Ubwo Mwurire yasomanye na Muhabura , Paul Mbaraga na Gérard Rwagasana bagahurira ku ijambo nibadusobanurire ukuri kw'aya magambo bateranaga kuri Rwanda-l batari basomana ku ntango: -Mbaraga ati: "...nkubwiye ko mu ntangiro z'intambara nali nkili mu Rwanda, mu biswe ibyitso, bamwe babasanganye ama liste ya structure d'organisation y'izo brigades za FPR ubwanjye narayiboneye. Kandi muli za interviews aba leaders ba FPR bakunze kuvuga ko FPR ifite abayoboke mu gihugu cyose (Mfite interviews za Kanyarengwe na Bihozagara zuzuyemo izo mpamo). Hari abibwiraga rero ko ali propagande. Non byali byo kandi byali bishingiye kuli iyo organisation yali iteganijwe kuli buli Murenge."(Message #16542) . -Rwagasana ati:"Mbaraga nta mbaraga akigira zo gutekereza ngo arebe ko ibyo ahimba bijya byibura gusa n'ibishoboka! Nta "BRIGADE" FPR yigeze igira. Iryo jambo ni irya Mbaraga n'inzozi ze! "(Cfr message #16577). -Mbaraga ati: "Muvandimwe Rwagasana, "brigade" kw'iryo zina zabayeho ali structure ya FPR ku mirenge mu baturage no muli za service (za leta cyangwa ibigo byigenga) mu migi, iryo zina ritanzwe na organisation ya FPR nkuko ijambo "inyenzi" ryabayeho ali Inyenzi ubwazo zaryiyise nkuko Ngurumbe yabidusobanuriye kuli TVR...Niyo ndose ndota ukuri. Aho ntabona neza cyangwa simbone ukuri ndasobanuza rwose, iyo niyo nenge ya mbere ngira! Ugire amahoro " (Message # 16602) -Rwagasana ati: "Jye ndavuga ibyo nzi nabayemo, ubwo wowe ugomba kuba warabaye muli FPR yindi itari iyo nabayemo kandi ndimo. Mu yanyu mwagiraga za BRIGADES (ndetse z'abacyecuru)!" (Message #16619). -Mbaraga ati: "Urabivuge wizeye kuko ejo nawe twazumva bakuvugiraho nka Kimenyi ngo ntibazi niba warigeze uba umuyoboke wa FPR! "(Message #16623).
Igisubizo cy'aba bagabo bombi kirategerejwe kandi mbaye mbashimiye.
Philibert Muzima (4 Kanama 2002, byakuwe ku rubuga uRwanda Rwacu).
"Sommet" Réconciliation "Mutijima" |