Rwanda Rugali
Kajeguhakwa n'Igihango

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Bapfuye iki?

Igihango kuri Rwanda-l

Noneho uti "ese Kajeguhakwa yaremeye/yarabemereye" kuba perezida w'icyubahiro?

Muvandimwe Placide, ubusanzwe nemera qualités zawe nk'umunyamakuru waminuje
mu itangazamakuru; uretse ko uli n'imfura, aho nkuziye washyiraga mu
gaciro.  Kumbaza niba Kajeguhakwa yaremeye kuba président d'honneur
w'Igihango, kandi walisomeye amabaruwa abili (iya Kajeguhakwa
n'iy'abahagaraliye amashyirahamwe n'amashyaka agize Igihango) adafite icyo
ahishe na kimwe ku byerekeranye n'imikoranire ya Kajeguhakwa n'igihango,
ukarengaho ukambaza niba byanze bikunze nakumenyesha ko hali ikibazo hagati
y'Igihango na Kajeguhakwa, simbisobanukiwe.

Joseph Ndahimana


Cher compatriote Joseph NDAHIMANA!

uburyo mukomeza kugoragoza amagambo musobanura, mutsindagira ko nta kibazo kili hagati ya Kajeguhakwa n'Igihango, byonyine ntawabishira amakenga!  Habaye ikibazo mu by'ukuli hagati yanyu aliko mwiyemeje kugipfukirana. Nyamara bamwe muli mwe bavugira mu buryo badashaka kumenyekana bahamya ko ibyo Kajeguhakwa yabifujeho mutabimwemereye!  Ikindi kandi itangazo rye rya nyuma yahamagaraliraga abanyarwanda n'ingabo z'igihugu ngo bahaguruke batangire imyigaragambyo mu gihugu ntihagire ikiba, byonyine jye namushima alibyo bimukuye mu Gihango kuko byagaragaje ubuhubutsi ku muntu wali uzwiho gukora gahunda ze ku murongo ntatezukwe kandi ntatenguhwe n'abo bafatanyije.

Amabarwa yasohotse ikitaraganya ngo asibanganye ibyiyumviro ku gusezera kwa Kajeguhakwa  ataligeza ku ntego zose yali yaratangalije abanyarwanda, nta nahamwe asobanura neza ko yemeye ipete rya perezida d'honneur mwamuhaye. Ikibazo mugenzi wanjye Placide yakubajije jye nakibajije Kajeguhakwa ubwe avunira agati mu ryinyo, aliko nabyo bisobanura byinshi kurusha kugerekeranya ibisobanuro bidafatika. Kajeguhakwa icyo yiyemeje agikorana ishema n'igihagararo yemye. Uguceceka kwe kuzuyemo déception personnelle mwamuteye! yatanze itangazo rya mbere avuga ko ashaka abo bakorana nta buryarya. Bamwe muli mwe, bamweretse uburyarya gusa uretse ko nawe atabwihezaho.
Mubo yali yemeye kwifatanya nabo, yabanje kubarwanya na milice ye ku Gisenyi!
Mu nsinzi ya FPR, Kajeguhakwa ni umwe mu bavugaga ko umuntu wese wali mu bika by'ubutegetsi bwa MRND kuva kuli nyumba kumi kugeza ku mukuru w'igihugu wali wamaze kwitaba Imana, abo bose bagombaga gupfa, ibi mbikesha inshuti ye magara yatereranye mu gihe nta nyungu yarakimutezeho. Ntibyamubujije gusanga bamwe muli bo ngo bashingire igihango mu guhilika ubutegetsi bwa Kagame na bagenzi be! Urwo rukundo rwazamuwe n'iki?

Bamwe muli mwe bigamba ubu ko nta mabanga yabo bamubwiye, nawe yahise yumva ko atatera imbere ku ntego ye muli ubwo buryo. Kajeguhakwa yavugije ikondera rya mbere nka général De Gaulle atabaza abafransa ali i Londres mu gihe cy'intambara ya kabili y'isi yose yashojwe na Hitler, ati nimuhaguruke la patrie est en danger, la patrie vous appelle. Général ntiyemera second rôle. Kajeguhakwa yashakaga kuba Perezida w'Igihango, umugaba w'ikirenga w'ingabo  murabimwangira. Niba yali anafite ingabo mu Rwanda, ubwazo ntizali kwemera gukora zumvira amategeko (Commandement) ya FDLR, ibyo yenda Kajeguhakwa ntiyabiteganyije!

Kubimwangira aliko si ikindi nuko bamwe muli mwe mutizeye ko afite koko ijambo ku ngabo z'igihugu mu Rwanda n'izindi zahunze zili hanze zakomotse muli APR. Ingufu z'igihango zajyaga gukazwa n'ubufatanye bw'Ingabo za FDLR n'izo mwali mwilingiye ko Kajeguhakwa ahatse mu Rwanda n'i Bugande!  Mot d'odre ya mbere itanzwe za ngabo ntizagaragara. Kajeguhakwa ati ni ba maneko ba Kagame bazibujije gukora. Ibyo se yarabirose cyangwa yali azi ko azatangaza iteka rye abandi basinziriye?

Ese ni iki kibahamiliza ko Kajeguhakwa yabaye koko umuyoboke w'Igihango? Ese yigeze asezera muli FPR? Kuba yarahunze ntibivuga ko yacitse ku muryango yarwaniyemo kandi akaba akiwufitemo "inshuti".  Ese milice ye yali yarashinze ku Gisenyi yarwanaga nande? Aho si FDLR?  Mu Gihango se  hali clause ilimo ivuga ko habaye amasezerano y'amahoro n'ubufatanye bw'iyo milice na FDLR? Mu byo nasomye mu gitabo cye yivugira ko mu kuzamuka kwe mu bukire i Rwanda, amaze kubona Peteroli yacurulije muli za stations ERP, yigambye ko abonye "le nerf de la guerre" (Umutsi w'intambara)! Yavuye mu Rwanda atangaje ko yemeye guhomba ibye byose aliko ubutegetsi bwa Habyarimana bukavaho. Namubajije ubwanjye noneho umutsi mushya w'intambara yadukanye mw'itabaza ryo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, icyo nacyo yanze kukinsubiza. Uko muzi rero nali niteze ko niba ahagurutse atazahumeka ubu butegetsi nabwo atabuhilitse kandi ko niba yabyiyemeje ali uko azi neza ko abifitiye ubushobozi. Uburyo yasezeye ikivi kikili cyose ntibuhwitse. Ni ukuvuga ko habaye uburyarya hagati ya FDLR na Kajeguhakwa.

Ikibabaje aliko n'uko muli ayo mabarwa muvuga ko asobanura byose, nta jambo nalimwe lirimo ry'impozamalira ku baturage bahohotewe hagati aho mu Rwanda bazira ko baba ali abayoboke b'Igihango cyangwa Ubuyanja bwafashwe ko bushobora kuba bushyigikiwe n'Igihango. Ibyo nibyo byazamuye icyuka cy'ubwoba mu Rwanda n'ubu kitaracika! Iyi ngingo ya nyuma ikwiye kumvisha ba gashozantambara bose ko u Rwanda n'abanyarwanda barambiwe intambara, barashaka amahoro ngo bakore babone amaraliro.

Paul MBARAGA

Enter supporting content here