Umuryango nyarwanda urwanya itsembabwoko ukanaharanira inyungu z'abarokotse " IBUKA " wishimiye Inama y'Igihugu ku bumwe n'ubwiyunge yabereye i Kigali kuva tariki 26 kugeza tariki 28 Ukwakira 2002.
Umuryango IBUKA kandi ushyigikiye imyanzuro yose yavuye muri iyo nama, mu nzego zinyuranye z'iterambere ry'igihugu cyacu. Twavuga ibyemezo byafashwe mu rwego rwo kurwanya ubukene, urwa demokarasi na politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi (décentralisation), ubutabera, umutekano, ndetse n'uburyo u Rwanda ruzasohoka mu nzibacyuho.
Nk'uko umuryango IBUKA utahwemye kubigaragaza, abari mu nama berekanye ko bigoye ko Inkiko Gacaca zigeza Abanyarwanda ku byo bazitezeho mu gihe mu nteko zazo harimo abagize cyangwa abakekwaho kuba baragize uruhare mu itsembabwoko, mu gihe hirya no hino abavugisha ukuri batotezwa, bakameneshwa, ndetse rimwe na rimwe bakicwa, mu gihe hatagaragara ingamba zo kugoboka abahungabanywa n'inkuru zibibutsa ibyabayeho cyangwa ibyabaye ku babo.
Niyo mpamvu umuryango IBUKA usaba ko ku bw'umwihariko imyanzuro yemejwe mu rwego rw'ubutabera n'umutekano yashyirwa mu bikorwa byihutirwa, nk'uko byifujwe n'abari mu nama, abahungabanya umutekano w'abatangabuhamya bagahanwa by'intangarugero kandi bagahanirwa aho bakoreye ibyaha, abakurikiranyweho icyaha cy'itsembabwoko n'ibindi byaha bikomeye bakavanwa bidatinze mu nyangamugayo, n'indi myanzuro igafatirwa ingamba zikwiye.
Umuryango IBUKA ukaba wizeye ko ubushake abari mu nama bagaragaje mu kugera ku bumwe n'ubwiyunge, buzaranga Abayarwanda bose mu bihe biri imbere, bityo igihugu cyacu kikazaca burundu umuco wo kudahana n'ivangura iryo ariryo ryose kuko ariyo mizi y'itsembabwoko. Umuryango IBUKA.
(Byakuwe mu Mvaho Nshya bishyirwa kuri Rwanda tariki 8 Ugushyingo 2002.)
|