Colonel NSHIZIRUNGU uzwi kuba yararwanye n'Inkotanyi muli Nord y'u Rwanda kandi akaba yari umwe mu basilikare bari bazi gupanga no kurwana mu ngabo za FAR,UBU NAWE YARARUTASHYE, yatanze ubuhamya bwanejeje abantu cyane muli riliya huriro ry'ubumwe n'ubwiyunjye. Yaravuze ati urugamba narwanye icyo gihe nk'umusilikare wa FAR ndwana n'Inkotanyi numvaga ko ari umwanzi wateye igihugu, narurwanye neza ndetse ndarutsinda. Ati ariko nyuma naje kumenya ibyo ingoma ya Habyarimana yarigamije,aribyo kumara inzirakarengane hakoreshejwe genocide. Ati Inkotanyi zaratsinze ndahunga ariko nza gusanga
ntacyo nkora mu mahanga nsaba gutaha nakirwa nk'umwana usubiye iwabo.Ati nubu ipete ryanjye rya Colonel ndacyarifite nkaba ubu mfatanije n'abandi banyarwanda kubaka igihugu cyacu.Atingiye kuza bamwe bari bambwiye ngo ningera i Kigali bazanyica, ati ngeze i Kigali naho bamwe bati bazagutsinda mu nzu iwawe. Ati ubu rero ndi iwanjye abakwizaga ibihuha nibaruhuke.
Gérard Rwagasana
|