Rwanda Rugali
Ijambo rya P. Mbaraga

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

IJAMBO PAUL MBARAGA AGEZA KU BANYARWANDA

MU CYICARO CYA KABILI CYINAMA YIGIHUGU

YUBUMWE NUBWIYUNGE,  KIGALI  26 28 OCTOBER, 2002

 

 

Banyacyubahiro mwese muteraniye hano!

Bavandimwe dusangiye urwatubyaye, Rwanda nziza!

Ndabaramukije nurukumbuzi rwinshi nali mfitiye u Rwanda nyuma yimyaka cumi nibili nali maze mu mahanga!

 

Ni ishema lihebuje kuli jye wumuturage usanzwe kuba mpawe uyu mwanya wo kuvuga ijambo imbere yabanyacyubahiro bikirenga bigihugu cyanjye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, nabandi bashyitsi bimena; mulibo nkaba ndamukije ministre Zubber wa Rhénanie Palatinat. Nsanzwe nzwi na bamwe ko ndi  umunyamakuru aliko ndifuza ko ibitekerezo byanjye byakirwa ku ruhande rwumunyarwanda utekereza kandi ukunda icyateza igihugu cye imbere. Ndavuga kandi umutima wanjye wuzuye umunezero kubera ko  nasanze u Rwanda rurimo amahoro nurugwiro ntatekerezaga nkili hanze. Nubwo hakili ibibazo byinshi cyane cyane byubukene mu cyaro,  nubwo hakiri inzira ndende yo kunonosora no kwimakaza  demokarasi  mu gihugu cyacu, nashimishijwe no gusanga abategetsi bafite ubushake bwo kubigeraho. Bamwe muli bo twali  twaraganiriye  duhuriye mu mahanga bali mu butumwa bwigihugu.  Ninabyo byampaye  ihumure  ryo  kwiyizira mu Rwanda nkirebera aho Leta yUbumwe nUbwiyunge irugejeje.  Aha ndashimira Ambasade yu Rwanda mu Budage yagiye inyorohereza imibonano nizo ntumwa zu Rwanda.

 

Ndashimira byumwihaliko Perezida wa Repubulika, General Major Paul KAGAME, uherutse mu Budage mu kwezi kwa gicurasi kuyu mwaka, maze mu mibonano ye nAbanyarwanda babiyo, akaba yarangeneye umwanya  wumwihaliko ntali mbyiteze, bimbera nko kubonekerwa kuko ali nabyo byanyeretse ko natinze gusura u Rwanda ntinya balinga. Ndifuza ko nabandi Banyarwanda bagishidikanya bakwiyemeza nkanjye kuza gusogongera ku munezero nagize ninjiye mu Rwanda.  Ndamutse nsubiye mu mahanga kandi, nzaba ambasaderi utanga ubuhamya kwisura nasanganye u Rwanda, idafite aho ihuriye nabirirwa baruharabika ku mpamvu za propagande. Jyewe ku giti cyanjye, ubu niyemeje gufatanya nabafite ibitekerezo byubaka.

 

Nshimiye nihanukiriye Komisiyo yUbumwe nUbwiyunge yanyakiriye neza kuva nagera ino, ikaba yarananteganyilije uyu mwanya mboneyeho kugira icyo mbwira Abanyarwanda. Abali  inyuma yigihugu iyo naturutse nagerageje kubumvisha ko iyi Komisiyo yUbumwe nUbwiyunge ali uruhumekero rwa politiki zose igihugu kiyobowemo. Mbumvisha ko bali bakwiye kwemera ubutumire bahawe maze ibibazo byose banenga ku butegetsi bakabivugira muli iki cyicaro tulimo. Abatitabye ubwo butumire, ndibwira ko bacyereza abandi kugera vuba ku ntego yUbwiyunge. Mfite icyizere aliko ko umwaka utaha abakili bazima mu mitima yabo dushobora kuzaba tuli kumwe muli iyi ngoro iranga demokarasi duharanira.

 

Nshimiye nabandi bategetsi bo mu nzego zo hejuru bali hano nabo, bakaba barampaye umwanya wumwihaliko wo kuganira nabo muli iyi minsi ndi ino. Natangajwe nurugwiro  bose banyeretse, bigomwe kandi imilimo myinshi bahorana.

