Rwanda Rugali
Electrogaz mu Mvaho

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Imvaho Nshya, Utuntu n'Utundi
 
Inkuru ya Salamu Camille
 
Imicungire y'ubuyobozi bwa ELECTROGAZ mu maboko y'abikorera ku giti cyabo
Inkuru ya : Salamu Camille
ELECTROGAZ (ikigo nyarwanda gitanga umuriro n'amazi) ntabwo kizagurishwa burundu. Ahubwo ubuyobozi bukuru bwacyo buzashyirwa mu maboko y'abikorera ku giti cyabo mu minsi ya vuba. Ku wa 26 Nyakanga mu kigo gishinzwe kwegurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo (PRIVATISATION) habereye umuhango wo kwakira no gufungura ku mugaragaro inyandiko z'abasabye gucunga ELECTROGAZ. Abari biyandikishije bari batanu ariko uwo munsi hari babiri gusa. Ayo ni amasosiyeti yo muri Afurika y'Epfo n'ayo mu Budage. Uzatsinda azagirana na Leta y'u Rwanda amasezerano mu gihe cy'imyaka itanu.
Nk'uko twabitangarijwe na Bwana KARANI ukurikiranira hafi uwo mushinga ngo umutungo wose uzakomeza kuba uwa Leta y'u Rwanda, uzatsinda icyo asabwa ni ukwereka Leta ibitagenda n'uburyo yabikosora no kugabanya igihombo bakerekana uko yakunguka.
Azahagurukira abiba, abatishyura n'abangiza ibikorwa bya ELECTOGAZ. Bwana KARANI asanga nibaramuka baje ibibazo bitazahita bishira. Mu myaka ibiri ya mbere bazajya bahembwa na Banki y'Isi izafasha Leta y'u Rwanda muri uwo mushinga. Mu myaka isigaye bazajya bahembwa ngo bakurikije uko bazaba binjije. Leta imaze kubona imikorere y'abikorera ku giti cyabo mu micungire ya ELECTOGAZ ngo nibwo ishobora kuzatekereza kugurisha burundu.
Muri ariya masosiyeti abiri yatanze inyandiko yayo izatsinda irasabwa kugira amanota 70%. Igomba kwerekana uburambe,uko izacunga umutungo n'uburyo izabigeraho, guha amahugurwa abakozi, kugira ubushobozi, kumenya akarere k'ibiyaga bigari,
Mu gihe ikigo cya Privatisation kiriho cyiga izo nyandiko biteganyijwe ko muri Mutarama 2003 ariho uzatsinda azatangira imirimo. Hagati aho ngo ibiciro bizaguma uko biri. Yewe ngo nta n'umukozi uzirukanwa. Uzatinda ngo ashobora kuzakora raporo yerekana imikorere y'abakozi.
Ubuyobozi buzaba buri mu maboko y'uzatsinda ariko inama nkuru y'ikigo izaba ari iya Leta y'u Rwanda n'umutungo wose.