Ni kuki Umwami adataha ?
23/4/1998.
BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI, ABALI MU RWANDA N'ABALI MU
MAHANGA. Nimugire amahoro.
Mbandikiye kugirango mbasobanulire ibyerekeranye n'amagambo nabonye mu
binyamakuru : " UKULI No.44 vol. 1 Mutarama 1998, page 7., n' UBUMWE No.47
Decembre 1997, page 19." yerekeranye n'itahuka ryanjye, abantu bibaza igituma ndataha,
n'ikiganiro nagiranye na Vice-President Major Paul Kagame ubwo yali muruzinduko i
Washington muli 1996. Nkaba mboneyeho n'umwanya wo kubageza ho icyo ntekereza
ku bihuha by'uko naba mfatanije cyangwa nshyigikiye ibitero by'interahamwe.
Ku itariki ya 16/8/1996, nibwo nagiranye ikiganiro na Vice-President, ali nawe Ministre
w'Ingabo z'u Rwanda, General Major Paul Kagame. Muli icyo kiganiro hali Ambassadeur
Theogene Rudasingwa uhagaraliye u Rwanda muli Leta zunze ubumwe z'Amerika, na
Boniface Benzinge umukarani kandi akaba n'umujyanama wanjye.Muli icyo kiganiro,
Vice-President yamenyesheje ko nk'undi munyarwanda wese, mfite uburenganzira bwo
gutaha mu Rwanda, ndetse ko n'ubutegetsi bwamfasha mu ngorane nagira.
"Kagame yamenyesheje ko nk'undi munyarwanda wese, mfite uburenganzira bwo
gutaha"
Ku byerekeye itahuka ryanjye, namwibukije ko kuva nimye nshyigikiye demokarasi
byimazeyo. Mwibutsa ko n'ikimenyimenyi nkuko abanyarwanda babyifuzaga kandi
bikulikije ibihe twali tugezemo twemeje ko Ubwami mu Rwanda buba
"Constitutionnelle", nkaba narabisezeranye kandi nkabishyira ho umukono kw'itariki ya
9/10/1959 imbere y'Inama Nkuru y'Igihugu n'abali bahagaraliye Leta mbiligi.Musobanulira
ko Ababiligi ali bo bambujije kugaruka mu Rwanda mva muli Congo, aho
nali nagiye kubonana n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Byaje kugaragara ko
kumbuza kugaruka mu Rwanda, bali bagendereye ku girango: 1) babone uko bangiza
itora, 2) uko bakoresha ibyo bise ngo "coup d'etat de Gitarama", 3) no gushyiraho
itegeko-nshinga lica Ubwami (n'Umwami Kigeli V.). Ibi byose Ababiligi babikoraga
kuburyo bishakiye, kuko nta nama nkuru y'igihugu yaliho, bose bali barameneshejwe.
"Musobanulira ko Ababiligi ali bo bambujije kugaruka mu Rwanda"
Kubera kwikanga RPF, n'andi mashyaka menshi yaramaze kuvuka mu Rwanda,
mw'ivugururwa ry'iryo tegeko-nshinga ryo kw'itariki ya 10/6/1991 ya ngingo ica Ubwami
yaje kwandikwa itya: "Ubwami buvanyweho kandi ntibushobora gusubizwaho".
Amasezerano y'Arusha ndumva ntacyo yahinduye kuli iyo ngingo. Aha rero ngashaka
kumenya uko nataha ntarenze ku mategeko igihugu kigenderaho. Yansobanuliye ko
mw'itegeko-nshinga halimo byinshi bigomba guhinduka, atali ibireba iyo ngingo
yonyine. Ku ruhande rwe akumva ko nataha ikibazo kikazashyikilizwa abanyarwanda
bose akaba alibo bagikemura.
Namusobanuliye ko hakili inzitizi y'ibyerekeranye n'umutekano y'iryo tegeko-nshinga
litarahindurwa ngo abanyarwanda bamenyeshwe amategeko agenga igihugu cyabo,
kandi yubahilizwe, nanjye mbonereho gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda ntarenze
amategeko y'igihugu. Ambwira ko kubera izo mpungenge bampa abasilikali bo kundinda.
Musobanulira ko kundinda bidahagije mu gihe iryo tegeko-nshinga litarahindurwa kandi
ngo bisobanulirwe abanyarwanda. Twasoje icyo kibazo ambwiye ko agiye kubishyikiliza
leta kugirango ibyige. Kugeza ubu ntibaramenyesha icyo bagezeho !
