Rwanda Rugali
Intumwa ya rubanda mu bucuruzi

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

Intumwa y'Ishyaka mu Nteko yibye

ibya Rubanda ifatanyije n'umufasha

Minagri yahombeye muri BECOF

Kuva kuya 17 werurwe, IMVAHO NHSYA yegereye depite Rugaba Silas kugira ngo agire icyo asobanurira
abasomyi ku birebana n'ibivugwa ko umutungo wa Minagri waba hari aho wivanze n'uwa sosiyete BECOF ya depite
Rugaba kubera imbuto zirimo n'izimifatangwe yagurishije Minagri mu buryo budasobanutse . Depite
Rugaba yatangarije Imvaho ko umugore we madamu Mukarusagara Tasiyana (ubu ufunze by'agateganyo)  wari
umunyamabanga mukuru muri ministeri y'ubuhinzi, ubworozi, n'amashyamba atigeze amuha isoko ryo gutanga
ibintu muri MINAGRI ahubwo yabipiganirwaga nk'abandi bose.

Depite Rugaba yadutangarije ko uburyo yapiganwagamo ari uko bamusabaga igiciro akabibashyira; yanatwemereye ko ntaho yapiganwe muri tender Board.
Ibi depite Rugaba yabitangarije Imvaho NSHYA , ubwo twaganiriraga mu biro bye ku Kinamba, tugamije kumenya imvo nimvano yubujura bwabaye muri Minagri.
Kuva aho umunyamabanga mukuru muri minitseri yubuhinzi nubworozi , madamu Tasiyana Mukarusagara nabandi bayobozi mu nzego zitandukanye bafatiwe bashinjwa ubujura no kunyereza umutungo, Imvaho Nshya yakomeje gushakisha impamvu ziryo fatwa kugirango
itangarize abanyarwanda inkuru yImvaho .

Madame Tasiyana Mukarusagara yatangiye akazi nkumunyamabanga mukuru muri ministeri yubuhinzi, ubworozi namashyamaba muri Gashyantare mu wI 2000. Ku ya 25 Mata 2000 yandikiye Banki yubucuruzi no Gutsura amajyambere ( BCDI ) ayimenyesha ko umukono wa Drocela Mugorewera washyirwaga kuri za comptes za PASAR 1 na PASAR II ziri mu mafaranga yu Rwanda niziriho amadorali yamanyamerica uhinduwe ko hazajya hasinya
Mukarusagara Tasiyana. Urwo rwandiko yarushyikirije BCDI avuga ko rwanditswe  numunyamabanga wa Leta Aroon Makuba we akaba yari yamusinyiye mu mwanya ibi ariko
akaba yarabikoze yaba ministre Kabayija Ephraim cg Aroon Makuba batabazi. Izo compte kuva kuri 101-1036501-69 kugeza kuri 101-1036602-73 ziyongereyeho na none izindi yasabye muri BCR zumushinga PSAUER ba Ministre batabazi. Ku ya 1 Kanama 2000 Madamu Tasiyana Mukarusagara yegereye umushinga "projet de Gestion des espaces Rural de Buberuka " awumvisha ko agomba kumugenera amafaranga kugira ngo ajye abasinyira za cheques zabo
nta ngorane. Uwo mushinga waremeye umugerenera ibihumbi 60.000 ku kwezi ariko bamwishyura umwaka wose, bityo akaba yarahawe 720.000 rwf .
Hejuru yibyo kandi uwari umunyamabanga mukuru yategetse uyu mushinga kujya ugura ibintu bikenewe muri sosiyete BECOF ni iya Rugaba Silas uyu akaba ari umugabo we.

