Rwanda Rugali
Inka na nyirayo

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Mu kinyarwanda bati: "ntawurya inka nka nyirayo". Nanone bati: "uramukiwe aracunda"?
Jye mbona nta gitangaza kirimo muri situation iba iriho imeze nka parti unique nka MRND.
UMUKURU MUBARESHYA ashyiraho intore ashatse kandi aho gushyiraho abantu b'ibikingirizo ngo bakomotse mubyo bita amashyaka kandi bagera kubuyobozi ntibabe aribo bayobora bakavugirwamo, jye mpitamo ko imyanya ifatwa na ba nyirayo, bakora neza cyangwa nabi bikagaragara.
Ibi nkubwira kandi ndabizi mbifitiye expérience. N'ejo hashize byahozeho. IKINANI ati fata Minisiteri Bwana Kanaka ukomoka i Butare (ni urugero), cyangwa wowe Mututsi muri équilibre éthnique, ariko bakamuha Abanyamabanga bakuru cg se Aba Directeurs Généraux bo kumugota no kumukontorora ngo atabyina umudiho utandukanye n'uwa shebuja! Ngibyo.
 
Ariko se muby'ukuri buriya André Bumaya yakoraga iki, yavugaga iki muri Foreign Affairs? Urumva yari afite marge de manoeuvre mu murimo we? Ntiwaba warumvise ko hari imishyikirano myinshi y'amahoro mu karere atagiyemo? Ariko jye iyo mbibonye ntibintangaza. Ahubwo ikintangaza n'ukubona aba bakora nka bariya, nta nyigisho bakura mu byahise. Kandi ikibazo kiri muri politique rusange nka biriya bya constitution bategura imeze nk'iza MRND mu ngingo nyinshi.
Naho ubundi Dr Charles Murigande namusimbure kuko abikwiye kandi navuga n'abo hanze bazumva ko avuze mw'izina ry'UMUKURU ahagarariye kandi bityo niho ijambo rizijyana neza.
 
Burya icyo utazi Abanyamahanga bakurikirana cyane umuzi n'umuhamuro w'ibiba bibera mu bihugu byacu. Baba bazi les forces politiques en présence, les relations ugiye mu mwanya afitanye n'utanga iyo myanya, niba atari nyakamwe utoraguwe mubya équilibre y'imyanya, yewe baba bazi na curriculum vitae yose y'abagiye mu myanya. Iyo batayizi barayishakisha yuzuye mpaka bayibonye.
Nibajya kwakira kanaka bazaba bazi ko afite akamaro kanini cyangwa gato muri suivi y'imishyikirano bazaba bagiranye. Abagabo bararutanwa rero!
DK
Byakuwe ku rubuga uRwanda Rwacu, 17/11/02