Urugaga ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwanda (Forces
Démocratiques de Libération du Rwanda) rurifuriza abanyarwanda umwaka
mushya muhire wa 2003
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwanda (FDLR) rwifurije
abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2003. Twifurije
abanyarwanda bose ko muri uyu mwaka dutangiye ibibazo bikomeye
bikomeje kuzahaza U Rwanda n'abanyarwanda byazakemurwa binyuze mu
nzira y'imishyikirano. Muri ibyo bibazo icyibanze kandi gikurura byose ni
ingoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi ya Paulo Kagame n'agatsiko bafatanije.
· Iyi ngoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke ni yo
ikomeza gukurura intambara mu Rwanda no mu gihugu cya Republika
Iharanira Demokarasi ya Congo.
· Iyi ngoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke ni yo
ikomeza gukurura amacakubiri mu banyarwanda ishyira bamwe hejuru
yamategeko, naho abandi ikabica cyangwa se ikabafunga uko yishakiye.
· Iyi ngoma yigitugu ya FPR-Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke niyo
ikomeza kubuza buri munyarwanda gukoresha imbaraga Imana yamuhaye ngo
yiteze imbere kandi ateze imbere umuryango we n'inshuti ze, bityo akaba ateza
imbere Igihugu cyamubyaye.
· Iyi ngoma yigitugu ya FPR-Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke niyo ituma
abaturage cyane cyane bo mu cyaro bicwa n'ubukene butavugwa mu gihe
bamwe, cyane cyane mu mijyi, bagenda bakira birenze ibya mirenge.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ibi bibazo ni ingorabahizi. Icyakora ntidukwiye kubirebera ngo dutegereze ko
amahirwe yazabidukiza. Buri munyarwanda wese agomba guhora azilikana
umuganda yatanga kugira ngo ibi bibazo bikemurwe. Umunyarwanda akwiriye
guhora azirikana ibyo akora cyangwa se adakora ba gashaka buhake
bakabyuriraho mu gushimangira ingoma yigitugu, bakagira abanyarwanda
abacakara.
Twebwe abacunguzi twibumbiye muli FDLR, twiyemeje kuba intangarugero
mu guharanira ko buri muyarwanda wese yigenga mu gihugu cye, udashaka
guhakwa ntabizire, ushaka kwamamaza ibitekerezo bye cyane cyane mu
mitegekere yigihugu, ushaka gucuruza, akabikora mu bwisanzure burinzwe
kandi bugenwe namategeko, umunyarwanda akinjira cyangwa se agasohoka
mu gihugu cye ntawe agombye gusaba uruhusa cyangwa ngo abimutumirire.
Muri uyu mwaka turangije, Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U
Rwanda (FDLR) rwateye kandi ruteza abanyarwanda intambwe ndende mu
nzira yubwiyunge aribwo shingiro ryo kwibohoza.
Icyibanze ni ishyirahamwe ADRN-IGIHANGO ryavukiye i Bad Honnef mu
Budage ubu rikaba rigizwe na FDLR namashyaka ARENA, Nation-Imbaga
y'Inyabutatu Nyarwanda n'Urunana rwabaharanira Repubulika na Demokarasi
mu Rwanda (URD).
IGIHANGO cyiyemeje guca burundu mu mashyaka ya opposition
amacakubiri ashingiye ku moko, cyunze abanyarwanda namateka yabo, kandi
cyateje abanyarwanda intambwe ndende mu nzira ya DEMOKARASI.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nubwo twateye intambwe ishimishije mu nzira y'ubwiyunge bw'abanyarwanda
hagati yabo n'ubwiyunge bw'abanyarwanda n'amateka yabo, inzira
y'ubwiyunge bw'abanyarwanda n'ubutegetsi aribwo DEMOKARASI iracyari
yose. Noneho muri iki gihe ingoma ya FPR-Inkotanyi iyobowe na Paulo
Kagame n'agatsiko ke ifite umushinga wo gushimangira ingoma y'igitugu
hakoreshejwe amatora afifitse kugira ngo izajye yitwaza ko ishyigikiwe
n'abanyarwanda. Twe Abacunguzi ntituzigera twemera amatora hatabaye
ibiganiro bihuza abanyarwanda bingeri zose (dialogue inter-rwandais inclusif)
kandi amashyaka yose adahawe ubwisanzure buhagije bwo gukorera mu
gihugu.
