Rwanda Rugali
Mu butumwa bwo gucyura "impunzi" Twagiramungu na Kajeguhakwa??!!

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Yozefu Sebarenzi (Photo Ones)
sebarenzi.jpg
Mu Banyakibuye bakomeye bavugwa

Uru rwandiko rwanyujijwe kuri Rwanda-l tariki 5 Nzeri twararugabanyije
dukuramo ibitutsi, impuha n'ibindi tudafitiye cyangwa bidafite icyo bishingiyeho,
ibikabyo, ibiterekeranye, etc. tugumana ibyerekeranye n'uruhare Abanyakibuye
bamwe bagize  ku ngoma y'ubu.
Haravugwamo abantu benshi bafite/bagize imyanya ikomeye muri Leta
y'inzibacyuho. Impamvu duhisemo kuyitangaza kuri Rwanda Rugali ni uko
ibirimo byinshi byagiye bihwihwiswa cyangwa tukaba twarabyiyumviye/
twarabyikurikiraniye. Aho bishoboka twongeye imyaka ibivugwa byabe-
reyemo kugira ngo bitaba icyuka n'ibigambo "bihurutuye"gusa. Uwo uru
rwandiko rwabangamira yabitumenyesha akatwereka ingingo dukwiye
gukosora cyangwa kuvanamo.
Ikigaragara ni uko umwanditsi (abanditsi?) yanga umunyemari Rwigara Assinapol kurusha uko yanze umukuru w'Igihugu Paul Kagame (nubwo amutuka bigatinda, bimwe byo kutujijisha) akaba ashobora kuba ari umuyoboke wa FPR (wacitse ku icumu cyangwa undi) wakwishimira ko inyungu za Rwigara zihungabana. Nubwo yise Piyo Mugabo Umunyakibuye umwanditsi ashobora kuba we ari we. Kumenya ahari: ashobora kuba yibereye i Kigali akaba agamije ko idosiye ya Rwigara ihagurukirwa dore ko iby'imisoro bitamubuza kwishyira akizana. RR

Major Roza Kanyange-Kabuye
rosekanyange.jpg
Yahoze ari Prefe wa Kigali (94-98) na Depite (99-01?)

Tito Rutaremara
trutaremara.jpg
Yahoze ari umudepite, ashinzwe kuvugura Itegeko Nshinga

"Umwami w'Abanyakibuye"  Rwigass mu butumwa bwo gucyura "impunzi" Twagiramungu na Kajeguhakwa??!!

Abanyakibuye bacitse ku icumu muri politike ya nyuma ya 94

"Mu minsi ishize, Rwigara uwo yasaga n'uri mu mazi abira ubwo Radiyo na Televiziyo by'u Rwanda byemezaga ko abazwa na Leta imisoro n'amahoro bigera kuri miliyari eshatu z'amanyarwanda(3.000.000.000 Frw).
Muribuka mu myaka ishize ibintu bicika ngo Rwigara yahunze, ngo agiye kwicwa. Icyo gihe ndetse Rwigara yanditse amabaruwa biratinda asobanura ukuntu nta kindi azira kitari ukuba yaracitse ku icumu! Bwarakeye umugabo arataha yisubirira mu bye Kagame ntiyamurya n'urwara. Abari barahagurukiye kumurwanaho bose baguye mu kantu kuko batamenye ukuntu yiyunze n'uwamuhigaga.

Rwigara Assinapol ni muntu ki?

Rwigara ni umunyakibuye. Rwigara yatangiriye ku itabi kuva hambere ku ngoma ya Habyarimana. Kur'ubu butegetsi bwa Kagame, yigaruriye ibikomerezwa byo muri  RPF ndetse na na DMI. Nyamara na Rwigara ntiyoroshye kubera abanyakibuye yigaruriye n'amafaranga ye abarirwa muri za miliyoni nyinshi z'amadolari.

Rwigara muri "Solidarité-Kibuye"

 Rwigara yahuje abanyakibuye yitwaje ko bacitse ku icumu noneho ababumbira mu ishyirahamwe "Solidarité-Kibuye" ryari rigamije kurwana ku nyungu zabo.  Urugero rutari kure ni Kabera Assiel wahoze ari umujyanama wa Perezida Bizimungu Pasteur. Benshi ntibari bazi ko Kabera yasimbuye Rwigara ku buyobozi bwa "Solidarité-Kibuye".

