Mbaraga yari ateganirijwe iminota icumi kuli gahunda (15h - 15h10). Kubera imilimo mu matsinda yabaye miremire, Mbaraga yatangiye ubuhamya bwe 16h08 aburangiza 17h08 neza neza. Mu magambo avunaguye yagize ati: - Abantu banzi nka journaliste ariko ibyo ngiye kubabwira ndabivuga nk'umunyarwanda ukunda igihugu cye. - Iminsi maze hano nabonanye n'abategetsi batari bacye, kandi nasanze bafite gahunda n'ubushake bwo kubaka u Rwanda rugatera imbere. - Ndashimira abategetsi bamboneye umwanya wo kunyakira tukavugana ku bibazo by,igihugu cyacu, cyane cyane Nyakubahwa President Kagame wa Republika y'u Rwanda. Umubonano special yampaye wambereye igitangaza kuko ariho numviye ko najyaga ntinya BALINGA. - Hanze aho nzaba ndi hose, nzaba ndi nka ambassaderi w'u Rwanda nerekana ishusho nyayo y'igihugu cyacu itagira amahuriro n'iyerekanwa na babandi bihaye akazi ko guharabika urwababyaye. - Nagerageje kumvisha abandi bari hanze ko bakwiye kwitabira iyi nama ariko bamwe baranangiye banga kuza kwirebera ukuri n'amaso yabo. - Nakiriwe neza cyane, nasanze u Rwanda rw'imisozi igihumbi (mille collines) ari n'u Rwanda rw'ibitangaza igihumbi, iyo ururebye uko rumeze ubu, uzi uko rwari rumeze muli 1994 nyuma ya genocide. - Kugera kuli ibyo bitangaza byashobotse kubera abanyarwanda b'INTWARI bubatse bundi bushya iki gihugu kuva muli juillet 1994. Abo bantu bakwiye guhabwa imidari y'ishimwe. - Kuli GACACA, abanyarwanda bose bakwiye kumva ko ikibazo cya genocide kitareba abatutsi gusa , ko kibareba bose, icyunamo kireba buli munyarwanda ntikireba ibwoko bumwe gusa. Abashaka kandi kuvanga genocide n'ubwicanyi bwakozwe n'abantu ku giti cyabo nibasigeho kubeshya abantu ntaho bihuriye. Ndashimira cyane IBUKA umushinga ifite wo gutarura, kumenya no gushyira ahagaragara umubare n'amazina y'abahutu b'intwari barwanije genocide, bahisha abatutsi cyanga babafasha mu buryo ubwo ari bwo bwose kurokoka genocide, ndetse bamwe bakabizira. Iki gikorwa kizagira uruhare rukomeye mu kugarura ubumwe n'ubwiyunjye. - Ndasaba imbabazi APR kubera ko mu gihe nari ntarasobanukirwa ukuri nayirwanije nka journaliste mvuga ko ariyo mwanzi w'u Rwanda. - Ndanasaba imbabazi FPR kuba narayibeshyeye nyigerekaho urupfu rwa Prezida Habyarimana kandi nta bimenyetso nari mbifitiye. - Ubu naraje, nariboneye, numvise ukuri, nkaba kuva ubu niyemeje kuzafatanya n'umunyarwanda wese ushaka kubaka u Rwanda rw'amahoro mu bumwe bwa bene Kanyarwanda. Umuntu wese uzarwanya amacakubiri tuzafatanya. Ngiryo ijambo rivunaguye rya Mbaraga. NI UMUGABO PE.
Gérard Rwagasana byakuwe kuri Rwanda-l tariki 29 ukwakira 2002.
|