Rwanda Rugali
MDR : igihe cya poubelle

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

M.D.R. : Igihe cya poubelle ntikiragera
Ikinamico riracyakomeza.
 
Mu kwezi gushize (kamena 2001?), inzego nkuru za MDR zari zahawe amezi
atatu yo gukemura ibibazo by'amacakubiri biyihoramo. Iki cyumweru,
minisiteri y'Ubutegetsi yaje gusanga gutegereza icyo gihe cyose atari ngombwa,
yemeza Emile Ntwarabakiga, wabaye umuyoboke mu 1998, nk'Umuyobozi
w'agateganyo w'iryo shyaka.
We n'intumwa ze 11 bakoreye "coup d'Etat Kabanda Selesitini" ( 12 mu
bagize Ubuyobozi Bukuru - Bureau Politique - bw'Ishyaka 48) baherutse
guhura bisunga abahagarariye Ishyaka mu Ntara, bashyiraho Bureau Politique
Nshya y'abantu 33.(Umubare wa ngombwa wari 29 kuri 48).
Igihe cyo gushyira igishishwa cya MDR muri poubelle ntikiragera,
ikibigaragaza ni uko Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu igikurikirana ibya
ryo iritera inkunga mu mikorere ya ryo. Amashyaka mashya azaba aretse
kujyaho ariko ayemerewe kujya mu nzego z'igihugu muri 1994, agomba
gukomeza kwerekanwa byanze bikunze... kabone n'iyo yavugururwa buri
mwaka kugeza ku muzi, akavangwa mu yandi, abayoboke ba yo
bagacangacangwa, "bagacanganyikirwa", ubuyobozi bukavuyangwa, amahame
agahindagurika...izina ni ryo turufu.
Icy'ingenzi ni uko moteri/engine FPR ihari, n' amapièces de rechange/spare
parts muri FPR, MDR,PSD, PDC, PDI, UDPR, PSR, PL akaba yuzuye muri
stock.
 
Rwanda Rugali, juillet 2001