Rwigara yahisemo kumutoresha ngo amusimbure kuko yifuzaga gushinga ibirindiro muri Présidence ya Republika aho Kabera yakoraga, amaze kuvanwa ku mwanya wa Perefe wa Kibuye. Kabera yaramusimbuye ariko inama z'ishyirahamwe zikomeza gukorerwa kwa Rwigara. Abanyakibuye bose bazwi mu butegetsi no mu "bucuruzi" bahuriraga kwa Rwigara bakiga uburyo bwo gusangira ubutegetsi na Kagame bagendera ku "burescapé".

Ni izo nama zaje gufasha Sebarenzi Yozefu guhabwa intebe yo kuyobora Inteko ishinga amategeko, naho Niyibizi Osée ahabwa kuyobora ikigega cyagombaga gufasha abacitse ku icumu, Perezida Clinton wa Amerika yari amaze gushyiramo akayabo k'amadolari miliyoni eshanu z'amadolari ( Rwanda Rugali: werurwe 1998). Wa musirikare Ngarambe Vedaste wafatiwe i Nayirobi (mu kwa 7 cyangwa mu ntangiriro z'ukwa 8 uyu mwaka) yahaboneye ikiraka cyo kubaka amazu maganatatu y'abanyakibuye barokotse ndetse anahabwa isoko ryo kubaka urwibutso rw'itsembabwoko ryo mu Bisesero. Urwibutso rwaje kumunanira rurangizwa n'umugabo Ndutiye Athanase waje kwihungira ubu akaba yibera mu Bufransa.

Iyicwa rya Kabera

Amaze kubona ko Kagame atishimiye ingufu "Solidarité-Kibuye" yari ihagurukanye, Rwigara yahisemo kwigobotora ubuyobozi bwayo abwegurira Kabera(cadeau empoisonné). Ntibyatinze bomboli-bomboli iravuka muri PL Sebarenzi yahataniraga kuyobora agamije kuzaba Perezida w'igihugu abifashijwemo n'amasengesho y'abanyakibuye n'abandi batutsi bacitse ku icumu. Piyo Mugabo na we ukomoka ku Kibuye (RR: ni mu Mayaga akomoka!) yiyemeza guhangana na Sebarenzi dore ko yari anatewe inkunga na Kagame wari utewe impungenge n'amashagaga y'abanyakibuye bari biyemeje gushyigikira Sebarenzi. Byamaze gukomera maze Piyo Mugabo, Gatete Polycarpe na Mitali Protazi barwanya iterana ry'inama yagombaga gutora Sebarenzi ngo ayobore PL.

Habaye ah'amabuye kuko basangaga afite amahirwe menshi yo gutorwa akaba yarashoboraga kubangamira inyungu za Kagame witeguraga kwirukana Bizimungu ku buperezida (RR: impera za 1999). Iyo nama imaze kuburizwamo n'amabuye, Rwigara na Sebarenzi bohereje Kabera ngo ajye ku Kibuye gukoresha mitingi yari igamije kwerekana ko Sebarenzi n'abari bamuri inyuma bari bagifite ingufu zo gukomeza urugamba rwo guhatanira ubutegetsi.
Ntibyateye kabili, Kabera aba ararashwe, bamutsinda mu marembo iwe mu mugoroba wa joro.

Ikurwaho rya Sebarenzi

Mu mayeri yabo yo kwamamaza Sebarenzi, Kibuye group yari yakoresheje umusirikare Habyarimana w'umunyakibuye waje kwiyita Sankara. Rwigara na Sebarenzi bitwikiriye uburokore bashaka umugore witwa Nyiramana Elizabeth wiyita umuhanuzi akaba yarabaga i Butare. Bamushyiriye Sankara w'umuririmbyi bamarana amezi menshi.

Bahimbye za cassettes zo guteranya abahutu n'abatutsi ari na ko zamagana Kagame kandi zikamamaza Umwami. Indagu za Sankara na Nyiramana ngo zagushaga kuri Sebarenzi ariko bagahitamo kutabyerura bakivugira Kigeli V. Sebarenzi ngo yagombaga kuba Perezida w'u Rwanda kandi ngo agacyura umwami mu cyubahiro.

