Rwanda Rugali
Ukuri ku Gihango

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

 
Ukuri ku GIHANGO
 
Hagiye gushira amezi  abiri, twumvise ko hari impuzamashyaka y'abarwanya Leta ya Kigali baba hanze y'igihugu yashyizweho. Ubwo bufatanye hagati ya  Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR, yiganjemo Abahutu igakorera muri Kongo-Kinshasa) na Alliance Rwandaise pour la Renaissance du Rwanda, ARENA (yaba yiganjemo tutsi, ikorera cyane cyane muri  Amerika y'amajyaruguru) na Nation Imbaga y'Inyabutatu Nyarwanda (iharanira Ubwami mu Rwanda, ifite ikicaro cyayo i Buruseli) bwagezweho kubera ubuhuza bw'umucuruzi Valens Kajeguhakwa, witandukanyije ku mugaragaro n'ubutegetsi bw'i Kigali, umwaka ushize.
Ubwo bufatanye bwiswe IGIHANGO bwatangajwe nk'ihuriro ry'amashyaka  yAbanyarwanda yigenga aba hanze y'igihugu, ashaka ko ibintu bihinduka mu rwababyaye. Muri rimwe muri ayo mashyaka -  Arena -  uko gushyira hamwe kwateye amakimbirane no gucibwa kwa bamwe mu bayoboke bajyanye izina ry'ishyaka mu mpuzamashyaka ngo nta burenganzira n'ubushobozi babifitiye. Ayo makimbirane ntabwo yakemutse, igice cyari gishyigikiye IGIHANGO kigabanya imyanya y'ubutegetsi nyuma ya Kongre yaba yarabereye mu murwa mukuru wa Kanada Ottawa, tariki 7 na 8 Gicurasi (hagati mu cyumweru).  Indi kongre  (yari iteganyijwe kuva mu Kuboza 2001 kuzaba muri Werurwe nyuma yimurirwa muri Gicurasi,  yaje kuba muri week end yo kuwa  18 kugeza 19 Gicurasi nk'uko byaribiteganijwe, mu nkengero za Ottawa ahitwa Aylmer muri Kebek, provinsi yiganjemo abavuga igifaransa. Yahuje intumwa zirenga 20 ziturutse mu migi inyuranye yo muri Amerika, barimo abahuzabikorwa 2, mwalimu wa Kaminuza ya  Sacramento, Alexandre Kimenyi  na ingénieur w'Ikigo cya mashanyarazi HydroQuébec, Gratien Rudakubana (abahuzabikorwa 2 kuri 4 bayoboraga ARENA).
Aho byari bigeze hari ubuyobozi bubiri mu ishyaka rimwe. Utarakurikiranye yashoboraga kumva ko binganya ingufu kubera ko ibice byombi byari bishyigikiwe n'abahuzabikorwa 2, abo ndangije kuvuga n'uwahoze ayobora intumwa z'amashyaka mu Nteko y'Igihugu, Joseph Sebarenzi (wari ushinzwe ubutwererane) ubu akaba yiga muri USA na mwalimu Joseph Ngarambe (wari ushinzwe amakuru) wibera mu majyaruguru y'Ubufaransa. Ariko twegereye abagendana n'igice cyemeye IGIHANGO na FDLR n'abaharanira ubwami Nation Imbaga tumenya ko uwashinzwe Ikigega cy'Ishyaka mu rwego rukuru rw'ARENA-GIHANGO ya Prezida Augustin Kamongi (uba muri Virijiniya ya Amerika),  M.-C. N. utuye i Buruseli - atigeze aba umuyoboke wa Arena, nubwo yabisabwe n'uwahoze ari umwarimu we wari umuhuzabikorwa wa ARENA ko adateganya kuzarijyamo (yaba yarasabye gukurwa ku mpapuro zishyaka, web site etc, tariki 27 gicurasi  icyari cyakuweho ni terephone ze gusa bwakeye izina rye n'umwanya byavuyeho ariko amatangazo ntibizashoboka kuyasubiramo, uyu mukenyezi yamaze iminsi 20 ari umuyobozi wikintu atazi!).
Mu gihe igice cya Arena-Gihango cyanditse itangazo mu kwa gatanu ryemeza ko bari mu Gihango ikiswe kongre kikirangira, ishyaka NATION IMBAGA, rimwe mu yagize IGIHANGO ntiryacitsemo ibice. Abayoboke beretswe ibitangaza batagishijwemo inama ku itariki 30 werurwe byarasinywe kuri 27, itangazo ribyamamaza ririho umukono w' Intumwa Nkuru y'Imbaga ryanditswe kuri 14 Mata. Muganga Joseph Ndahimana na mugenzi we Déo Mushayidi bagiye mu mishyikirano y'Alliance pour la Démocratie et la Réconciliation Nationale, ADRN-Igihango, bayishyiraho imikono bemererwa umwanya w'ubuvugizi bwa CYO wahawe umwe mu bahuzabikorwa ba NATION IMBAGA y'INYABUTATU, ari we Déo Mushayidi batagishije inama abayoboke b'ishyaka na bagenzi babo bo muri komite.(Mushayidi yahoze ahagarariye FPR mu Busuwisi, nyuma ya 1994 akaza gukorera Ubunyamabanga Bukuru bwa CYAMA-FPR no kuba umunyamakuru abifatanyije no kuba umukuru wIshyirahamwe ry'Abanyamakuru , yanditswe no ku gatabo gasa n'incamake yibindi byinshi byakabanjirije -  « Mystère dun Génocide, Secrets dun Président/Amayobera y'Itsembabwoko, Amabanga y'Umukuru wIgihugu » nkumwe mu banditsi bako hamwe n'umunyamakuru uturuka Iburengerazuba bw'Afurika Charles Onana. Ariko amakosa menshi akarimo atuma umuntu yibaza niba koko hari Umunyarwanda wakagizemo uruhare cyangwa ko uwo kitiriwe ari we mu byukuri wakanditse).
Undi muhuzabikorwa w'« ishyaka ry'umwami » Major (ex-FPR) n'umunyamategeko Gérard Ntashamaje ngo yaba yaramaganye ku mugaragaro ubufatanye na FDLR ariko andi makuru avuga ko yavuye mu ry'Umwami akaba yarageze muri CDA yuwahoze ari Ministiri w'Intebe Dismas Nsengiyaremye na ex-Minisitiri James Gasana cyangwa Alliance Démocratique Rwandaise ADR y'uwahoze ari umunyamakuru Sixbert Musangamfura n'abandi (twaje kumenya ko CDA yafatanye na MPD ya Furuma bikabyara ADR). Andi makuru tutarashobora kwemeza neza aravuga ko igice kinini cy'abayoboke ba NATION IMBAGA y'UMWAMI bamaganye IGIHANGO ariko Intumwa Nkuru yabo ikaba yaravuniye ibiti mu matwi. Hasigaye kumenya, uko byagendekeye abandi bahuzabikorwa 2 ba mbere bo muri buriya buyobozi bwacengeye mu GIHANGO (umunyamategeko J. K. uburanira mu rugereko rwa Buruseli - terephone yitabwe n'icyuma dusiga message, nyuma yatwoherereje e-mail, tumushubije tumubaza iby'Inyabutatu ntiyadusubiza - na Théodore Mpatswenumugabo, ukorera PNUD muli Afurika y'iburasirazuba) tutibagiwe no kumenya iGIhishe inyuma y'abahagarariye FDLR nsivili ari bo « muganga » mu igengabukungu Ignace Murwanashyaka, Umuyobozi Mukuru wa FDLR, uwahoze ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Itangazamakuru (ORINFOR) Jean-Marie Vianney Higiro (ushinzwe ubutwererane) n'umuvugizi wa bo Alexis Nshimiyimana, wahoze ashinzwe ikiganiro « Ejo Nzamera Nte ? » kuri Radio Rwanda.
 