Uretse guhatira imishinga ikorera muri MINAGRI kugura ibintu muri sosiyete yumugabo we, Madamu Tasiyana Mukarusaga ubwe yaroshye amafaranga  menshi muri iyo sosiyete BECOF agura imbuto ku biciro bihanitse. Izo mbuto zirimo imifatangwe zaguzwe bwinshi, ikilo kimwe
ubundi gisanzwe kigurishya amafaranga 2.620 muri ISAR, Depite Rugaba Silas yakigurishaga MINAGRI amafaranga 20.000. Kugura no kugurisha ntibyari bisobanutse rimwe Madamu Mukarusagara yishyuraga umugabo we Depite Rugaba Silas, ubundi akishyura umucungamari wa BECOF ariyo societe ya Rugaba, ubundi akishyura societe BECOF ubwayo ku buryo byagaragaraga nkaho hishyurwa abantu batandukanye nkuko bigaragara kuri cheque nº
303603 ya Banque Bationale ( BNR) yanditswe mu izina rya Mukankwiro Matholde ariko ikaba yarasinyiwe na Depite Rugaba . Ahandi Mukankwiro yishyuwe binyuze muri BNR ni ku ya 29/8/ 2000 aha akaba yarahawe miliyoni kuri cheque nº303629 BNR ku ya 29/05/2001 ibihumbi 596.000 kuri cheque nº 331138 BNR ku ya 12/10/2000 miliyoni kuri cheque nº313402 kuri
28/9/2000 miliyoni kuri cheque nº309945 BNR.

Twabajije Depite Rugaba uburyo bwakoreshwaga kugira ngo umukozi we yishyurwe na Minagri nuburyo yabonaga isoko nmuri ministere ryo gutanga imbuto, atubwira ko iyo yabaga adahari uriya yari afite uburenganzira bwo kumuhagararira ariko ntiyadusobanurira uburyo
bwakoreshyaga kugira ngo amafaranga ave ku izina rya Mukankwiro ajye kuri BECOF cyangwa uburyo uriya mukobwa yakoreshaga kigira ngo MINAGRI imwemerere isoko hadakoreshejwe BECOF nka societe byibura. Ibi kandi byse byakorwaga ibiciro byikubye inshuro hafi icumi ku biciro bya ISAR . Kuri ibyo biciro twabajije Depite Rugaba niba we ubwe atabona ko byari  bihanitse cyane atubeira ko hari liberalisme mu bucuruzi.

Inyishyu ku mbuto zimifatangwe nimyumbati yahawe BECOF yari 38.978.680frw. Andi mafaranga yatanzwe mu buryo budasobanutse , ni amafaranga angana na 31.792.920 yahawe abantu bo mu rugo rumwe, aba aba akaba ari umugowe, umukozi, umugabo, harimo na none
BECOF . Aya mafaranga ngo yari ayo kugura umurama namasashe .

aba akaba ari umugore,umukozi,umugabo,harimo nanone BECOF.Aya mafaranga ngo yari ayo kugura umurama n,amasashe.Ibi byo ngo byaba byarakozwe n,umuyobozi w'amashyamba bwana Habiyambere Thadee afatanije n'umunyamabanga mukuru Tasiyana Mukarusagara.Kugira
ngo Tender Board itifashishwa ariya mafaranga uko ari 31.792.920 yagabanyijwe mu bice ku buryo uwishyuwe mesnhi yahawe 2.995.000.Ikiguzwe cyose iyo kigejeje kuri 3.000.000 kigomba gupiganirwa binyuze muri Tender Board.

