|
Le Prof. Alexandre Kimenyi |
UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2003
Ishyaka AMAHORO ryifuriye abayoboke baryo n'abanyarwanda bose umwaka mushya muhire uzatubera uw'amata n'ubuki, ukatuzanira ibyiza byose twifuza, igihugu kikagira umutekano, amahoro agasasagara mu Rwanda, ubwumvikane n'ubwiyunge bukaganza muri bene Gihanga, tukabana neza n'ibihugu bidukikije, tukagira ubuzima bwiza, inzara ikava mu gihugu, maze abanyarwanda bakarushaho guhuguka.
Ibi byifuzo kugirango tubigereho bizaterwa natwe ubwacu abanyarwanda. Umunyarwanda wese yari akwiye guhaguruka agakoresha imbaraga ze zose n'ubwenge bwe bwose agatanga umusanzu we ngo twubake urwamubyaye.
U Rwanda rwanyuze mu makuba menshi, igihe cyari cyigeze rero narwo rugatangira rukabaho neza nta kiruhungabanya. Ishyaka AMAHORO ryanejejwe n'uko intambara yo muri Kongo yarangiye, none abana barwo bakaba baragarutse mu gihugu cyabo. Ishyaka AMAHORO ryasohoye itangazo rishima iki gikorwa cyiza cy'uko Leta ya Kigali na Leta ya Kinshasa zemeye kwubahiriza imishyikirano ya Pretoria.Leta zombi zigomba gukora iyo bwabaga kugirango ibihugu byongere bibane kivandimwe nta kwishishanya nta kuryaryana. Abana b'u Rwanda bemeye kwitanga batahutse ku rugamba Leta igomba gukora uko ishoboye kugirango nabo batangire neza ubuzima bushya.
Itegeko-nshinga
Muri uyu mwaka hateganijwe itora rya kamarampaka ryemeza itegeko-nshinga Leta yateguye rikaba ari ryo rizagenga igihugu mu myaka iri imbere. Turasaba abanyarwanda bose kwiga iyo mbanzirizamushinga, kubera ko hari byinshi ishyaka AMAHORO rinenga. Twatanze ibitekerezo byacu twerekana ibyo tugaya, ibikwiye guhindurwa, ibikwiye kuvanwaho no kwongerwaho. Ririya tegekonshinga ritowe nk'uko Leta yabyemeje ntabwo byazana amahoro mu gihugu. Urugero muri bimwe tugaya ni uko igihugu cyagendera kuri Leta itegekwa na Perezida ufite ububasha bukabije (Regime Presidentiel/Presidential System). Ibi bigomba guhindurwa kubera ko abo ba perezida ari bo hafi ya kenshi basenya igihugu, bakakigira nk'isambu yabo. Turasaba rero abanyarwanda bose gutanga ibitekerezo byabo, hakajyaho itegeko-nshinga umunyarwanda wese yumva ashimye.
Isunikwa ry'amatora y'abategetsi
Leta yateganije ko itegeko-nshinga nirimara kwemezwa, hazaherako haba amatora y'ingeri zose. Ishyaka AMAHORO ribona amatora yari akwiye gusunikwa. Amatora ntashobora kuba igihe imfungwa za politiki zitararekurwa. Amatora ntacyo yamara igihe hakiri abantu bafungiwe ibitekerezo byabo. Mbere ko amatora aba Leta igomba kwemera amashyaka ari hanze kuza kwiyandikisha mu gihugu n'andi ari mu gihugu nayo agomba kwemerwa, maze n'abanyarwanda babone umwanya uhagije wo kwiga porogaramu z'ayo mashyaka maze igihe cy'itora bazashobore kwitoranyiriza abo bashaka kubera ko banyuzwe n'intego m'imigambi yabo. Leta igomba kureka amashyaka akiyandikisha vuba kandi nayo ikayaha umwanya ukwiriye wo kwamamaza porogaramu zayo n'abakandika bayo kandi ikanayareka nayo agakoresha radiyo, televiziyo n'ibinyamateka bya Leta kugirango abanyarwanda bamenye ibikerezo byayo.Kugirango amatora azagire akamaro, abaturage abashimishe ni uko amashyaka atari ku butegetsi abanza agakora yisanzuye.
