Rwanda Rugali
Icyo uregwa abivugaho

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Byakuwe kuri Rwanda-l, tariki 24 ukwakira
 
Banyarubuga,
Ndagira ngo mbagezeho icyo ntekereza kur'amwe mu
magambo Mme Ingabire Immaculée yatangarije
abanyamakuru akimara gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe
Nyarwanda ry'abanyamakuru(ARJ). Perezida mushya wa ARJ
yatangaje ko nanyereje miliyoni cumi
n'icyenda(19.000.000) z'amafaranga y'amanyarwanda, mu
gihe nari nkiyobora iryo shyirahamwe. Ibyo Perezida wa
ARJ yabitangaje ashingiye ku igenzura(audit) ryaba
ryarakozwe ku micungire y'umutungo w'Ishyirahamwe.
Nahawe ijambo icyo gihe kuri Radio Ijwi
ry'Amerika(VOA) ngira icyo mbivugaho. Byaragaragaye
bihagije ko icyari kigenderewe kwari ugupfobya impamvu
nyakuri zatumye bamwe mu banyamakuru biyemeza guhunga
igihugu.
Mu rwego rwo gufasha ababishaka kurushaho
gusobanukirwa, ndibutsa ibi bikurikira:
1. Nkimara kuva mu Rwanda mu mpera za werurwe 2000,
hatangiye campagne yo kundega kunyereza umutungo wa
ARJ na Maison de la Presse. Umugabo James Vuningoma,
wahoze ari Visi-perezida wa mbere wa ARJ mu gihe nari
nyibereye Perezida, akaba yaransimbuye kur'iyo milimo
asimbuweho na Mme Ingabire I., yihutiye gushyira
ahagaragara itangazo ryandegaga icyo gihe gucunga nabi
umutungo w'ishyirahamwe. Radio na Television bya Leta
na byo ntibyatanzwe mur'iyo campagne. Mme Ingabire na
we yabaye intwali cyane mur'iyo campagne, mu Rwanda
ndetse no mu bindi bihugu. Icyo gihe "Audit" igomba
kuba yari itararangira uretse ko kugeza nubu jye
bayiregesha ntari nayibona. Ambassades z'ibihugu
n'indi miryango byateraga inkunga Maison de la Presse
byakozwemo anketi. Imibare inyuranye y'amafaranga naba
naranyereje yaravuzwe(600.000.000Frw; 34.000.000Frw;
600.000Frw, 7.000.000Frw...)
2. Perezida wansimbuye yibanze cyane kur'iyo dosiye
ariko agomba kuba arangije mandat ye atarayirangiza ku
buryo ayiraze umusimbuye.
3. Singamije na gato kuburanira kuri internet ariko
sinabura gutangazwa no kubona ukuntu "kunyereza
kwanjye" gukomeje kwamamara. Umunsi byashobotse
nkaburana, ndabona na CNN ndetse na Al Jazira
bitazahatangwa! Ubwo icyo gihe Ubutabera ni bwo
buzaharirwa kwerekana aho ukuri guherereye. Icyakora
kuko ARJ ifite amateka atoroshye(iri i Rwanda), hari
ubwo byazashoboka ko abarega none bazaba ari bo
baregwa ejobundi.
4. Abavugizi b'ingoma iri ku butegetsi i Kigali
bakunze kwemeza ko abahunga igihugu ari "abahunga
ubukene n'abajura bahunga gukurikiranwa n'"ubutabera".
Ibi bibaye impamo, aho bukera harahunga benshi cyane
kandi bakomeye kubera imitungo ya Kongo. Jye nemera ko
uburyozwacyaha ari gatozi. Buri wese agomba kubazwa
ibimureba. Ni mur'urwo rwego niteguye kuzabazwa
ibyanjye, mu gihe abategetsi bazaba batakiri hejuru
y'AMATEGEKO.
5. Kubera ko nkibuka neza ko kuyobora ishyirahamwe nka
ARJ bitoroshye, sinabura kwifuriza Mme la Présidente
kuzagira amahirwe menshi mu mirimo yatorewe. Ndasoza
nifatanya n'abanyamakuru bose b'abanyarwanda, cyane
cyane abiyemeje kurwana urugamba rwa "Liberté
d'expression" mu gihugu cyacu. Harakabaho
Itangazamakuru ryigenga kandi ryisanzura mu Rwanda.
 
Déogratias Mushayidi