Muri iyo mishyikirano niho hazigwa ibibazo by'itegeko nshinga, imikorere
y'amashyaka mu gihugu, inzego z'inzibacyuho nibindi bibazo byugarije U
Rwanda. Muli iyo mishyikirano y'abanyarwanda kandi hazigwa ubulyo bwo
gushyiraho Ingabo z'igihugu : Ingabo ziriho ubu n'iza FPR-Inkotanyi ya
Kagame n'agatsiko ke. Zirwanya uwo Kagame nagatsiko ke bazitegetse
kurwanya. Zikarwana kuwo Kagame nagatsiko ke bazihitiyemo. Iyi ni imwe
mu mpamvu ituma Demokarasi idashoboka mu Rwanda rw'ubu. Ingabo za
FPR-Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke ni kimwe mu biha Kagame
n'agatsiko ke ububasha bwo kwica uwo bashatse nta nkomyi, gufunga,
gusahura igihugu no gutera akaduruvayo mu karere kibiyaga bigali. Nta kuntu
amashyaka yakora mu bwisanzure ingabo zikiri mu maboko y'umuntu umwe
n'ishyaka limwe rukumbi.
Muri uyu mwaka wa 2003, twe Abacunguzi tuzaharanira ko habaho ibiganiro
hagati y'abanyarwanda, kurenganura abanyarwanda bazahajwe n'ingoma ya
FPR-Inkotanyi cyane cyane ababorera muli za gereza, abakomeje kuvutswa
uburenganzira bwo kugira imibereho myiza nk'abandi, nabakomeje kuba
ibicibwa mu gihugu cyabo. Ibyo kandi bisaba ko hajyaho Ingabo z'Igihugu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nubwo Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza U Rwanda (FDLR)
rwateye imbere muri uyu mwaka ushize, byose ntibyagenze neza. Ingabo za
FDLR zali zikambitse i Kamina muri Republika Iharanira Demokarasi ya
Congo zari zarashyize intwaro hasi kugira ngo dushyire hamwe n'abandi
gushaka uko amahoro yagaruka mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigali
by'Afurika binyuze mu nzira y'imishyikirano. Icyakora abo FDLR yagombaga
gufatanya nabo aribo, Leta ya Congo, Leta ya Afurika y'Epfo na MONUC
batabye FDLR mu nama, bagambana ningoma y'igitugu ya FPR-Inkotanyi na
Kagame n'agatsiko ke maze bashimuta bamwe mu bari bahagarariye FDLR i
Kinshasa babajyana I Kigali. Ku rundi ruhande ingabo za Congo (FAC)
zifashijwe n'iza Afurika y'Epfo ziraye mu Bacunguzi bari bakambitse I Kamina
zicamo benshi cyane. Bityo ibyari byarakozwe byose kugira ngo inzira
y'imishyikirano ihabwe umwanya baba babigize ubusa. Icyakora ibi ntibyaciye
FDLR intege. Niko bigenda: Inzira yo kwibohora ntibuza abayigenda gusitara
limwe na limwe. Tuboneyeho gushimira abavandimwe babanyekongo
batahwemye kwamagana bamwe muli benewabo bagiliye nabi impunzi
z'abanyarwanda. Turashimira kandi abanyekongo bakoze uko bashoboye
bakarwana ku mpunzi z'abanyarwanda aho zili hose muli icyo gihugu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ntimwumve amabwire y'abakora propagande bavuga ko Abacunguzi dushaka
intambara. Intambara iriho. Intambara itabayeho se abana b'U Rwanda bapfira
muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, baba aboherejwe yo na
FPR-Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke cyangwa se abahungiye yo, bose si
abanyarwanda? Kwanga kureba intambara cyangwa kurota ko yarangiye
sibyo bizayirangiza. Abakomeza gukurura intambara nta bandi ni FPR-
Inkotanyi ya Kagame n'agatsiko ke.
Icyakora, ibyaribyo byose n'uko bizagenda kwose, twe Abacunguzi turizeza
abanyarwanda ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke
hagati y'abanyarwanda binyuze mu nzira y'imishyikirano. Erega, abanyarwanda
tugomba kuzirikana ko umuntu ari nk'undi. Uretse ingoma ya FPR-Inkotanyi
na Kagame n'agatsiko ke ikomeza kwohereza abana bu Rwanda kw'icumu no
mu muriro w'amasasu ku nyungu zabo bwite, nta muntu ufite ubwenge ushoza
cyangwa ngo yinjire mu intambara atali amaburakindi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndangije nongera kubifuriza umwaka
mushya muhire wa 2003.
Dr. Ignace Murwanashyaka
Umuyobozi mukuru wa FDLR