"Namusobanuliye ko hakili inzitizi y'ibyerekeranye n'umutekano y'iryo tegeko-
nshinga litarahindurwa"
Kubyerekeye abashyigikiye Republika bagenda basebya Ubwami, kandi kubera ko ngo
ali abavugizi ba RPF; Vice-President yasobanuye ko RPF ali umuryango ulimo
abanyarwanda bose itarobanura, ko halimo abakunda Ubwami, cyane cyane nk'Ubwami
"Constitutionelle" bw'Abongereza n'Ababiligi; hakabaho nabakunda Republika. Noneho
twemeranya ko ikibazo cy'Ubwami kitareba leta cyangwa amashyaka, kireba
abanyarwanda bose, nkuko icyo kinyamakuru "UKULI" cyabitangaje; ansezeranya ko
azabisobanulira abanyarwanda, n'abahagaraliye RPF, ko ntawe uzongera kurwanya
Ubwami kw'izina rya RPF, utabukunda ko azajya abivuga ku giti cye. Yongeye
kubisobanulira abanyarwanda mu mushyikirano yagiranye nabo hano i Washington,
bukeye kw'itariki ya 17/8/1996. Ngicyo ikiganiro twagiranye na Vice-President ali nawe
Ministre w'Ingabo z'u Rwanda, Major General Paul Kagame.
"Twemeranya ko ikibazo cy'Ubwami kitareba leta cyangwa amashyaka, kireba
abanyarwanda bose" Naho ibihuha by'uko naba mfatanije n'abatera igihugu, ndabibutsa ko mu muco w'u
Rwanda, nta Mwami utera cyangwa ngo ateze igihugu cye. Uretse n'ibyo, sinshobora
gushyigikira na gato abashakira umuti w'ibibazo byacu mu ntambara. Mbabazwa cyane
n'uko izo ntambara ziba zigamije inyungu za bamwe kandi hagapfa inzira-karengane
nyinshi..Abanyarwanda dukeneye gushyira hamwe, intambara siyo izaduhuza ahubwo
iducamo ibice. Nicyo gituma ntashobora gushyigikira, nkanswe kwifatanya n'abumva ko
imbunda cyangwa umuhoro ali byo bizatugeza ku mahoro. Nifuza ko amaraso y'abana b'u
Rwanda atakomeza kumeneka. Tugomba kubana, twubahana, tworoherana, kandi
tugishanya inama, kugirango twoye gukomeza gukoza isoni igihugu cyacu.
"Sinshobora gushyigikira na gato abashakira umuti w'ibibazo byacu mu ntambara"
Murabibona lero ko igituma ntarataha atali itigiti (ticket, ndlr) yabuze cyangwa imyanya
Leta yangenera. Nta mwanya ndwanira muli Leta uwo mwampaye ndawuzi. Icyo nifuza
n'igihugu kilimo amahoro n'umudendezo, kigendera ku mategeko azwi kandi ahamye,
agenga anarenganura buli wese. Ndifuza ko buli munyarwanda yabona umwanya wo
gutangamo ibitekerezo n'ibyifuzo bye, ntihagire uhezwa mu byemezo bizagira ingaruka ku
mibereho ye n'urubyaro rwe. Dukeneye umutekano kugirango dushyire hamwe twese
dushake uko twava mu ntambara z'urudaca tunarwanye ubukene bukurura ibibazo
byinshi. Dukeneye kwicara ntagihunga, tugashyiraho inzego z'ubutegetsi nyazo zatuma
umunyarwanda yongera kugira ishema ryo kwitwa UMUNYARWANDA.
"Dukeneye kwicara ntagihunga" Nicyo gituma nzafatanya ntizigamye n'abanyarwanda bose bashakira amahoro nyayo
igihugu cyacu, bazi agaciro k'ikiremwa-muntu kandi barangwa n'urukundo, ubwitange no
kwanga umugayo kugirango dushakire hamwe umuti w'ibibazo bizitiye u Rwanda.
Ngibyo ibyo nifuza ko mungereza ku basomyi banyu no ku bandi banyarwanda kandi
bose mukabandamukiriza. Imana y'i Rwanda izabidufashamo. Mugire Amahoro.
Umwami KIGELI V.
|