Mapengu ati: "Ikinyarwanda kirakura nabi."
Iyo nabuze icyo nkora njya mu mugi, nkihagararira kwa Rubangura, ngacekinga umugi. Ejo rero ngiyeyo, mbona Mapengu aratambika, ndamusifura,
nti: "Jama ni vipi?", "Urava bye?" Ambonye arandembuza ndamanuka, ati: "Ese urakora iki hejuru iyo? Nti nabuze ijobu!" Ati: "Ca aha tuzenguruke umugi, nanjye nabuze icyo nkora!" Tugenda tureba ibintu byose, noneho duhura n'umwana ucuruza agakarito, ati: "Ba boss, muranzingura se?" Ndeba Mapengu nti: "Ese buriya aragira ngo tumuzingure atazinze? " Mapengu aranseka ati: "Ni imyaka umaze muri Kigali, nturagura inkoranyamagambo y'uyu mugi? Tega amatwi ngusobanurire: Iyo bavuze kuzingura bisobanura gutera akantu, cyangwa kuguha icyashara.
Iyo bavuze ngo mwana, ntibaba bavuze uwonka, ahubwo bivuga umuntu w'umujo.Umunyamugi ayimini.
Iyo bakubwiye ngo iriya Cusite cyangwa manyoriya iracira amazi, biba bivuga ko uriya mwana w'umukobwa ari fiti.
Iyo bakubwiye ngo uriya mutipe yaranyereye, bivuga ko uwo musore akennye biteye agahinda.
Iyo bavuze ngo kanaka apfuye azira iki? Uramusubiza ngo yapfuye azira
urukundo, bivuga ko azize ibikoko, SIDA muri macye!
Iyo bakubwiye ngo viye! Baba bakubashye mbese uri Muzehe, ariko ibyo ni bya wana ichi, abasiviliyani bwana! Naho bariya bagabo bose bambara imyenda isa itangwa na Leta, nushaka kububaha, cyangwa kwisabira akantu aka n'aka, cyangwa kugumya kwinywera nyuma y'amasaha y'umukwabu, abo bagabo bose uzabite, grafurere, cyangwa se Afandi. Niyo yaba ari
Lokodifensi, yitwa afandi!
Nabajije Mapengu akantu ntarumva neza, "ese Mapengu ko numva wowe ururimi rwo mu mugi, urukamiritse, ko hanze aha numva abantu bose bitana bebi, cheri, shushu, minyo, honi, diya ibyo byo bivuga iki, bihurira he?
"Mapengu yarasetse numva mbaye igicucu mu maso ye? "Ayo ni amazina abanziriza kwandura ya ndwara y'urukundo! Ayo bayitana kugira ngo uburiri buyabazwe. Nihagira ubikwita mwana wanjye, uzahite umubaza uti: "Kuki wifuza ko mpfa kandi nkiri muto?"
Umva ahubwo andi mazina yahinduye inyito: Ubundi izina "Interahamwe" ni izina ryiza cyane, ku buryo iyo ufite urugo rurangwamo ubumwe, abarutuye mwese muba muri Interahamwe, ariko ubu ubinyise nagutwara mu rukiko.
Irindi jambo ryiza: "Impuzamugambi", abantu bakorana bafite inshingano zimwe, mbese nko mu ishyirahamwe, cyangwa mu ruganda burya bose ni "impuzamugambi" none ndorera bene Sebahinzi ba Bikindi ukuntu bahindanyije iryo zina ryiza.
Hari akandi kazina bajyaga bita umuntu wahuye n'ibizazane, akaza kuba muzima yari ageze kure; ngo: yagaruye ubuyanja! "None ubuyanja bwabaye ubuyanja da! Ubu n'iyo wampa iki Mapengu uvuze ko ngaruye ubuyanja nahakana ngatsemba. Ubu iyo ushaka kuvuga ko ikintu iki n'iki kigomba gutezwa imbere, ugomba kuvuga ko ari gombwa kukimiriza imbere, ibintu byose bisigaye byimirizwa imbere! Ni akaga ye! Amagambo yabaye ayandi, urivugira bakumva ibindi, ariko rero ngo ururimi rurakura da! Ni uko gusa
ikinyarwanda cyo kirimo gikura nabi. Nawe se ngo kugenda ni ukunyorosha cyangwa gutawanyika, cyangwa guhamiriza, gutrasa n'ibindi nanjye Mapengu ntazi. Gusara ngo ni ukwiyubaha, Mitsingi ngo ni amasaka, Primusi ngo ni Mazutu, umubyeyi ngo ni Demere, umusaza ngo ni viyebare, mbese byose byabaye imyase!" "Mape, ndumva nawe byarivanze! Ubu se uzajya ava mu giturage azajya yumva iki? Ibyo aribyo byose birasaba ko habaho abasemuzi!
Mapengu agiye kunkandagira ati: Reka abantu b'abajinga nkamwe nta mwanya muzongera kugira ino! Mapengu areba haruguru abona umuntu ati: "Dore uriya Mujo, dufitanye apowintimenti, ba usirikira uzunguze kidogo, tutazidi jama!" Hagenda Mapengu nanjye nkomeza umuhamirizo muri Kigali.
|