Inkingi zubatse ishyaka AMAHORO
Ishyaka AMAHORO ryubatswe n'inkingi eshanu: (a) ubutegetsi bushingiye ku Inteko ishinga amategeko (Parlementary System/Systeme Parlementaire , (b) Demokarasi nsaranganya-butegetsi (Consociative Democracy/Democratie Consociative), (c) Ubutabera nyubaka-gihugu (Restorative Justice/Justice Restorative), (d) Ubwigenge bw'uturere (Decentralization), (e) ukwishyira ukizana kw'abaturarwanda (people's soveignty/la souverainete du peuple).
Igituma ishyaka AMAHORO ribona ko ubutegetsi bwiza ari ubushingiye ku Inteko ishinga amategeko ni ukubera ko Leta zishingiye ku butegetsi bwa perezida bufite ububasha bukaze ari bwo bwagiye bworeka ibihugu byinshi byo muri Afrika. Aba baperezida iyo bakosheje ntawe utinyuka kubavuguruza, ubigerageje arabizira. Bene izo Leta ni zo zatumye tugira abaperezida nka Mobutu, Idi Amin, Bokassa, Habyarimana n'abandi Abo baperezida ni bo bica bakanakiza kandi ingabo z'igihugu ntabwo ziba zikiri iz'igihugu, zihinduka izabo ba perezida nyine, bakazikoresha bakurikije inyungu yabo aho kureba iy'igihugu. Ni yo mpamvu ibihugu bifite demokarasi nyakuri hafi ya byose byahisemo kugendera ku butegetsi bushingiye ku Nteko ishinga amategeko. Ibihugu byose by'i Bulayi muvanyemo Ubufaransa ni yo bugenderaho. Ibihugu bigendera kuri demokarasi mu Aziya nabyo ni ko bitegekwa. Muri ibi bihugu byose Minisitiri w'Intebe ni we utegeka Leta, ni nawe utorwa naho Perezida agashyirwaho n'Inteko ishinga amategeko. Perezida cyangwa Umwami aba ari umukuru w'igihugu, afite icyubahiro, ariko iby'ubutegetsi bw'igihugu bitamureba. Etazuni n'Ubufaransa ni byo byo nyine muri demokasi nyakuri bigengera ku butegetsi bwa Perezida ufite ububasha bukaze.Ariko nabyo bifite Inteko Ishinga Amategeko ifite ingufu zihagije zibuza Perezida gukora ibyo yishakiye.
Kugirango umunyarwanda wese yibone mu butegetsi kandi abwubahe anabushyigikire twabonye ari ngombwa ko haba isaranganya-butegetsi (consociative democracy). Ishyaka ritsinze ryose ntirigomba kwiharira ubutegetsi, rigomba kuzirikana ibibazo by'amoko, akarere n'igitsina. Byanze bikunze, abahutu. abatutsi, abatwa, abagore n'abagabo bagomba kuboneka mu butegetsi bwose kandi n'uturere twose tw'igihugu tukaba dufite abaduhagarariye.
Niba dushaka ko u Rwanda rugira amahoro nyakuri, hakaza umutekano, ubumwe n'ubwiyunge bikaruka mu banyarwanda, hagomba kubaho ubutabera nyubaka-gihugu. Ibi bivuga ko abanyarwanda bose, ari abategetsi ari na rubanda rwa giseseka bose bangana imbere y'amategeko. Uwishe amategeko uwo ari we wese, nko guhohotera undi, kumuvutsa ubuzima bwe, gusahura imari y'igihugu, agomba kubihanirwa bikurije amategeko. Nta n'umwe ugomba guhanagurwaho ibyaha kubera inyungu z'abategetsi, cyangwa izindi mpamvu. Tubona ari na ngombwa ko na Leta yashyiraho akanama gakurikirana itsembabwoko ry'abatutsi n'itsembatsemba. Abo bagize amarorerwa mu guhekura u Rwanda, ntabwo ari ngombwa ko bicwa cyangwa baborere muri gereza, bashobora kurekurwa bagakatirwa imirimo yo gufasha abo bagiriye nabi ariko bakamburwa uburenganzira abandi benegihugu bafite nko gutora, gutorwa no kubona akazi ka Leta.