 

Mureke nkomeze ntangare rero: Rwanda nziza bise u Rwanda rwimisozi igihumbi, banarwita Rwanda rwibibazo igihumbi, nasanze ali na Rwanda rwibitangaza igihumbi. Uwakurikiye hafi amahano yabaye muli iki gihugu cyacu mu minsi 100 ya genocide mu wi 1994, ni ibitangaza koko kubona  mu myaka mike itarenze itanu Abanyarwanda barashoboye kongera guhagarara bagashinga ibendera ryabo basingiza hamwe umuco nyarwanda. Tuzi imyaka igihugu cya Somaliya kimaze gishakisha gushyiraho guvernema yUbumwe bikaba bikiyigoye nubu, nubwo numvise ko hali amasezerano baraye bagezeho i Nayirobi aliko hakaba hali imitwe ibili yanze kuyasinya; nyamara ntawagereranya ibyabaye muli icyo gihugu namarorerwa yabaye iwacu. Ibyashobotse iwacu ni ukubera intwali zabihagazemo zigera ku bikorwa byibitangaza igihumbi. Abagabo nabagore bakoze muli iki gihugu kuva muli nyakanga 1994 kugezubu bakwiye kubishimirwa byikirenga bakanabiherwa imidali. Bakoze mu bihe bikomeye bazura u Rwanda nImitima yAbarokotse. Ntibitangaje ko muli uko gukora mu bihe bikomeye nyuma yamahano yaramaze kuba, habayemo ibibazo bibangamiye ikiremwa muntu byagiye byamaganwa. Nanjye ubwanjye narabyamaganye nihanukiriye bigezaho bamwe banyita IGIPINGA. Havutsemo namatage mu bitekerezo yatumye bamwe muli izo ntwali navuze bitandukanya nabandi muli  leta cyangwa leta ikabasezerera imaze kubona ko bataye umurongo wa politiki bali baliyemeje batangira urugamba.

 

Mu gihe u Rwanda rugiye gusohoka mu kivi cya nyuma cyinzibacyuho, byaba byiza abo bagabo nabagore babaye intwali muli iyi myaka 8 ishize bongeye bakiyunga nabo batanye ku matage ya politiki uretse abo ankete zaba zaratahuyeho uruhare muli Genocide.  Bityo abategetsi  bakabera Abanyarwanda urugero muli gahunda yUbumwe nUbwiyunge.

 Iyo gahunda hashize iminsi yamamazwa mu bucamanza bweguriwe umuco karande wa Gacaca. Iyo ngamba narayishigikiye kandi nilingiyeko izakomeza kuyoboranwa ubushishozi kugira ngo igere ku ntego zayo. Mu mpaka za Gacaca, twumvise ko hali abaturage bavanga ibibazo bya genocide nicyunamo cyababo bapfuye ku bundi buryo. Birakwiye kumvikana neza ko ibibazo bya genocide bili ukwabyo ntibyitiranywe nubundi bwicanyi bwabaye. Abanyarwanda bagomba kandi kumva ko ikibazo cya genocide yemejwe mu Rwanda kibareba bose, abahutu-abatwa nabatutsi, ntibakigire ikibazo cyumwihaliko cyabatutsi gusa. Si Abanyarwanda gusa kandi, kireba namahanga yose, niyo mpamvu na lONU yashyizeho urukiko rwahawe inshingano yo kuburanisha abagize uruhare muli genocide mu Rwanda.

