Rwasubitswe rutaburanwe
Umunsi wose ku itariki ya 24 Ukwakira 2002, Umuyobozi w ikinyamakuru
Umuseso n abakozi bicyo kinyamakuru biriwe bahangaraye ku rukiko
rwa mbere rw' iremezo rwa Nyamirambo ahari hateganyijwe urubanza hagati Ismaïl
Mbonigaba na Madame Marie Immaculée Ingabire uherutse gutorerwa kuyobora
ishyirahamwe ry' abanyamakuru ARJ.
Bigeze mu ma saa kumi ni bwo urukiko rwafashe icyemezo cyo kutaburanisha
urubanza bitewe n' uko amasaha yari amaze kwisunika, abacamanza bakaba na
none ngo bari bamaze kunanirwa kubera izindi manza bari baciye guhera mu
gitondo. Ababuranyi basabye ko bahabwa indi tariki ya hafi, abacamanza bimurira
urubanza ku itariki ya 10 Ukuboza 2002.
Ngo yarabeshyewe, kandi yaratutswe
Ikirego cya Madame Ingabire gishingiye ku nyandiko yasohotse mu Museso n°
96 y' icyumweru cyo ku ya 2 kugeza ku ya 8 Nzeri 2002 yari ifite umutwe Hari ba
maneko bahungabanya umutekano. Icyo kirego kikaba giteye gitya: Imputation
dommageable et Injure, ni ukuvuga ko yabeshyewe akagerekaho no gutukwa.
Muri iyo nyandiko Ingabire yavuzweho kuba yaragize uruhare mu ihunga ry'
uwitwa Yvonne Uwanyiligira wamushyize mu majwi ko yamutoteje ndetse
akanamushirishya kuri Liste y Abayanja.
Nyuma yo kwishingana Yvonne yabonye nta cyo bikozweho maze ahitamo
kwihungira, ubu akaba abarizwa mu gihugu cy' Ububiligi. Ibyo kubeshyerwa
Ingabire ntakwiye kubitwerera Ismaïl Mbonigaba wasubiye mu magambo ya
Yvonne, keretse niba ahubwo yakwemeza ko nta cyo uriya mugenzi we yigeze
amurega, haba mu ruhame, mu biganiro cyangwa mu nyandiko zibanga.
Ntidushobora kurwanya icyemezo cyiza Madame Ingabire yafashe cyo kurega
Ikinyamakuru Umuseso n 'Umuyobozi wa cyo, ni cyo inkiko ziberaho kugira ngo
zirenganure urengana. Umucamanza apfa kurarama. Cyokora twatangazwa nuko
wenda yaba ataragize icyo arega Uwanyiligira (uwo inkuru ikomokaho), cyangwa
ngo inzego zibishinzwe zashyikirijwe ikibazo cya bariya bategarugori zibe
zaricecekeye. Naho ubundi wasanga biba bya bindi by umujura wiba hagafungwa
uwamuvugirije induru!
Perezida w' Ishyirahamwe nyarwanda ry' abanyamakuru (ARJ) arashaka indishyi z'
akayabo ka Miliyoni eshanu zose zamafaranga yu Rwanda, akaba yunganirwa na
Maître Claudine Gasarabwe, naho Umuseso uburanirwa na Maître Jean Paul
Biramvu. Tubitege amaso, n' ubundi ngo ababurana ari babiri... I.M.