Icyitonderwa: iki kiganiro si ibihimbano twaganiriye n'um ukozi mukuru wa Minisiteri y'Intebe tariki 16 Nyakanga 2002
P.M. na Prez. bagabana akazi badahangana
Rwanda Rugali :
Bite byawe, niko hari website bagira muri "primature"?
Umukozi wa Leta:
Mukomere! Ntayo ariko gouvernement irayifite
RR:
Iyo turayizi, hariho amakuru menshi ya Prezida
RR:
Ni byiza cyane ariko turashaka ay'uw'Intebe byumwihariko
U w L:
Kubera organigramme y'ubu, si nzi ko byoroshye gutandukanya akazi ka primature n'aka presidence kuko zombi ari inzego mpuzabikorwa ni yo mpamvu ukoze kimwe agikorera undi.
RR:
Inzego ebyiri zitandukanye zigakora akazi kamwe?
RR:
Ni ukuzuzanya?!
RR:
Cyangwa ubugwizamurongo?
U w L:
Jye navuga ko ari inzego zifite akazi gahambaye!!
RR:
Twafashe ibya Habyarimana tubivanga n'ibya nyuma ya 92?
RR:
Ni ubutegetsi bushingiye ku mu Prezida (régime présidentiel) ariko bukagira n'uw'Intebe
RR:
semi-présidentiel?
U w L:
Mureke twe kujya muli ibyo kuko birandenze.
RR:
OK, watubarije ibya budget?
U w L:
Maze iminsi ndi hanze ariko nimwandikira konseye nzabatumikira
U w L:
we nta (e-) mail agira
RR:
Utubarize ariya makashi dutegereje igihe azazira
RR:
ayo dusigaranye muri compte
RR:
ya Leta bien sûr
RR:
Niba hari icyo PM yavuze ku mafaranga y'ingengo y'imari ataraboneka wabitugezaho
RR:
Ibikunze kuboneka n'iby'Umukuru w'Igihugu na n'Uw'Imari Kaberuka
RR:
Niba hari icyo PM yaba yaravuze ku itahuka ryingabo zacu ziri muri Kongo na byo wadusunikira
U w L:
Ni igihugu kimwe kandi umubiri ni umwe, ntushobora kuwucamo ibice!!!
RR:
Birakwiye kandi, yaba se nibura yaragize icyo avuga kuri ayo madosiye uko ari abiri.
RR:
Waturangira aho twabikura?
U w L:
Ntarabibonera igihe - ni ko nkeka - ariko nabagira inama yo gushaka ijambo Prezida Kagame yavuze « akingura » seminaire ku mutekano mu cyumweru gishize
RR:
Turayifite twashyize igipande cya yo kuri rwandarugali.tripod.com
RR:
Ok, très bien.
RR:
Yari ababaye ko bamwimye amafaranga
U w L:
Ntabwo ari we bayimye ni igihugu cyose, jye na mwe.
RR:
Ni byo biratureba twese.
RR:
Tubona ariko na PM akwiye kugira ijambo ku bibazo bikomereye igihugu.
U w L:
Niba ijambo rye ari nk'irya perezida se? Ni ko byagenze, niko bimeze, imikoranire ya bo bombi iragenda neza kandi bajya inama kenshi nta matwara yo guhangana ahari! Ikindi nzi neza ko nta kibazo bimuteye (PM).
RR :
Ni sawa sawa. Urakoze kutubwira uko ubibona.
Tuzajya tugerageza kubunganira mu buryo bujyanye namikoro yacu make
RR:
ni mudukundira
RR:
Recensement nziza
U w L:
Merci
RR:
tuzongera ariko uzatubarize ibya Budget, niba hari Budget revisé uzayidushakire
RR:
Ugire amahoro ya Nyagasani