Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 19 ukwakira , umuryango Ibuka wakoresheje i Kigali kongere yayo mu rwego rw'igihugu.Umwe mu myanzuro yavuye muri iyi kongere ni itorwa ry,abayobozi bashya b'umuryango.
Président : NGARAMBE Francois (yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru akaba na Directeur wa Caisse Sociale du Rwanda)
1er Vice-President: Dr Rose Mukankomeje Rose
2eme Vice-Président: Immacullée Mukankubito
Secrétaire Général: Jean Bosco Gasherebuka
Me Fredy Mutagwera wabaye Président wa Ibuka yagarutse muri Conseil d'Administration ari muri Commission y'ubutabera kimwe na Maitre Beatrice Umubyeyi ndetse na Anastase Nabahire wari umaze iminsi ari Secrétaire Exécutif.
Francois Ngarambe abaye Perezida wa kane wa Ibuka nyuma ya Jean Bosco Rutagengwa Me Fredy Mutagwera na Antoine Mugesera.Kugeza ubu nta muyobozi wa Ibuka wari wagire mandats ebyiri zikurikiranye n'ubwo amategeko agenga umuryango atabibuza.
Dr Rose Mukankomeje ni ubwa kabiri abaye visi perezida kuko n'igihe Jean Bosco Rutagengwa yayoboraga Mukankomeje yari visi perezida.
Mugire amahoro.
Philibert Muzima.