 

Icyunamo nacyo aliko kigomba kurushaho guhuza Abanyarwanda mu kababaro kabavandimwe babo bazize genocide aho kubavanguramo abere nababisha. Ako kababaro nako kakavutswamo ingufu zo kurahirira hamwe ko ntawuzongera gukongeza Genocide mu Rwanda. Nashimye igitekerezo umuryango IBUKA wagize hambere cyo gukora recensement yabahutu bintwali bemeye gupfana nabatutsi aho gutiza umulindi interahamwe zabahigaga. Ndibwira ko byafasha ubwiyunge humvikanye nakababaro kimiryango yabandi Banyarwanda itarashobora nayo guhamba ababo mu cyubahiro kuko kugezubu himilijwe imbere gusa abazize genocide. Niyo mpamvu abaturage bamwe bakomeje kuvanga intimba yabo nibibazo bya genocide bikaba byaviramo gucubya genocide  mu mitima yAbanyarwanda bamwe. Leta yatekereza nubundi buryo bwo kwibuka nabandi Banyarwanda bose baguye mu ntambara cyangwa bakazira ibindi byakuruwe nintambara nkindwara, gusiragira ku misozi no mu mashyamba batazi iyo bagana, inzara no kwiheba. Ibi kandi ntaho bihuliye na ya théorie ya double genocide.

 

Mu ruzinduko Umunyamabanga nyubahirizategeko wa komisiyo yUbumwe nUbwiyunge aherutsemo nawe mu Budage, yaganiriye nabagize komite ya diaspora mu Budage nanjye ndimo, tumubaza impamvu Ababiligi, Abafaransa ndetse na lONU bafashe umwanya wo kwicara bakisuzumamo uruhare bagize mu nkonkobotsi ya genocide mu Rwanda, aliko Abanyarwanda nyirubwite tukaba tutarafata iyo ngamba ya DEBAT NATIONAL twisuzuma ubwacu uruhare twabigizemo uretse urwo tuzi rwInterahamwe. Twabuze iki mu mitima yacu,  mu muco wacu kugirango aliya mahano yo muli 94 atuvukemo? Icyo gitekerezo Umunyamabanga-nyubahirizategeko wa komisiyo yUbumwe nUbwiyunge yaracyakiriye avuga ko gifite ishingiro, none nsabye ko iyi nama ya kabili yUbumwe nUbwiyunge yakigira icyayo kandi igafata umwanzuro wo kuzagishyira mu bikorwa.

 

Jyewe ubwanjye munyemerere nsabe Abanyarwanda imbabazi: mu gihe ababisha bali batangiye genocide hano mu Rwanda, mu minsi ya mbere yakurikiye iyicwa ryuwahoze ali umukuru wigihugu, hali umunyamakuru wa Radio Rwanda wampamagaye mu Budage ati turashaka umunyarwanda uli mu mahanga twabaza uko iyo ngiyo mukurikirana ibibera hano mu Rwanda. Namwemereye ko yambaza ubwanjye.  Iyo nali ndi twali tutarasobanukirwa neza ibili kubera mu Rwanda niba ali genocide cyangwa niba imirambo myinshi yabantu twali twatangiye kubona kuli za TV ali abantu baguye ku rugamba. Ijambo genocide ryali litarakoreshwa nibinyamakuru byavugaga inkuru zi Rwanda. Twumvaga ndetse icyo gihe ko na bwana CLINTON wari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yarari kubuza administration ye gukoresha ijambo genocide ku bili kubera mu Rwanda. Nta nibanga rya genocide nali mfite ubwanjye. Aho namenyeye ko abantu bishwe muli iki gihugu bazira ubwoko bwabo gusa narabyamagannye uko nshoboye aho mboneye umwanya hose.

 

Icyo nicuza nuko nubwo nanjye nali umunyamakuru, nashubije ibibazo bya wa munyamakuru wa Radio Rwanda mu magambo alimo amarangamutima ndetse nuburakali cyangwa ubuhubutsi bigaragazwa nuko icyo gihe nashinjaga FPR ko aliyo yongeye gushora intambara imaze no kwivugana umukuru wigihugu.  Muli iyo minsi havugwaga imishyikirano hagati yabashyamiranye, FPR yanga kuvugana na Leta ya KAMBANDA ivuga ko ahubwo yakwemera  kuvugana nabasirikare. Ibyo nabyo narabyamagannye mvuga ko FPR iri gushaka guca Abanyarwanda mo ibice, nshimangira ko ikwiye kuvugana na Leta yagiyeho. Ibyo byatumye bamwe bavuga ko nali nshyigikiye Leta yabicanyi. Uwanyihanganira aliko yasanga nali mpangayikishijwe nuko mu gihe cyamarorerwa yaratangiye,  Leta yali imaze kujyaho yagaragaza ubushobozi bwayo mu guhagarika ubwicanyi. Kuba Leta ya Kambanda yaba yaragiyeho mu buryo bunyuranije namategeko, uburyo abali bayigize batoranijwe, sinabitekerejeho cyane kuko nasangaga ko mu makuba nkayo byali kurushaho gutera inkeke habaye icyuho kirekire mu butegetsi, dore ko Perezida na ministre wintebe ndetse na Perezida wurukiko rwikirenga bali bamaze kwicwa.

