Rwanda Rugali
Paul Mbaraga

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Bavandimwe ku rubuga rwa Rwana-l. Ndabaramukije kandi nshimiye mwese abahagurukiye kugira icyo mutangaza ku butumwa natangarije i Kigali mu nama y'ubumwe n'ubwiyunge. Abakomeza gusebanya ntibazambona mu mutego wabo. Nsabye gusa abiha kunyitirira amagambo bayashyize mu tubago guillemets, gukoresha amagambo no kuyakurikiranya uko nayatangaje batayahinduye. Niyo mpamvu niyemeje kubaha texte uko nayitangaje.

Naho abavuga ko nagerageje gusenyera opposition muli FPR! nubwo ntarabona  umwanya wo gusoma nitonze ibyo banditse, ndongera kuvuga nihanukiriye ko ukora opposition yumva akorera igihugu cye n'inyungu z'abanyarwanda, naze akorere opposition mu gihugu cy'u Rwanda, bigiye gushoboka mu minsi mike gukorera politiki muli multipartisme. Ntimuzibeshye opposition y'ubu siyo yo muli 1991. Impunzi z'ubu sizo muli 1959, 1973; ingamba zo gutahuka mu gihugu ntizishobora guhwana kuko contexte si imwe. Mu Rwanda hali uburyo bushoboka gukora politiki mu mahoro no mu guharanira kubikorana ubwisanzure buhagije. Ibyo bishaka aliko ko inyaryenge zitahuka zikavugira mu Rwanda. Biragaragara ko amategeko ahali bagerageje kuganira n'abanyarwanda benshi hirya no hino. Mwe mukiyakenga  muzabaze miliyoni z'abanyarwanda zili mu gihugu icyo babatekerezaho! mubimenye mwagira humilité yo kubegera mugakorera iruhande rwabo. Ninabwo buryo bwonyine jye mbona bwaha ingufu abashaka kugira ibyo bakosora muli politiki y'igihugu kubigeraho. Abategereje ko ngo abanyamahanga alibo bazabanza kubaterekera demokarasi mu gihugu cyabo ngo babone batahe balibeshya. Ni mwe mugomba kwinjira mu gihugu mugatoza demokarasi mwifatanyije n'abandi. Ibi bihe ni byiza kugera kuliyo ntego. Hali ikindi gihe imyifatire ya bamwe izatuma ibishoboka ubu bitazaba bigishobotse niba bidafatiwe mu nzira nziza jye mbona ubungubu mu Rwanda.

Muzaze muhure na ba basirikari bavanywe ku ngufu i Libreville twali tuzi ko babishe maze babaganirire ubumwe n'ubwiyunge mu gisirikari. Muzaze mubaze ababyeyi babakene babona uburyo bwo kohereza abana babo mu ishuli binyujijwe mu nzira z'iringaniza zitegeka ko nta mwana ugomba kubura ishuli bitewe n'ubukene.

Ibibazo ni byinshi nta gihe kandi bitazaba bihali. Jye ndabona aliko ubu hali chance nyinshi ko twakorera hamwe twese mu gihugu tukava mu gaco ko kuvugira hanze bamwe bakomeza kwibwira ko alibyo bibaha imbaraga! 

Paul MBARAGA