Ildephonse Murayi-Habimana |
|
Un commentateur éclairé et "pas piqué des vers". |
Extraits choisis par Maître I.M.H. (pour son
commentaire en français allez sur Rwanda-l - cliquez sur sa photo - ou
d'autres
"Uzajya aturatira ko yejeje amasaka cyangwa ibigoli, tuzajya tumubwira ko dutunze ibiyasya n'ibisya ibyo bigoli. Dufite politiki izi gusya ibigoli iyo byeze, ntibipfe ubusa. Aliko ni uko gusa abanyarwanda ahali limwe na limwe ntibabona, bisa nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo aziba. Abanyarwanda ubanza"
"Iyo mpinduka, abanyarwanda bose, na Leta y'ubumwe, bayifiteho inshingano. Ni inshingano kandi idakuka, ni impinduka izakomeza itazasubira inyuma. Kabone n'abifuza kugira ngo bakomereke mbere y'uko babyumva, nabyo dufite inshingano yo kuzabibaha.
"itera imbere irushaho kuba neza, ntishobora guhinduka isubira inyuma. Kuko
ntabwo ali ikintu cyaje ngo cyikore gusa, gikorwa n'abantu, kandi abantu bafite ingamba zo kubigeraho, byanze bikunze. N'abanyarwanda bacya batarabyumva, nibo navugaga mbere niyo baba bifuza ngo babanze babikomerekeremo kugira ngo babyumve.
"Muli ayo matora, hazavamo abazatorwa, jye navuga ijana kw'ijana ko mbizi,
ko ali abazaba bakulikiza gahunda, politiki dufite yo kubaka iki gihugu. Niko
bizamera."
"Ibyo mujya mwumva rero, limwe na limwe, by'abagenda, by'abagaruka, by'abagira bate, ibyo nabyo bijyanye n'uburenganzira bw'abantu. Kugenda, kugaruka, aliko nk'uko navuze, ya gahunda y'abanyarwanda turimo, inzira turimo yo kugenda dutera imbere, ntakizayihindura. Kwaba kugenda kwaba kugaruka. Niba ar'ukuza bashaka kuyisubiz'inyuma, bazakomereka."
"Hali abo nza kurekura bali bagifashwe n'akazi, ako kazi ndaza kubasaba kugasubiza abanyarwanda, noneho bashaka inzira bigendere. Abo bose bamwe mujya mwumva bagenda, bagenda tubizi, tukabihorera. Yajya kugenda akagenda yububaaaa, akagira ate, yibwira ngo alihisha kandi tuzi ngo aragenda."
Texte intégral (1ère partie)
Impinduka ya politique yatangiye mu Rwanda kuva cyane cyane muli 94, aho aya marorerwa abereye, ndavuga cyane cyane kuko ingamba z'impinduka zatangiye mbere yaho imyaka itali micye, bikagorana, biza kuvamo itsembabwoko n'itsembatsemba ndetse, aliko guhera icyo gihe gukomeza kugeza ubu, no gukomeza kugera imbere, iyo mpinduka ifte gahunda.
Iyo minduka, abanyarwanda bose, na Leta y'ubumwe, bayifiteho inshingano. Ni inshingano kandi idakuka, ni impinduka izakomeza itazasubira inyuma. Kabone n'abifuza kugira ngo bakomereke mbere y'uko babyumva, nabyo dufite inshingano yo kuzabibaha. Kugira ngo babyumve. Impinduka iriho yatangiye guhindura ubuzima na politiki by'abanyarwanda, bishingiye ku bumwe bw'abanyarwanda, bishingiye ku mutekano w'abanyarwanda, bishingiye ku guter'imbere kw'abanyarwanda, bishingiye kuli démocratie dushaka guha abanyarwanda, bishingi kuli politiki y'u Rwanda kugira ngo rubane neza n'andi mahanga n'ibindi bihugu, iyo politiki ntabwo izahinduka. Ahubwo guhinduka itera imbere irushaho kuba neza, ntishobora guhinduka isubira inyuma. Kuko ntabwo ali ikintu cyaje ngo cyikore gusa, gikorwa n'abantu, kandi abantu bafite ingamba zo kubigeraho, byanze bikunze. N'abanyarwanda bacya batarabyumva, nibo navugaga mbere niyo baba bifuza ngo babanze babikomerekeremo kugira ngo babyumve.