Ibyihishe inyuma y'IGIHANGO biragenda bijya ahagaragara
 
Iyo weguye  buhoro umwenda utwikiriye abagiranye IGIHANGO, ubona ko atari impuzamashyaka y'ukuri hagato ya FDLR n'andi mashyaka ko ahubwo ari IBIRO byashyizweho na FDLR, bigashyirwaho kuvugira FDLR no kurwanya FPR. Buriya bufatanye bushobora kuba bufite ababushyigikiye bakomeye kurusha Kajeguhakwa wabwamamaje ku mugaragaro bigatinda. Uyu mugabo yabaye incuti ya Juvénal Habyarimana nyuma aza gusanga FPR, ayibera intumwa mu Nteko n'umwe mu bagize Inama Nkuru wa yo. Avuga ko mu byamuteranije Prezida Paul Kagame hari igitabo yanditse mo ibigwi bye (bya Valens Kajeguhakwa) « Rwanda, terre de paix, terre de sang et après?/U Rwanda, Igihugu cy'Amahoro, Igihugu cy'Amaraso, Hanyuma? » nyamara icyo gitabo cyagurishijwe mu Rwanda igihe cyasohotse mu 2001.
Muti ese FPR « yacu » yo ihuriye he n'IGIHANGO? Ishyaka riri ku butegetsi i Kigali ryakurikiriye hafi cyane iriya mishyikirano hagati ya FDLR nabiyemeje kuyivugira « yabyaye » IGIHANGO. Yohereje intumwa i Burayi kugira ngo ziyikurikiranire aho KIgeze. Kuba iriya mishyikirano yarageze huti huti ku Gihango mu mpera za werurwe, mbere gato ko icyumweru cy'Icyunamo gitangira bishobora kuba bifite impamvu. Abantu bamwe twavuganye basobanura ko Arena yari kwandagarizwa aho bari gushyingurira mu cyubahiro abazize Itsembabwoko ryo muri 1994. Ubutegetsi bw'i Kigali ntibwagerageje kuburizamo IGIHANGO, oya, iyo biba ibyo tubatwarumvise bubyamaganira kure bitaranaba: Mu by'ukuri buriya bufatanye bwari uburyo bworoshye bwo kwangisha abatavuga rumwe na bwo, cyane cyane abavuye muri FPR nka mwalimu Alexandre Kimenyi, ingénieur wa Intel Jeff Nsengimana n'abandi. Si ko byagenze, ariko no kwerekana ko ishyaka ryacitsemo ibice, ko abarigize barwanira izina ntibyari kugwa nabi CYAMA. Amahirwe cyangwa ibyago ni uko abarwanya IGIHANGO bo muri ARENA hamwe na mwalimu Kimenyi bataguye muri uwo mutego  bagahitamo kwitwa AMAHORO kubera ko banze kwongera kurwanya ubutegetsi hakoreshejwe imbaraga ndetse n'ikinyoma. Ako ni agashya mu rwa Gasabo !

AMAHORO, AMAHORO !
 
Placide Muhigana, Gicurasi 2002