Igituma na none hari abategetsi bigira ibyigomeke ni ukubera ko kuva ku murenge, ukarenga intara ukajya ku murwa w'igihugu, abategetsi bose baba barashyizweho na Perezida w'igihugu.Ibi bituma abo bategetsi aho kureba inyungu zabo bahagarariye, bagomba gushimisha uwabashyizeho kugirango ye kubavana kuri ako kazi. Ikindi ni uko akenshi umurwa w'igihugu uryamira indi mijyi n'uturere twose bitewe cyane cyane n'uko Perezida aba ari ho atuye, ibyiza byose bikaba ari ho biba. Ni ngombwa ko ibiro bya minisiteri zose bikwirakwizwa mu turere twose kandi n'inganda zose ntizigume i Kigali zigashyirwa mu gihugu hose. Ibi bizatuma abaturage bose bashobora gusaranganya ibyiza byose igihugu gifite kandi bakanashobora nabo gutanga umusanzu wabo.
Kugirango umunyarwanda wese agire ijambo mu gihugu cye ni ngombwa ko haba ukwishyira ukizana. Ibi bivuga ko umunyarwanda wese atanga igitekerezo cye, abategetsi bakagitega amatwi, ntabe yabihanirwa, abifungirwe cyangwa se abyicirwe. Icy'ingezi cyakora ni uko uburenganzira busesuye kuri buri muntu wese bwubahirizwa. Ukwishyira ukizina bivuga ko abategetsi bakora ibyo abaturage babatumye, babategetse, ntibakore ibyo abaturage badashaka. Kwishyira ukizana binavuga ko abaturage bashobora guhindura imitegekere y'igihugu igihe bashakiye, niba bashaka gutegekwa na Perezida bashobora kubikora bakoresheje kamarampaka, niba bashaka umwami ni cyo kimwe cyangwa ubutegetsi bw'Intego ishinga amategeko. Abaturage kandi bafite uburenganzira bwo guhindura itegeto iryo ari ryo ryose ndetse n'itegeko-nshigna igihe babona ko ribangamiye inyungu zabo bakoresheje kamarampaka (constitutional amendment).
Amahoro nyakuri
Kugirango igihugu kigire amahoro nyakuri ni ngombwa ko abanyarwanda twese tumenya ko ntawe ukwiye kujya ku butegetsi akoresheje igituza cyangwa imbaraga. Buri wese wifuza gutekegeka agomba kwamamaza ibitekerezo bye, abanyarwanda babishima bakaba bamutora. Amahoro azaza igihe umunyarwanda wese akora neza akazi ke ashinzwe, agakora nk'uwikorera. Niba umunyapolitiki, umuhinzi, umworozi, umwarimu, umuganga, umucuruzi, umucamanza, buri wese akoze neza akazi ke igihugu kizagira ituze, amahoro n'umutekano. Igihe kirageze ko Leta nayo iha abaturage amahoro. U Rwanda rumaze imyaka myinshi cyane ruri mu midugararo akenshi ikaba iterwa n'ubutegetsi: guhohotera amako amwe n'uturere, bituruka ku butegetsi. Uburetwa, kwamburwa amasambu n'amatungo ibyo byose byaterwaga n'ubutegetsi. Gusoresha abaturage batagira amasambu, akazi cyangwa amatungo, ibi ni uguhohotera abaturage. Kunaniza abacuruza, ntibashobore gushora imari mu gihugu, birabahombesha kandi bikabuza igihugu gutera imbere.
Ishyaka AMAHORO ryiyemeje gukora uko rishoboye ngo riteze igihugu cyacu imbere. Rizashyira imbaraga zaryo hamwe kugirango ayo mahoro twifuza agaragare. Rizakora n'abavukarwanda bose n'andi mashyirahamwe gushakira umuti ibibazo igihugu gifite, kubana neza kw'abanyarwanda, kurwanya icyorezo cya sida n'izindi ndwara zose, kwongera umusaruro w'igihugu, kwubaka amashuri ahagize, gushakira abantu akazi, kwigisha abaturage kugira isuku ku mubiri no mu nzu, guteza umuco wa karande imbere, n'ibindi.
Ishyaka AMAHORO ryongeye kwifuriza umunyarwanda wese umwaka mwiza utagira uko usa. Rikaba rinifuza ko umunyarwanda wese arushako kurukunda, gukunda abana barwo no guhaguruka akaruteza imbere.
Umwaka mushya mwiza muhire. Tugire amahoro kandi Imana y'i Rwanda iturinde.
Alexandre Kimenyi, Perezida
AMAHORO People's Congress
|