Aliko cyane cyane bili mu bantu biyita abayobozi, ntabwo biba mu baturage. Abaturage mwe muli abantu beza rwose nta cyibazo mugira
Bagenzi banjye nicaranye nabo hano b'abayobozi, niho usanga ikibazo. Ibyo bibazo kandi, inkomoko yabyo cyane cyane, ni inda nini, ni ukudahaga, ni ukutanyurwa. Ni uguhabwa uburenganzira bwawe, ugahabwa amahirwe, warangiza ukabihindura ubusa. Cyane cyane ali uko umuntu yireba kurusha uko areba inyungu z'abanyarwanda.
Aliko kubera ko abanyarwanda bo muli rusange babyumva nta kibazo bafite, twebwe abayobozi turoroshye kubona umuti. Kwishakamo umuti. Tuzawubona. Urahari ku ruhande runini, ni akabazo gato kaba gasigaye gusa. Ibyo mujya mwumva rero, limwe na limwe, by'abagenda, by'abagaruka, by'abagira bate, ibyo nabyo bijyanye n'uburenganzira bw'abantu. Kugenda, kugaruka, aliko nk'uko navuze, ya gahunda y'abanyarwanda turimo, inzira turimo yo kugenda dutera imbere, ntakizayihindura. Kwaba kugenda kwaba kugaruka. Niba ar'ukuza bashaka kuyisubiz'inyuma, bazakomereka. Niba ali cyo bifuza kugira ngo bumve ko abanyarwanda bababaye kumar igihe kinini, ali ubukene, ali ubujiji, ari amacakubili, ko ibyo abanyarwanda batacyibyifuza, bashaka kugira ngo batere imbere.
Ibyo kubivuga ntyo, ndabitekereza bihagije, ndashakisha ikintu cyabisubiza inyuma nkakibura. Ntabwo njya nkibona. N'abagerageza baba abo dukorana, baba ababa hanze n'ibibafasha, ntacyo bazahindura rwose icyo nagira ngo nkivugire aha kandi nabibabwiye kuva kera. Nababwiye ngo impunzi tuzazicyura zo muli Kongo, turazicyura. Nababwiye ngo tuzabaha umutekano turawubaha. Nababwiye ngo iyi nzira izakomeza, izakomeza. Sinzi impamvu abantu batajya bemera ukuli umuntu ababwira.
Aliko impamvu batabyemera, ni uko bilimo n'ineza nyinshi. Bilimo kubabalira kwinshi. Ngira ngo abantu bageraho bakabisomamo, bakabyumva nabi. Ntibabone ko ali inshingano yo guha abantu uburenganzira ngo babukoreshe neza, amahirwe ngo bayakoreshe neza, bo bakibwira ngo, abatuma bibaho, ngira ngo bakibeshya ko ali imbaraga nke bafite.
Icyo bikora gusa, ikibazo limwe na limwe, ni uko bigenda bigabanya izo mbabazi. Bigatuma hari ibyo abantu bagomba gukora bitali ngombwa. Aliko ku mutekano w'abanyarwanda, rwose, mbebwe bantu ba Rebero, bantu ba Byumba, mujye mukora akazi kanyu neza, nta kwishisha, muharanire umutekano wanyu, ntabwo umutekano wanyu uzahungabana na limwe, baba ababazamo cyangwa se abaturuka hanze cyangwa se baba abaturanyi. Ntibishoboka. Ubushobozi bwo kulinda umutekano w'abanyarwanda, cyane cyane bishingiye no ku banyarwanda, burahari. Ubushobozi burahari buhagije. Buranarenze. Burenze ubwo muzi. Aliko wenda ntabitinzeho, kubivuga gusa ntabwo bihagije, nizeye ko bitazaba ngombwa kubyerekana ko ubwo bushobozi buhari, nicyo umuntu ahora yilinda gusa.