Ibi byose ariko umunyamabanga mukuru muri MINAGRI yabikoraga arenze ku nama yari yagiriwe na Minisitiri Ephraim Kabayija.Mu rwandiko rwo kuya 11/04/2000 Minisitiri yandikiye Madamu Mukarusagara yagize ati:"mu rwego rwo kunoza imikorere y'akazi dushinzwe,hari ibyo nifuza kuba nakuyobora uko byajya bikorwa.ibikorwa byose bizajya biba bikeneye
amafaranga arenze miliyoni imwe(1.000.000) ni ngombwa ko mbimenyeshwa mbere yuko byishyurwa uretse imishahara y'abakozi cyangwa se ibikoresho bisanzwe byo mu biro".Yakomeje  amumenyesha ko kontaro zose za Minisiteri zisinywa na Minisitiri,yaba adahari
zigasinywa n'umunyamabanga wa Leta ariwe Aaron Makuba.Minisitiri kandi yanamwandikiye amumenyesha ko inzandiko zose  zisaba ko Leta ifata ibyemezo  mu rwego rwa minisiteri,ku bandi bantu,imishinga,imiryango idaharanira inyungu hamwe n'imiryango mpuzamahanga zizajya zikorwa na Minisitiri gusa,naho izandikirwa abayobozi bakuru b'igihugu zigakorwa na Minisitiri cyangwa umunyamabanga wa Leta.Ibi ngo Minisitiri yaba yarabikoze agira ngo Umunyamabanga mukuru wa Leta ntaramenya neza inshingano ze akaba ahari yaba ahuzagurika.Madamu
Mukarusagara yasanze ibintu bishobora guhinduka noneho yikorera "Bons de commande" kuri irdinateur ye. Izo "Bons de commande" zitagira inomero zose yazoherereje umugabo we depute Rugaba Silas cyangwa Mukankwiro.Nyuma Madamu Mukarusagara agategeka umucungamari wa MINAGRI kwishyura.


Twabajije Depite Rugaba niba azi neza uko "Bons de commande" za leta zisa,atubwira ko azizi.Tumubajije niba hari "Bons de commande" yagiye ahabwa z'impimbano,atubwira ko icyangombwa kuri"Bons de commande" ari umukono w'umuyobozi ubishinzwe na kashe
ya Minisiteri.

Izo"Bons de Commande" zose zishyuraga hagati ya 2.700.000 frw na 3.000.000frw.Abakozi bo muri MINAGRI bagan iriye  n'Imvaho badutangarije ko uwagiraga icyo abwira Umunyamabanga Mukuru Madamu Mukarusagara ku mikorere ye inengwaho byinshi,aho kuganira nawe kuri
icyo kibazo ahubwo ngo yarariraga.Ubwo inama uwo ariwe wese yakamugiriye ikaba irahagaze.

Kuya 22/1/2001 Mukarusagara yihaye agashimwe kangana na 250.000 agenera n'abandi batandatu ngo kubera ko bakoze bije ya Minisiteri.Ibi yabikoze ngo abandi bamubwira ko byagira ingaruka kuko ntaho bije ya Minisiteri iteganya ishimwe nk'iryo ry'abantu bakora
ibyo bashinzwe.Ubwo kandi ngo we yihaga iryo shimwe nta bije yigeze ategura.Nubwo ngo Minisitiri yagerageje kugira inama Madamu Mukarusagara,ushinzwe kugenzura imicungire y'imari ya leta(Auditor General) we ngo ntiyagiyeyo agamije kubagira inama ahubwo yagiye kubereka uko umujtungo wa MINAGRI wanyerejwe.

Madamu Mukarusagara Tasiyana hamwe n'abandi bayobozi bakoranaga ubu bari muri Gereza baryozwa ibyo bakoze.Bagejejwe mu rukiko Mukarusagara ubu ufite urubanza N0 RMP 5531/S14 araregwa kunyereza umutungo,bihanishwa ingingo ya 220,202,203 na 223
zikubiye mu gitabo cy'amategeko ahana.Kubera ko Madamu Mukarusagara hari konte yaba yarakoresheje nk'imiyoboro yo gukura amafaranga muri MINAGRI ayasohora,ngo ubu hari konte zaba zitungwa agatoki.Depite Rugaba ariko ngo yaba ashaka kuzikingira ikibaba  avuga ko arizo nawe akoresha.

Imvaho Nshya n0  1432,tariki ya 18-24 werurwe 2002.