Byaje gutahurwa. Induru yabaye ndende, Sebarenzi aranyagwa.  Nguwo (Rwigara) kwa Sebarenzi amugira inama ngo apfukamire Kagame, nguwo kwa Mugabo Piyo ngo nibashake uko bumvikana; mbese yari yabaye Umuhuza! Byaje gukomera, hagoboka umusore w'intwari Ben Rutabana, muramu wa Rwigara. Yazingazingiye Sebarenzi muri matelas amupakira camionnette amugeza ku mupaka w'u Rwanda na Uganda. Nguko uko uwavukanye imbuto y'ubuperezida yavuye mu nzara za PC. Ben rero yaragarutse baramushakisha. Aza gutorokana n'umusirikare wo muri DMI bari bamutumyeho(Murera Bertin) barahunga. Kajugujugu ya DMI yabafatiye muri Tanzaniya ibagobotora mu maboko ya HCR dore ko Kagame ayirusha amaremare, ibagarura mu Rwanda barafungwa. Ubutegetsi bw'i Kigali bwagerageje kwemeza abanyarwanda n'amahanga ko abo basore bari bishe umuhindi bakamwambura amadolari ibihumbi mirongwitatu(30.000$)! (Major) Gacinya yafungiye abo basore muri DMI, ari na ko babakosora(torture). Abanyakibuye barahagurutse umugi urashyuha, abanyamakuru barasara barasizora, Kagame aza kubafungura. Affaire Sebarenzi rero ntiyahagarariye aho kuko inteko yahagurutse ikamurega ibivugwa n'ibitavugwa. Ngo yaba yaracuruzaga cassettes zasebyaga ubutegetsi. Ngo imisarane y'inteko ntiyagiraga isuku!!! Tito  (Rutaremara) na (Roza) Mukankomeje baba bashenye "ikinyoni cya Sebarenzi"! Iyo nyoni yari yarashyizwe imbere y'Inteko nk'umurimbo ariko baje kuyicyeka amababa. Mur'ibyo bihe byagaragayemo ubugambanyi hagati y'abanyakibuye, uw'imena mu bagambanyi yabaye umudepitekazi wigaragaje nk'inkundwakazi ya Kagame wasabye umutwe wa Sebarenzi.

Major Rose Kabuye mu mutego w'impuhwe

Kabera Assiel amaze kuraswa (RR: werurwe 2000), habaye akavuyo kenshi kuko ntawari uyobewe abamwishe kandi nyirubwite yari yaramuburiye. Kabera rero yari inshuti ya Rose Kabuye ku buryo Televiziyo na Radiyo bitatinye kunyuzaho imihango y'ishyingurwa rye. Kabuye David, umugabo wa Maj. Rose ni we wayoboraga Televiziyo. Orinfor yari ikiri mu maboko ya nyakwigendera Ruta Shabani (RR: Colonel Wilson Rutayisire) na we waje guhitanwa n'abagizi ba nabi (RR:2000). Impuhwe za Rose(ak'abagore ntikabura) zaje kumuviramo ingorane, yirukanwa ku budepite.

Umwami Kigeli V mu mutego w'abanyakibuye

Amacenga ya Kibuye group ntawayamara inyuma. Rwigara na Sebarenzi basanze ikarita y'umwami Kigeli V ishobora kubongerera amahirwe mu guhatanira ubutegetsi. Ni ko gufata Nyiramana Elizabeth "umuhanuzi" bamujyana muri Amerika bashirwa bamwinjije kwa Kigeli. Nyiramana uwo nta kindi ashinzwe kitari ukuneka ibibera kwa Kigeli, ibiganiro agirana n'abanyarwanda, abagenda i bwami n'ibindi byose agomba gukorera raporo akayishyikiriza Sebarenzi, na we akayigeza kuri Rwigara uyiha Kagame bitewe n'inyungu abifitemo. Sebarenzi ahunga yaregwaga gushyigikira ubwami. Mbere yo kwirukanwa ku buyobozi bw'Inteko, Sebarenzi yajyaga atinyuka agasura umwami Kigeli mu ibanga nubwo Kagame atabuze kubitahura. Sebarenzi yahunze agaragara nk'urwanya ubutegetsi bwa Kagame, nyamara yageze hanze ahitamo kwicecekera. Yongeye kugaragara aho ARENA (RR: mu mpera za 2000, no mu ntangiriro za 2001) ivukiye agatangira gupiganirwa kuyiyobora bikaza kubyara ubwumvikane buke hagati ye na Kimenyi Alexandre ndetse ARENA ikaza gushwanyuka aho bamwe mu bayoboke bayo begereye Sebarenzi biyemereje kwinjira mu Gihango (mu ntangiriro z'2002) kirimo Imbaga (Nation Imbaga y'Inyabutatu yashinzwe mu ntangiriro za 2001) iharanira ubwami na FDLR (yaba yarashinzwe mu 2000) ibumbye abahutu bakomoka ku ngabo za Habyarimana n'interahamwe. Ikindi gitangaza abantu ni ukubona ukuntu Sebarenzi asigaye yarabaye nk'umwiru w'i bwami ariko Umwami akaba asa n'uwabuze ijambo.

