Rwanda Rugali
Kongo: Uko Gen. Kabarebe na Dr. Muligande babibona

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Idosiye ya Kongo ifite ba nyirayo: APR na FPR

Muri ULK basobanuriwe iby'intambara ya Kongo na Jenerali Kabarebe

Inkuru ya : Ndatabaye Robert (Imvaho Nshya)

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 22/08/02 muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, habereye ikiganiro mbwirwaruhame ku nzira yo kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa. Icyo kiganiro cyari cyitabiriwe n'abanyeshuri benshi, abarimu babo ndetse n'abandi batari abanyeshuri. Cyatanzwe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda Général Major James Kabarebe, Umunyamabanga Mukuru wa RCD, Maître Azarias Ruberwa na Charles Muligande Umunyamabanga Mukuru wa FPR.
Maître Azarias Ruberwa wavuze ijambo ritangira icyo kiganiro, yahereye ku mavu n'amavuko y'intambara ibera muri Kongo, avuga ko ari uguhera ku butegetsi bw'uwahoze ari Perezida wa Zaïre Mobutu wategetse icyo gihugu imyaka irenga 30 ariko icyo gihe cyose kirangwa n'igitugu, ubutegetsi bubi buvangura abanyagihugu kandi ntibwubahirize uburenganzira bw'ikiremwa muntu ariko agakomeza kuririmba ko ari muri Demokarasi.
Bwana Ruberwa ati: "Byageze aho icyahoze ari Zaïre igihugu gifite ubutunzi kamere kibarirwa mu bihugu bikennye ku isi. Imibereho mibi iherekejwe n'ubukene byakomeje kuranga abari batuye muri icyo gihugu".

Mu mwaka w'1994 ubwo impunzi z'Abanyarwanda zahungiraga muri Zaïre yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ngo haziyemo n'abari bamaze gukora itsembabwoko mu Rwanda bari bagifite umugambi wo kurikomeza. Icyakurikiyeho kwabaye kwica no gusahura Abatutsi bo muri Kivu y'Amajyaruguru.

Intambara yo gukuraho Mobutu ngo yari igamije gushyiraho ubutegetsi bwiza ariko ngo yabaye uguhindura abashoferi ku modoka ishaje.

Kabila nawe ngo amaze kugera ku butegetsi yatangiye wikanyiza kandi atangira kuvangura abavuga ururimi rw'ikinyarwanda muri Kongo. Muri 1998 ubwo intambara ya kabiri yatangiraga ya Kongo, Abatutsi benshi barishwe bazira ko bafitanye isano n'u Rwanda.

Ruberwa yagaragaje ko kuva intambara yatangira bagenzura igice kinini cya Kongo kandi bafite abaturage miliyoni 25. Amasezerano yo kurangiza intambara muri Kongo yasinyiwe i Lusaka muri Zambiya ngo akomeje gutinda gushyirwa mu bikorwa kandi ihagarikwa ry'imirwano naryo ntiryubahirizwa kuko Kabila akomeje kurenga ku masezerano agaba ibitero mu burasirazuba bwa Kongo. Kwambura intwaro imitwe yitwara gisirikare nabyo ngo ntibishyirwa mu bikorwa.
Interahamwe na zo zikomeje gufashwa na Leta ya Kinshasa mu kuziha ibikoresho bya gisirikare. Ikindi Kabila akora ni ugushyigikira abigometse muri RCD haba Kisangani cyangwa mu majyepfo ya Kivu mu misozi ya Minembwe.

Ruberwa mu byo yishimira RCD yagezeho harimo kuba yarashoboye guharanira ubwenegihugu bw'Abanyamulenge babifashijwemo n'u Rwanda. Mu kubonera Kongo umuti w'intambara ho yavuze ko amasezerano menshi yasinywe ariko ko bisaba n'ubushake bwa politiki.
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza. Mu byo babajije harimo kumenya niba Abanyamulenge ari Abanyarwanda bari mu mahanga cyangwa ari Abanyekongo. Ruberwa yasubije ko byose bishoboka.

Général Major Kabarebe James we yavuze ko Abanyamulenge ari Abanyarwanda kuko bafite umuco wa kinyarwanda n'ururimi rwabo akaba ari ikinyarwanda. Kuba biyita Abanyamulenge ngo ni ukugira ngo bemerwe ko ari Abanyekongo.

Ku byavuzwe n'amaradiyo y'amahanga ko u Rwanda rufite umugambi wo kuzana Abanyamulenge mu Rwanda kuko ngo rwaba rukeneye Abatutsi benshi, Kabarebe yavuze ko higeze kuba inama i Butare aho u Rwanda rwagiriye Abanyamulenge inama yo guhungira mu Rwanda intambara yo kurwanya Mobutu igiye gutangira. Icyabiteraga ngo ni uko bari bagiye kurwana n'ingabo batari bazi ubushobozi bwazo kandi intambara ishobora kugira ingaruka ku baturage b'Abanyamulenge. Kuva icyo gihe ngo nta waje mu Rwanda ku ngufu ahubwo abaje kwari uguhunga. Ruberwa yibukije ko hari igihe Abanyamulenge bahawe iminsi itandatu ngo bave muri Kongo cyangwa bicwe.

Ku bijyanye n'intambara yo mu misozi ya Minembwe Ruberwa yavuze ko Masunzu watangije iyo ntambara yigometse ku butegetsi bwa RCD incuro nyinshi ku buryo ikosa rya RCD ngo ryaba ari ukugira impuhwe nyinshi kuko yagiriwe inama nyinshi ntiyazumva.

Abo banyeshuri ba Kaminuza yigenga ya Kigali bifuje no kumenya impamvu hari abasirikare b'Abanyamulenge bakuwe iwabo bakaza mu Rwanda mu gihe iwabo habera intambara.
Général Major Kabarebe yabasubije ko basanzwe bahugura ingabo za RCD uhereye ku muyobozi wazo. Ati: "Abanyamulenge twabazanye kugira ngo badasanga Masunzu. Abo dufite ni 500 barimo abakomanda 15. Baje guhabwa " Discipline " mu kazi bakora ".
 

Enter supporting content here