Jye ndebye imyitwalire ya Mbaraga n'uburyo haba inama mu gihugu yarangira tukabwirwa ko ikirangilire muli iyo nama yabaye Mbaraga nk'aho aliwe Kagame, inama yarangira tugategereza ijambo ry'ihumure ryasohoka mu kanwa ka Kagame tukaliheba, ahubwo tukabona ijambo rya Mbaraga wisobanura ku bibazo bye bimureba ku giti cye by'uko ngo yaba asaba imbabazi z'uko yibeshye, akabeshyera Inkotanyi n'Abatutsi, akarazirwanya (akabarwanya) azirenganya (abarenganya),
jye ndasanga Mbaraga Paul atakwitwa Umuhutu "usanzwe" cyangwa Umuhutu "w'intwali", ahubwo yakwitwa Umuhutu "wabonekewe". Ubu se nibwo asobanukiwe ko Umututsi wese atali Inkotanyi, ko Inkotanyi zose atali mbi, ko hali n'Abahutu b'Inkotanyi...? Byarangiza bikitwa igitangaza, événement spécial ( special event)?
None se umuntu arahaguruka ati nashinje Inkotanyi ko alizo zarashe indege nta gihamya mfite, narwanyije Inkotanyi nzirenganya, ... none guhera ubu mvumbuye ko byose nabikoraga nsa n'uli mu nzozi. Ese hagati aho n'ubwo nta gihamya afite ko Inkotanyi alizo zarashe iliya ndege, yaba yabonye gihamya ko atalizo zayirashe? Ese niba umuntu ahagurutse akemeza ko asanze yaramaze igihe kinini yibeshya ku Nkotanyi (no ku Batutsi) azirenganya ( abarenganya), ibyo koko hali igitangaza kilimo ku buryo haba inama " y'ubwiyunjye" mu Rwanda, yarangira tukabwirwa ngo...Mbaraga Paul...? Ubwo se Abanyarwanda bazakizwa n'ibyo? Mbaraga Paul se ni we Kagame, ni leta se?
Publié sur Rwanda-l, le 30 octobre 2002
|