Ngo abamugira inama barimo Sebarenzi na mucuti we Murumba Anastase wahoze ayobora IBUKA, bahora babuza Umwami kugira icyo abwira Abanyarwanda ku bibazo bibareba nkuko yarasanzwe abikora ku maradiyo abasaba gushyira hamwe bakumvikana ngo bubake igihugu cyabo mu ituze. Benshi bamaze gutahura ko ari yo mpamvu Kigeli V adaheruka kugeza ubutumwa bw'amahoro ku banyarwanda. Kagame yumvikanye na Rwigara-Sebarenzi group ko Umwami naceceka bazamwihorera akazasazira ishyanga.

Sebarenzi mu Gihango

Sebarenzi yifuje kuyobora IGIHANGO arabihabwa ndetse arabyemera. Hashize igihe gito yisubiraho ku mpamvu zitigeze zisobanuka. Zigomba kuba ari zimwe bita "impamvu zanjye bwite". Gucecekesha Umwami ntibyabura gushimisha Kagame utaratinye kwihanukira ngo yemeze ko uwo mwami nashaka gutaha azamushwanyaguzanya n'abayoboke be bakunze kwita "ingabo z'Umwami" (RR: 1999). Imyifatire ya Sebarenzi bamwe mu kuyinenga bemeza ko akunze gufata impu zombi kandi agakorera mu bandi.

Hari abemeza ariko ko na we ari igikoresho cy'inyungu za Rwigara ngo waba waramubujije kwemera kuyobora IGIHANGO. Undi mututsi wo mu Gihango Kagame yaba yaratumyeho Rwigara ni Mushahidi uzwi cyane cyane nk'umwe mu banyamakuru bagize ubutwali bwo kugaragaza amafuti ya FPR. Na we hari abavuga ko yaba ari umuntu wa Rwigara nubwo abandi babihakana.

Amayobera mw'ifatwa rya Ngarambe Vedaste

Rwigara Assinapol umaze iminsi yishyuzwa za miliyari z'imisoro n'amahoro yaba akeneye kwigura ngo ahumeke. Kagame na we ngo yamusabye kumwegerera abamurwanya, ahereye ku basirikare bahunze APR bakaba bibera mu mahanga nka za Uganda n'ahandi. Ngarambe Vedaste(S/LT) yabarirwaga mur'abo kandi yari ateye inkeke kuko ari mu basirikare bari baremereye TPIR kuzashinja ba Afandi bo muri FPR. Mission yo gucyura Ngarambe ntiyaruhije Rwigara kuko yayikoranye na Muvunyi Paul, akaba umuvandimwe wa Ngarambe. Rwigara yashutse Ngarambe ngo anyarukire i Nayirobi kuhahurira na bamwe mu bavandimwe be. (Muvunyi Paul ni umunyakibuye Kagame yagororeye gucunga OPYRWA, uruganda rwa pyrètre ruri mu Ruhengeri) Muvunyi wari uhari amwizeza umutekano na we yizera ubuvandimwe.
Ageze muri kenya yakiriwe n'abapolisi b'aho bihutiye kumushyikiriza
abahungu ba Kagame bari bamaze iminsi barekereje. Ngarambe ataha
bubi na bwiza naho Rwigara aba asimbutse imisoro. Muvunyi na we ubu aratimaje, ni umutoni ukomeye kwa Kagame."


"Rwagataraka" (irihimbano? nom de plume guerrière, je suppose!)

 

Imisoro ituma bamwe bahunga

Politike, amashyaka,...