ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU.
1. Ku itariki ya 26 na 27 Ukuboza 2002 , i Nyanza ya Kicukiro
hateraniye inama ya Biro Politiki yaguye y'Umuryango FPR-INKOTANYI
iyobowe na Perezida wawo, Nyakubahwa Paul KAGAME.
2. Inama ya Biro Politiki yaguye yari igamije gusuzuma intambwe
Umuryango umaze gutera kuva mu Kuboza 2001, guteganya gahunda
y'ibikorwa y'igihe kiri imbere no gusimbura Umunyamabanga Mukuru
washinzwe indi mirimo.
3. Inama ya Biro Politiki yaguye yasuzumye raporo y'Umunyamabanga
Mukuru ku bikorwa byagezweho muri uyu mwaka, irabyishimira itanga
n'inama ku buryo politiki n'ingamba zireba ibice binyuranye
by'ubuzima bw'igihugu zarushaho kunozwa.
4. Inama ya Biro Politiki yatoye :
- Bwana François NGARAMBE ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru
w'Umuryango FPR-INKOTANYI ;
- Dr.Charles MURIGANDE ku mwanya w'umwe mu bagize Komite Nyobozi ku
rwego rw'igihugu .
5. Umuryango FPR-INKOTANYI wifurije kandi Abaturarwanda bose umwaka
mushya muhire w'2003.
Bikorewe i Kigali, ku wa 27 Ukuboza 2002.
François NGARAMBE,
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango
FPR-INKOTANYI