 

Hali mwene wacu wandikaga ikinyamakuru kizwi cyane nAbanyarwanda cyitwa IMPURUZA, twigeze kuganira birebire cyane kuli internet. Maze muruko guterana amagambo yisobanuye ko kuli we ikipi ye yali FPR ati niyo mpamvu nayogezaga nimirya yanjye yose. Jye namushubije ko ikipi yanjye yali amahoro. Partis zali zaragiyeho aliko nali naranze kugira iyo mfatamo ikarta. Nali gushyigikira uwazana amahoro uwaliwe wese. Sinabonaga rero ko FPR aliyo igiye kuzana amahoro. Kwanga intambara kandi ntibivuga ko narwanyaga umurongo wose wa politiki ya FPR. Politiki FPR yatangaje igitangira intambara yali politiki ishaka demokarasi, nanjye ndayiharanira nubu. Nubu amahame remezo yumuryango FPR nasomye mbona afite ireme ryo gushyigikirwa. Ikijya kimbabaza aliko nuko kubera kwitiranya ibintu nabantu, hali abakunze kugerekera  utarashyigikiye FPR ko ngo yanga Abatutsi. Abatekereza batyo ndibwira ko basenyera FPR kuko FPR ntangiye kumenya ali umuryango wakira Abanyarwanda bose bemeye amahame remezo yawo. Naho ababintekerejeho ko nanga abatutsi banyibeshyeho, nikimenyimenyi nuko muli Nyakanga 1973, abanzi i Butare muli IPN bazi ko nashyizwe kuli ya malisti yirukanaga abatutsi banziza ko ngo mbana nabatutsi gusa. Sinigeze mpinduka, nubu nkomeje kubana na bene wacu ntibajije aho baturuka cyangwa ubwoko bwabo.

 

Ndemera aliko ko abiyumvishije  ko ndwanya FPR kandi bo aliyo batezeho kubohorwa, bumvise ko mbashinyagurira. Icyo ntakwemera uko bili kose aliko,  nuwangerekera ko naba narahamagaliye Abahutu kwica Abatutsi. Sinigeze nkoresha iyo mvugo.

 

Kwibutsa ibi byose ntibinshimishije kuko nzi ko hali abo byongera kubabaza cyangwa kurakaza, aliko sinasaba imbabazi ntabanje kwirega. Nahisemo kubivuga kuko bikomeye kandi bikaba byaratumye Abanyarwanda bamwe bambonamo isura idahuje nukuli kwimyifatire yanjye.

 

Nali maze igihe rero nifuza gusaba imbabazi  ingabo za APR kubera amagambo yanjye yaba yarumvikanye nkamacantege ku rugamba! Nsabye  imbabazi Abanyarwanda bose bababajwe nimvugo yanjye maze gusesengura. Nsabye imbabazi FPR nageretseho urupfu rwa Habyarimana nta ankete yali yagaragaza ko ali impamo.  Niba babinyemereye,  ndabyilingiye kuli FPR kuko nakiliwe neza numunyamabanga mukuru wayo mu ngoro yayo ku Kimihurura, ndetse na  mbere yaho, muli gicurasi iheruka, na Perezida wa FPR akaba yaranyakiriye ku meza ye.

 

None kuli iyi nama ya kabili yUbumwe nUbwiyunge nsezeranije Abanyarwanda bose ko ubu niyemeje kwimiliza imbere gufatanya nabubaka u Rwanda. Abazashaka kurutera no kurusenya nzafatanya namwe kubarwanya.

 

Murakoze