(...) Icyo (...) nagaye mu nyandiko y'Imvaho Nshya ni uburyo yateruye igira iti "Ibyo MDR yavugiye Arusha....".Wagira ngo Sebatware yagiye Arusha afite ubutumwa bw'ishyaka MDR.Ndetse utashishoza yagira ngo Sebatware ari mu rwego rw'ubuyobozi bwa MDR muri iki gihe.
Ibi bifite impamvu:MDR ni mukeba wa FPR.Uzumva ko nta na rimwe babura urwaho rwo kuyitariza muri rubanda . Mu nama y'ubumwe n'ubwiyunge iheruka i Kigali bayikojeje ibara ngo ibiba amacakubiri , none Imvaho Nshya ngo MDR yagiye gushinjura Sebatware.Ibi bigamije kwangisha rubanda MDR.
Ni iki jye nagira ngo nkwereke , naho ibya Niyitegeka ni urucabana.Cyereka utemera itsembabwoko ryakorewe abatutsi niwe byagora kumenya uruhare Niyitegeka yarigizemo.
Sebatware niyiziye nawe nta kindi yari kuvuga imbere y'urukiko kitari icyo yavuze.Cyaba icyanditswe n'Imvaho cyaba icyanditswe na Hirondelle , cyaba yewe n'ikitanditswe.
Ngaya abamuhaye umutungo we aho kuwufatira uko amabwiriza y'urukiko rwa mbere rw'iremezo rwa Kigali yari yabigennye.Ngaya abatumye amafaranga yajyaga mu bukode bw'amazu ya Sebatware ataramira inkirirahato zitakigira n'urwara rwo kwishima.
Imvaho nayo ifite ikosa ryo gutangaza ko Sebatware yavuze mu izina rya MDR.Uyu mukino urimo amahugu menshi.Gukoresha itangamakuru rya leta mu kuyobya abaturage ni ubugome bukomeye.
Imvaho ni ikinyamakuru cya leta nkikigomba gutariza ishyaka iri n'iri ngo kivugire ririya , cyane cyane iyo iryo gitariza riri mu mashyaka agize guverinoma.
Philibert Muzima. (Byashyizwe ku rubuga uRwanda Rwacu, tariki 1 Ukuboza 2002)
|