ITANGAZO RITURUTSE MURI PEREZIDANSI YA REPUBULIKA
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo gushyigikira intego za
Guverinoma y' Ubumwe zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurwanya
akarengane no guteza imbere ubumwe n' ubwiyunge bw' Abanyarwanda;
Amaze kumva ibibazo binyuranye byo mu rwego rw' ubutabera birebana
n'abafunze bireze bakemera ibyaha bya jenocide bakoze, bakanabisabira
imbabazi abo bahemukiye n'Abanyarwanda ;
Azirikanye ko Itegeko rishyiraho Inkiko Gacaca riteganya ko abakoze ibyaha
bya jenoside batari mu rwego rwa mbere bireze, bakemera ibyaha,
bakanasaba imbabazi bagabanyirizwa ibihano, kandi kimwe cya kabiri cy'
igifungo cyabo kigasimbuzwa imirimo ifitiye igihugu akamaro;
Ashingiye ku mpungenge aterwa n'uko hari abantu bashobora kuzafungwa
igihe kirenga ibihano amategeko ateganyiriza ibyaha baregwa kubera ko
batashoboye kuburanishwa, biturutse ku bwinshi bw' imanza ziri mu nkiko z'
Igihugu cyacu; abo bakaba barimo abantu bafunzwe bireze bakemera ibyaha
bya jenoside, abana bari bafite hagati y' imyaka 14 na 18 igihe bakoraga
ibikorwa by' ubwicanyi, n'abantu baregwa ibyaha bisanzwe;
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asabye inzego z' ubutabera zibishinzwe
ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe zisuzuma mu buryo buteganywa
n'amategeko, amadosiye y' abireze, aho basanze ubwo bwirege bwujuje
ibiteganywa n' itegeko rishyiraho Inkiko Gacaca, kandi nyiri ukwirega
ashobora kuzamara mu gifungo igihe kirenga igihano iryo tegeko
rimuteganyiriza, agaherako arekurwa by' agateganyo, urubanza rwe
rukazaburanishwa ari hanze. Ibi bikanakorwa ku bafungiwe ibyaha bisanzwe
bashobora kuzarenza igihe cy'igifungo amategeko ahana ateganyiriza ibyaha
bashinjwa.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asabye kandi ko ari nako byagenda ku
bana bari hagati y' imyaka 14 na 18 igihe bakoraga ibyaha bakurikiranwaho
n'abafungiwe ubucengezi. Aranibutsa ko amabwiriza ya Guverinoma yo
kurekura abafungwa bageze mu zabukuru n' abarwayi b' indembe yakomeza
kubahirizwa.
Abo bose, uretse abageze mu zabukuru n' indembe, bazarekurwa
bazakoreshwe ingando, ahasigaye basubizwe mu buzima busanzwe, bitabujije
ko abireze ibyaha bya jenoside bazubahiriza ibyo amategeko abasaba nko
gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Ku bafungwa bireze bakemera ibyaha bakanakatirwa mbere y'uko itegeko
ry'Inkiko Gacaca rijyaho, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asabye
inzego zibishinzwe ko ikibazo cyabo cyasuzumwa vuba, hagafatwa ibyemezo
bibaha inyungu nk'izihabwa abirega hakurikijwe itegeko rishyiraho Inkiko
Gacaca.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi arashimira ubwitange n'umurava
byagaragajwe n'Inyangamugayo zatorewe umurimo ukomeye wo guca imanza
mu nkiko gacaca n'abandi bakora uko bashoboye kose kugira ngo iyi gahunda
igere ku nshingano zayo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yongeye gusaba Abanyarwanda bose
kwitabira inkiko gacaca, bakavugisha ukuri kubyabaye nta maranga-mutima,
nta terabwoba, abayobozi bagafata iya mbere kugira ngo ukuri kumenyekane,
abakoze ibyaha bahanwe, abarengana barenganurwe.
Bikorewe i Kigali, ku wa 1 Mutarama 2003.