbona abantu bajya mu misa kuri
Sainte Famille, rimwe na TVR yatanze ikiganiro-mpaka hagati ya Prof Muswahili, Mungarurire, Kanamugire n'undi musaza ntibuka batubwira ubuzima bwa Rudahigwa.

 
Ubwo ni nyuma (muri 98-99) batangiye kongera kuvuga ibyo kugarura umwami cyangwa mu 95?
 
Yee.Ariko ubu Repubulika yongeye kogera, ntivugirwamo! (Ikiganiro cyuzuye wakibona wandikiye pmuhigana@yahoo.fr)

Nation Imbaga y'Inyabutatu Nyarwanda

Abayobozi-bayoboke bashize muri Nation Imbaga y'Inyabutatu

Mwarimu Karoli Muligande
muligande.jpg
Umunyamabanga Mukuru wa FPR

Inyungu n'uruhare bya FPR mu Gihango?

 

Abashyigikiye Ubwami mu Rwanda bavuye mu buyobozi bwa Nation

Imbaga y'Inyabutatu babona FPR ifite uruhare n'inyungu mu Gihango.

Tariki 26 Gicurasi 2002 twandika ku byihishe inyuma y'impuzamashyaka

yiswe Igihango twababwiraga ko FPR yakurikiriye hafi cyane imishyikirano

yakibanjirije.

Icyo gihe twaheraga ku busabane bamwe mu bamamaza Igihango bagirana

n'intumwa za FPR mu Burayi.

Twashoboye kuganira n'abashyigikiye ubwami ariko bavuye mu shyaka Nation

Imbaga y'Inyabutatu, batubwira ko bakeka ko FPR yagize uruhare mu

kwinjizwa kw'amashyaka ya opposition mu Gihango. Inyungu z'ubutegetsi bwa

Kigali zaba izo gusenya abayirwanya mu bitekerezo hagasigara bwo bwonyine

na ex-FAR, interahamwe n'ibisigisigi bya MRND bigahangana hatagize uwa

gatatu ubuvangira. (Niba wifuza gusoma ubuhamya bw'abayobozi babiri

bavuye mu Nyabutatu andikira pmuhigana@yahoo.fr

 

Placide Muhigana

 

Umwami Kigeri V Ndahindurwa
kingkigeli.jpg
Nta ruhande abogamiye (Photo J.P. Mugabe)

Urwenya