Valens Kajeguhakwa, il y a 20 ans. |
|
Photo tirée de son autobiographie "Rwanda, terre de Paix..." |
Anti-Kajeguhakwa Campaign HAGUMA UMWAMI INGOMA IRABAZWA
Umukuru w'igihugu yitwaga Umwami, ubu yitwa Perezida
wa Repubulika. Uli ku butegetsi ni Perezida Paul Kagame ugaragiwe na Patrick Karegeya na Jacques Nziza. Burya icyangombwa ntabwo ali ibirangantego, ahubwo ni umuyobozi utunganiye abo ayobora, utabatera ubwoba, utabambura ibyabo, utabica, bagira inama akumva, umenya uko arangiza amahano iyo abaye mu gihugu, udashengurwa n'inzika n'umujinya w'umuranduranzuzi, wubaha kandi akubahiliza amategeko, wumvikanisha abaturage aho kubaryanisha cyangwa ngo abavangure, wilinda intambara z'amaherere cyane cyane iziterwa n'ibibazo yifitiye ku giti cye bwite, bituruka k'umuco wo kutamenya kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro. Urwanda rushobora kugira ibirangantego byiza cyane.
Aliko igihe abanyarwanda bazi ko Perezida Paul Kagame yishyize k'ubutegetsi ku ngufu, akaba ashaka kubugumaho akoresheje amatora y'agahato, bakaba bazi ko yaranzwe kandi akirangwa n'ibikorwa by'iterabwoba, we n'agatsiko ke, ibyo bikorwa bikaba byaravukije ubuzima abahutu n'abatutsi batabalika, byaratumye abanyarwanda bahunga, abadahunze bagakena bikabije, ntibagire naho bahahira mu bihugu by'abaturanyi kuko hose yahateje intambara n'urwango kandi ubucuruzi bwaho arabwihalira ku ngufu, we n'agatsiko ke, Mu gihe Perezida Paul Kagame ashaka gukoresha inkota kugira ngo akemure ibibazo by'inzitane byabaye mu mateka y'abanyarwanda, agashaka no kuyikoresha hamwe n'ikinyoma kugira ngo abuze umugambi w'abahutu n'abatutsi bifuza gushakira hamwe mu mudendezo, nta gahato ka maneko na DMI, ingamba zatuma igihugu kitazongera gutegekwa n'udutsiko-bwoko cyangwa udutsiko-rere, Mu gihe buli munyarwanda abona neza ko ubutegetsi bw'agateganyo buyobowe na Perezida Kagame abukoresha ibishoboka n'ibidashoboka kugira ngo azatorwe akoresheje imbunda n'amafaranga, ayo mafaranga akaba akomoka kw'isahurwa yakoreye umurwa mukuru w'u Rwanda n'imirwa mikuru ya za Prefegitura, ngaho Magerwa, ibigo bya Leta iby'abacuruzi, iby'abihaye Imana, ubukode bw'amazu y'abaturage, amabuye y'agaciro n'ubundi bukungu bwo muli Congo agura amaraso y'abasilikari ba Leta, Mu gihe Perezida Kagame akomeje kubuza ubutabera bwo mu Rwanda no mu mahanga gukora akazi kabwo, cyane cyane abubuza kumukulikirana k'ubwicanyi yakoze, no kw'isahurwa ry'akataraboneka yakoreye u Rwanda n'abanyarwanda mu 1994, akaba alikorera abaturanyi ba Congo guhera mu 1996, Mu gihe akomeje gutinya kuvugirwa n'inzego zisanzwe zivugira Leta, ahubwo akitabaza abo bitareba, cyane cyane ku bibazo akurulira igihugu cyangwa abantu ku giti cyabo, iyo atabifuza mu gihugu cyangwa muli politiki, Igihe cyose ibintu bikimeze bityo mu Rwanda, ikibazo cyo guhindura indilimbo, ibendera n'ikirangantego by'igihugu, ni kimwe mu bikorwa bya nyuma by'agatsiko gasamba, mbere yo kunaga ijosi kakajyana n'ibikorwa byako byababaje abanyarwanda kuva kagera k'ubutegetsi mu 1994.
Umwaka mushya muhire w'i 2002.
Valens Kajeguhakwa
Jan 2, 2002. Rwanda-l
|