Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Muriyi minsi isoza umwaka, ndagirango mbifurize iminsi mikuru myiza kandi mboneyeho
no kubifuriza umwaka mushya muhire, mwe n'abanyu bose. Uzababere uwamata n'ubuki.
Imana izawubahemo umugisha wayo, maze ibahe gutunga no gutunganirwa. Abakurambere nabo bazabarinde.
Uko ibihe bigenda bisimburana, niko nifuriza u Rwanda kugenda rutera imbere rubikesha
ubumwe bw'abanyarwanda, butuma bafatanya kubaka igihugu no kucyungura
amajyambere.
Icyakora kugirango u Rwanda ruzabigereho, nuko haba ubwumvikane hagati
y'abanyarwanda, bakirinda icyabatandukanya ahubwo bakareba ibibahuje kuko aribyo
byinshi kandi bikomeye.
U Rwanda ntirushobora kuzatera intambwe ijya imbere niba abanyarwanda barimo ibice
biturutse kuturere cyanga amoko.
Abenshi muzi ko igihe nimitswe, nemeye kuba umwami uganje, ugendera kumategeko ya
demokarasi. Kubera izi mpamvu relo nshyigikiye amashyaka yishyira akizana mu Rwanda
igihe akurikije itegeko nshinga ryemewe n'abanyarwanda.
Ibi relo bigatuma ntabona ukuntu u Rwanda ruzajya imbere niba amashyaka ari mu
Rwanda asa naho yanizwe kuburyo abuzwa gukora nkuko amategeko ya demokarasi
abivuga. Niyo yemerewe gukora agakorera mwibaba ry'ishyaka limwe ryafashe
ubutegetsi.
Ikindi kandi amashyaka mashya ntiyarakwiriye kwichwa akivuka, cyanga se andi ngo
ahezwe mu mahanga kuko benekuyashinga batatinyuka guhinguka mu Rwanda kuko
babizira.
U Rwanda rukeneye ibitekerezo byabana barwo bose. Ibitekerezo byiza byubaka
bigatandukanywa nibibi bisenya kugirango twese dushakire hamwe icyakubaka u
Rwanda.
Niyo mpamvu bimbabaza kubona hari abantu bapfa, cyanga se bafunze barajijijwe
ibitekerezo byabo binyuranye niby'abari kubutegetsi. Aba bantu bakwiye gufungurwa
kugirango nabo batange umuganda wubaka u Rwanda.
Hari abanyarwanda bimena bahunze igihugu cyabo, cyanga se batatashye kubera ko
batinya kwichwa cyanga gufungwa. Leta y'u Rwanda yalikwiye kureka kwirengagiza iyo
nzira y'ubuhunzi kandi aliyo nabo banyuzemo, ikareba ukuntu yashyira ho urubuga
rw'ibitekerezo, aho buri munyarwanda wese ubishaka kandi ubishoboye yajya azana
igitekerezo cye cyigasuzumwa hamwe n'ibindi, kandi ntabizire.
Ubwoba bwatashye mu Rwanda no mu banyarwanda. Abantu bose ari abari kubutegetsi,
ari rubanda rusanzwe, abanyarwanda bose bafite ubwoba. Gukorana ubwoba no
kutisanzura ntabwo bizatuma abanyarwanda bajya imbere. Umunyarwanda yarakwiye
kumva ko ari mugihugu cye, ntagende yikanga cyanga se ngo abuzwe gutekereza.
U Rwanda ni ruto kandi rurakennye, abanyarwanda turi bake, ariko ubukungu Imana
yaduhaye n'ubwenge, n'amaboko kandi tur'abagabo cyane. Dushyize hamwe, twagera
kubintu byinshi nkuko hari n'ibindi bihugu kwisi bidafite ubukungu mugitaka cyabyo,
ariko bikagira abaturage bafite ibitekerezo, kandi ubutegetsi bwabyo bukabafasha
kubishyira mubikorwa. Urugero n'abaha, ninku Buyapani, za Korea zombi, Singapour
nibindi namwe mwiyiziye. Ubutegetsi u Rwanda rukeneye, nurutaniga ibitekerezo,
ahubwo nubutuma ibitekerezo bivuka, kandi bigashyirwa mu bikorwa bizagilira u Rwanda
akamaro.
Biravugwa ko Commission itegura Itegeko Nshinga yaba igiye gusoza imilimo yayo.
Kuva muri 1960 uko ubutegetsi bwahindukaga niko Leta igiyeho yahinduraga Itegeko
Nshinga. Twese tuzi neza ko U Rwanda ntiruhinduka, abanyarwanda ntibahinduka, kuki
iryo Tegeko Nshinga rigenda lihindagurika ? Kandi izo Leta zose niko zagiye zigusha u
Rwanda mu kangaratete.