Aliko, mu bashaka kugenda nk'uko nabivuze, cyangwa mu bashaka kwinjira, n'abandi tuzi, turaza kubabwira, hari ababa bashaka kugenda bakibwira ko uba utabizi, aliko tuzajya tubibutse ngo bagende. Hali abo nza kurekure bali bagifashwe n'akazi, ako kazi ndaza kubasaba kugasubiza abanyarwanda, noneho bashaka inzira bigendere. Abo bose bamwe mujya mwumva bagenda, bagenda tubizi, tukabihorera. Yajya kugenda akagenda yububaaaa, akagira ate, yibwira ngo alihisha kandi tuzi ngo aragenda. Mu bagenda, hali abo twambura akazi kubera ko tuzi ko bashaka kugenda kugira ngo babone uko bagenda. Kugenda jye ntacyo bintwaye. N'abandi bakivunwe n'akazi ko gukorera abanyarwanda, bashaka kugenda, turaza kugashyira iruhande, bakomeze bagende. Uzajya aturatira ko yejeje amasaka cyangwa ibigoli, tuzajya tumubwira ko dutunze ibiyasya n'ibisya ibyo bigoli. Dufite politiki izi gusya ibigoli iyo byeze, ntibipfe ubusa. Aliko ni uko gusa abanyarwanda ahali limwe na limwe ntibabona, bisa nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo aziba. Abanyarwanda ubanza..
Nagira ngo rero, ibyo ndabivugira ko, ku nshingano yo gukomeza gutera imbere, yo gukomeza kubaka igihugu, n'ibi bindi tugiye kujyamo, ngira ngo muzi iby'itegeko-nshinga, ubu biliho binozwa, bili hafi kurangira, bili mu nteko ubu biligwa, vuba aha bizajya muli referendumu mu kwezi kuza, kwa gatanu kurangira nk'uko byemejwe, nyuma y'aho hazaba amatora, amatora y'a Prezida wa Republika, amatora y'abadepite, ibyo byose tulifuza, kandi turabasaba ko byazaba mw'ituze, mu mucyo, kandi turumva ali ko bizamera, ni haba hali abatabyifuza ko ali ko bizamera, tuzabemeza ko ali ko bigoma kumera. Ntabwo bizahinduka. Ko bizagenda neza, mu mucyo, neza. N'ikizavamo, jye nababwira ko kizwi. Muli ayo matora, hazavamo abazatorwa, jye navuga ijana kw'ijana ko mbizi, ko ali abazaba bakulikiza gahunda, politiki dufite yo kubaka iki gihugu. Niko bizamera. Kandi nzi ko namwe ali ko mubizi. Kandi nzi ali ko mubishaka, ibyo kugira ngo gahunda yo gukomeza umutekano, ubumwe bw'abanyarwanda, amajyambere y'abanyarwanda, demokarasi, abe ali byo tugeraho. Amacakubili, uzazana amacakubili, kuko bamwe bazaza ni byo bagenderaho n'ubwo babihisha, nta mwanya bazabona.
Kubera ko nababwiye ko iyo gahunda yo kubaka igihugu, ntabwo izahinduka. Ni uko icyo mba nifuza gusa ni uko bizaba ku neza. Ibyo byose tulifuza ko bizaba mu mucyo, mu mahoro, aliko icyo nzi ni uko, aho bizaganisha, ali ugukomeza kubaka igihugu. Abashaka kugisenya nta mwanya bazabona.
Ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho, muli iyi myaka hafi icyenda tugiye kumara, limwe na limwe igitangaza, ni uko abanyarwanda ahali ali bo batabizi gusa. Abandi batubamo, batali abanyarwanda b'abanyamahanga cyangwa abo mu mahanga yo hanze, bavuga ko nta handi biba rwose. Ikintangaza ni abanyarwanda ubwabo, batabibona gusa. Aliko ndizera ko igituma babikora bigakunda, abanyarwanda, ubwo ni uko n'amaherezo bazabibona, bakabona ko ibyo bakora ali byiza, bakanabyumva nabyo bikabageza ku cyifuzo bifuza. Cyo kugira ngo dutere imbere, kugira ngo tugire ubumwe, kugira ngo u Rwanda rwongere rube igihugu cyitagayitse. Kuko ntabwo ubundi, mu mateka maremare y'u Rwanda, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika. Sinzi impamvu abantu bamwe bashaka kurugayisha. Ntabwo u Rwanda, mu mateka tuzi na mbere tutarabaho aliko dusoma, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika. Rwakoraga ibintu byiza, bituma abantu memera ko ali igihugu gifite abantu bacyo batagayitse."""
(Paul KAGAME, Bwisige-Byumba, avril 2003, propos rapportés par SENGA-KA,
sur Rwanda-l).
|