Ni uburenganzira bwe busesuye... niba abaho !
Itangazo ry'Ishyaka MDR rigenewe abanyamakuru
Nk'uko mubizi ishyaka MDR rimaze iminsi rigaragaramo ibice bibiri. Hari igice kitavungura Abanyarwanda kigendera ku mpinduramatwara yemerejwe i Kibungo muri Werurwe 1999 kiyobowe na Emmanueli Twagirumukiza n'ikindi gice cyasigaye inyuma, kivangura Abanyarwanda mo nyamwishi na nyamuke, byagendeweho mu itsembabwoko ryo muri 1994, gitsimbaraye ku matwara ya MDR PARMEHUTU kirangajwe imbere na Kabanda Selestini.
Muri ibi bihe bigana ku musozo w'inzibacyuho, abo mu ruhande rwa Kabanda bahagurukanye umurego nk'uwo bari bafite muri 1993 igihe imishyikirano y'Amahoro ya Arusha yaganaga ku ndunduro. Ibyo bigaragarira mu nyandiko nyinshi zatangajwe mu binyamakuru nka le Partisan, Umuseso no kuri Site Internet www.mdrw.org.
Bwana Kabanda aherutse gutangaza mu kinyamakuru Umuseso mu N° 109, Ukuboza 9-15, 2002 ko ateganya gutumiza Kongere ya MDR y'abantu 4.000 bakomoka mu gihugu cyose. Ibi biratwibutsa kongere ya Kabusunzu yabaye muri Kamena 1993 iyobowe na Karamira na bagenzi be, ari nabwo igipande cya MDR PAWA cyavutse.
Icyo gihe mu wa 1993, kongere ya MDR yamaganye Umuryango wa FPR n'amashyaka atari yashyigikiye Nsengiyaremye ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe, irwanya ko imishyikirano ya Arusha isozwa mu mahoro, yiyemeza kurwanira ubutegetsi bw'intagondwa z'abantu zikomoka mu mashyaka anyuranye, nibyo Karamira yise "HUTU POWER".
Aho kongere iteganywa n'igice cya Kabanda ihuriye n'iya Kabusunzu yo muri 1993, ni uko mbere na mbere ishaka guhuza abagiye muri Kongere ya Kabusunzu, aho bari hose ku mirenge n'uturere. Iri n'iryo banga rya MDR, uwitwa Minani Fawusitini yavugiye mu kiganiro cy'amashyaka cyabereye i Gitarama ku wa 23/06/2002. Kongere nk'iya Kabusunzu ntikongere kubaho mu Rwanda.
Ikindi Ishyaka MDR rishaka gusobanura ni ibyo Twagiramungu F yatangaje muri media mpuzamahanga (CFI, BBC) avuga ko ashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe umwaka utaha, atanzwe n'Ishyaka MDR cyangwa se yiyamamaje ku giti cye. Ishyaka MDR ntirishobora gushyigikira candidature ya Twagiramungu kubera impamvu zikurikira:
1. Twagiramungu yirukanywe n'Inteko ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe imaze kumushinja icyaha cyo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda;
2. Aho agiriye mu buhungiro yakomeje guharabika no gusebya Leta y'Ubumwe MDR irimo, yiyita Minisitiri w'Intebe na Perezida w'Ishyaka MDR kandi azi neza ko yirukanywe akanasimburwa kuri iyo myanya yombi;
3. Yashinze ishyaka anyuranyije n'amategeko agenga amashyaka mu Rwanda;
4. Yatinyutse kuvugira mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ko nta tsembabwoko Leta yariho muri 1994 yateguye kandi azi neza ko Kambanda wayoboraga Guverinoma yabyiyemereye akanabihanirwa.
5. Twagiramungu yananiwe imirimo ya Minisitiri w'Intebe, ntiyashobora iya Perezida wa Repubulika kuko irusha iya mbere gukomera.
Umwanzuro
Duhereye ku ngaruka ibitekerezo by'ivangurabwoko n'amacakubiri, bishyigikiwe n'igice cya Kabanda, byagize ku Banyarwanda, zirimo itsembabwoko n'itsembatsemba, gusenya umuryango nyarwanda n'ubukungu bw'igihugu, ubuhunzi, ifungwa ry'abantu benshi, imfubyi, abapfakazi n'abamugaye, ikwirakwiza rikabije ry'indwara z'ibyorezo nka SIDA, dusabye Abanyarwanda bose kwamaganira kure biriya bitekerezo bisenya no kubyima amatwi aho byaturuka hose.
Ishyaka MDR ntirishobora gushyigikira Twagiramungu Fawusitini uburyo yakwiyamamazamo bwose kubera amakosa menshi amuhama n'ubushobozi buke tumuziho.
Ishyaka MDR nta na rimwe rizashyigikira umuntu uwo ari wese ufite ibitekerezo by'intagondwa.
Ishyaka MDR rihamagariye Abanyarwanda bose gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, ubwiyunge, umuco w'amahoro n'ubusabane hagamije iterambere rirambye mu ngeri zinyuranye z'ubuzima bw'igihugu.
Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Ukuboza 2002.
Umuyobozi wa MDR igendera ku mpinduramatwara
Emmanueli Twagirumukiza