Ibi birerekana ko Itegeko Nshinga lishyirwaho kugirango litunganire umutegetsi ushaka
gutorwa byanze bikunze. Biragaragara ko u Rwanda s'amategeko rubuze, ahubwo abari
bakwiye kuyubahiriza kugirango atunganire abanyarwanda bose, bayahimba bakurikije
ibyo bifuza kugirango ubutegetsi butabachika.
Buryo ki ishyaka riri kubutegetsi kandi lishaka kubuguma ho, ryakora Itegeko Nshinga
ritunganiye andi mashyaka barwanira ubwo butegetsi?
Ikibabaje nuko ibyo byose bizitirirwa Abaturage kandi ubundi itegurwa ryayo, nicyo
ligamije barifite mo uruhare rucye cyane. Ariko bizavugwa ko aribo barishatse ndetse ko
aribo banaritoye. Rubanda ibuze kivugira, ibuze kirengera.
Banyarwanda, Banyarwanda kazi,
Ubutegetsi bukurikiza demokarasi umunyarwanda wese yifuza n'ubutegetsi butabogama,
n'ubutegetsi budafata igice, n'ubutegetsi bwatowe n'abaturage butagira ivangura
iryariryo ryose. Ibi relo kugirango tubigereho, nuko amashyaka yakorera kumugaragaro,
ntakore rwihishwa. Muri demokarasi nta shyaka rikwiye gutegeka andi, no kuyagenera
icyo akwiye nuko azajya akora.
Kuko nta muntu wiregera kandi arinawe uribuce urubanza. Kurubu niko bimeze mu
Rwanda. Wakwirukira nde ngo akurenganure? Wasanga nuwo wakwirukiye ariwe
watanze itegeko ryo kukurenganya.
Niyo mpamvu mu Rwanda, ubutegetsi bw'u Rwanda, amashyaka n'abanyarwanda
bakeneye cyane umuhuza, urebera bose, ufasha gukemura ibibazo, urenganura
abarengana, uwo bose birukira kugirango abarenganure kuko ntanyungu abifitemo kandi
ntaho abogamiye.
Ikibazo cyindi cyiri mu Rwanda n'ubujiji n'ubukene. Mugihugu hari bamwe bagenda
bakira ibya Mirenge, abandi babaye abakene cyane. Ntabwo u Rwanda ruzatera imbere
hari bamwe bajya ku meza gatatu m'umunsi rubanda nyamwinshi yibaza icyo
iribufungurire umwana mbere yo kumuryamisha.
Leta yarikwiriye gusuzuma ukuntu yasaranganya ubukungu bwigihugu kugirango mu
banyarwanda hekuba ho abakize cyane nigice kinini gikennye cyane.
U Rwanda rufite imbabare nyinshi z'impfubyi, abapfakazi n'ibimuga. Imfashanyo ntizaje
mu Rwanda uko bikwiye, kuko ubutegetsi butabishyize ho umwete uhagije, kandi
nimfashanyo zaje ntizageze kubari bazikeneye nkuko byagombaga.
Niyo mpamvu ubutegetsi bwari bukwiye gushyira umwete kwiyambaza imiryango
mpuzamahanga ibishinzwe kugirango bige icyo abantu bacu babikeneye bakorerwa. Imishinga yo gutsura amajyambere mu baturage yarikwiriye gushingwa ninzego
zibishinzwe, kandi Minisisteri y'ubutwererane n'amahanga igahagurukira gushaka
ibihugu n'imiryango ifite uburyo bwo gukorana n'u Rwanda.
Abanyarwanda turi bene Mugabumwe, dukwiye gufatana munda, maze tugakundana
nkuko Imana ibidusaba kandi biri no mu muco wacu.
Ibihugu byose bikomeye, byakomejwe numuco. Natwe umuco wa kinyarwanda ntukwiye
gucika. Ahubwo twaridukwiriye gufata ibyiza byose biwugize, tukavanga n' ibyiza
dukura mu mico yahandi, maze umuco karande ukarushaho gukomera no kuba mwiza.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ndaginje mbamenyesha ko ndi kumwe namwe kandi ko ntazigera nduhuka munyarwanda wese atarasubiza umutima mugitereko, akagira umutuzo agatunga agatunganirwa.
Mugire iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire.
Kigeli V Ndahindurwa
Umwami w'u Rwanda
Washington, 30 Ukuboza 2002