Rwanda Rugali
ngo yayibeshyeye ko yishe Habyarimana

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Mbaraga yari ateganirijwe iminota icumi kuli gahunda (15h - 15h10).
Kubera
imilimo mu matsinda yabaye miremire, Mbaraga yatangiye ubuhamya bwe
16h08
aburangiza 17h08 neza neza. Mu magambo avunaguye yagize ati:
- Abantu banzi nka journaliste ariko ibyo ngiye kubabwira ndabivuga
nk'umunyarwanda ukunda igihugu cye.
- Iminsi maze hano nabonanye n'abategetsi batari bacye, kandi nasanze
bafite gahunda n'ubushake bwo kubaka u Rwanda rugatera imbere.
- Ndashimira abategetsi bamboneye umwanya wo kunyakira tukavugana ku
bibazo by,igihugu cyacu, cyane cyane Nyakubahwa President Kagame wa
Republika y'u Rwanda. Umubonano special yampaye wambereye igitangaza
kuko
ariho numviye ko najyaga ntinya BALINGA.
- Hanze aho nzaba ndi hose, nzaba ndi nka ambassaderi w'u Rwanda
nerekana
ishusho nyayo y'igihugu cyacu itagira amahuriro n'iyerekanwa na babandi
bihaye akazi ko guharabika urwababyaye.
- Nagerageje kumvisha abandi bari hanze ko bakwiye kwitabira iyi nama
ariko bamwe baranangiye banga kuza kwirebera ukuri n'amaso yabo.
- Nakiriwe neza cyane, nasanze u Rwanda rw'imisozi igihumbi (mille
collines) ari n'u Rwanda rw'ibitangaza igihumbi, iyo ururebye uko
rumeze
ubu, uzi uko rwari rumeze muli 1994 nyuma ya genocide.
- Kugera kuli ibyo bitangaza byashobotse kubera abanyarwanda b'INTWARI
bubatse bundi bushya iki gihugu kuva muli juillet 1994. Abo bantu
bakwiye
guhabwa imidari y'ishimwe.
- Kuli GACACA, abanyarwanda bose bakwiye kumva ko ikibazo cya genocide
kitareba abatutsi gusa , ko kibareba bose, icyunamo kireba buli
munyarwanda ntikireba ibwoko bumwe gusa. Abashaka kandi kuvanga
genocide
n'ubwicanyi bwakozwe n'abantu ku giti cyabo nibasigeho kubeshya abantu
ntaho bihuriye. Ndashimira cyane IBUKA umushinga ifite wo gutarura,
kumenya no gushyira ahagaragara umubare n'amazina y'abahutu b'intwari
barwanije genocide, bahisha abatutsi cyanga babafasha mu buryo ubwo ari
bwo bwose kurokoka genocide, ndetse bamwe bakabizira. Iki gikorwa
kizagira
uruhare rukomeye mu kugarura ubumwe n'ubwiyunjye.
- Ndasaba imbabazi APR kubera ko mu gihe nari ntarasobanukirwa ukuri
nayirwanije nka journaliste mvuga ko ariyo mwanzi w'u Rwanda.
- Ndanasaba imbabazi FPR kuba narayibeshyeye nyigerekaho urupfu rwa
Prezida Habyarimana kandi nta bimenyetso nari mbifitiye.
- Ubu naraje, nariboneye, numvise ukuri, nkaba kuva ubu niyemeje
kuzafatanya n'umunyarwanda wese ushaka kubaka u Rwanda rw'amahoro mu
bumwe
bwa bene Kanyarwanda. Umuntu wese uzarwanya amacakubiri tuzafatanya.
Ngiryo ijambo rivunaguye rya Mbaraga. NI UMUGABO PE.
 
Gérard Rwagasana byakuwe kuri Rwanda-l tariki 29 ukwakira 2002.