Rwanda Rugali
Paul K. atagira

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

A. Kabera, A. Kagaju, V. Bayingana, etc.

Umunyamakuru warashwe

"Umunyabuyanja"

Paul Mbaraga aratanga "garanties" na Paul Kagame atagira?

Ibaruwa ikurikira yashyizwe kuri Rwanda-l tuyihitishije uko yakabaye nubwo uwabitangaje atagize ubugabo bwo kubishyiraho umukono. Ibyo ari byo byose ariho kandi ntiyakabije gutukana kandi igitekerezo cye gifite ishingiro.

RR

 


Bruxelles, 24 Ukwakira 2002

Kuli Bwana Paul Mbaraga,

Bwana Paul Mbaraga, uherutse kwohereza (17 Ukwakira) " Abanyagihango " (" ARENA, Nation-Imbaga na FDLR ") n'andi Mashyaka (UFDR na RDR) bafatanije ubutumwa (tutazi uwagutumye) ; uhamagalira Abanyamashyaka kujya i Kigali guhura n'abandi ngo mu bushyirahamwe bw'Umuryango wa FPR (kuko FPR yivugiye ko atali ishyaka ahubwo ali Umulyango) n'amashyaka ya opposition.

Bwana Mbaraga, igihe wahurudukaga i Köln (Cologne) ujya i Mainz (Mayence) mu Budagi, ukajyana na Bwana Paul Kagame n'abiwe ku meza, uherako wumva usa n'uwageze ku " meza matagatifu " (nk'igihe Yezu yari araye ari bupfe). Ubwo umaze kulya kumutsima no kunywa na divayi Kagame aguhaye, uherako ujya kugambana (Muzongere musangire, nzaba ndeba !) Uriruka n'i Kigali, uhageze baguha ku " ntoryi " (zitari zazindi z'Ikinani). Umaze kuzirya, uti : " Abashaka kuza mwese, nimubanguke, mbarahiye ko nta n'umwe uzagira icyo yikanga ! "

Ubu rero Mbaraga, kuko witwa " Paul ", biguhaye " imbaraga " zo guhindura Abapagani abakirisitu nka bazina bawe (Saint Paul ahindura Abayahudi, Abaromani n'Abagereki) !

Bwana Paul Mbaraga, iyo ujya gutanga garantie, wowe waba uyifite ? Niba uyifite ingana iki ? Nkanswe na bazina bawe " Paul " (Kagame) nawe ubwe ntabwo arageza aho ho kwiyemera, ntamutekano yizera, n'ikimenyimenyi uzirebere ama-escortes ye amukikije ! Wowe se ufite iki cyatuma utanga garantie ? Wumva se ko witwa " Mbaraga " bikaba byaraguhaye " imbaraga " zo gutaga " garantie " ? Ese ko twumva ko umukuru w'igihugu yirahiliye ko nta mashyaka ashaka, akanavuga ko nta na opposition ili mu gihugu, abo uhamagara bazaza hagati yo kwa 26 na 28 Ukwakira, bazaza ali bande ? Bazaza bitwa na bo FPR ?

Bwana Mbaraga rero, ubanza waranyoye " Igihango " cyo kujya uhamagara abandi bagaragu basigaye hanze, ngo nabo baze bahabwe " Igihango cy'Imandwa " za FPR.

" Ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ".

Mbere yo guhamagara " Amashyaka ", warabanje ubaza icyafungishije Pasteur Bizimungu na bagenzi be bashatse gukora Ishyaka ? Wabajije Kanyarengwe icyamwicaje mu Mulyango yari abereye Perezida ? Waba uzi icyicaje umusilikare mukuru Marcel Gatsinzi ? Ubwo hali impamvu. Ubwo baba barakoze icyaha gikomeye, nko kuvuga ibitameze neza Ese waba uzi ko mu ngoma (" Kalinga ") z'i Bwami, halimo iyitwa " Nangamadumbu " ? Waba uzi icyo ilyo jambo lisobanura ? Uti : " Ubu nta Bwami bukiliho ". Wali uzi ko hali igisigo cy'i Bwami cyavugaga ngo : " Ubwami bugira ubwoko. " ? Nonese ubwoko bw'Ubwami bwavuyeho ?

Bwana Paul Mbaraga, hali na limwe Bwana Paul Kagame (président à vie) yigeze kuvuga muli za discours ze, ko ashaka dialogue n'Amashyaka y'Abanyarwanda bali hanze n'abali mu gihugu ? Ibyo bya dialogue si mwe mubyivugira, hali icyo yavuze, maze mukabigenderaho ?

Halya ko numvise ko waba wali ufite ikibazo ku " kirangantego " cy'u Rwanda rw'ubu, waba warabonye ibisobanuro bikunyuze ? Ubundi se ntiwakirebaga ngo wiyumvishe icyo kivuga ? Erega, ikirangantego si ikibazo gihambaye, ni ishusho, aliko " lishushanya igitekerezo ".

Erega, niba warashatse kwitahira, ni uburenganzira bwawe. Ibyo gutaha kw'abandi na byo bizaba uburenganzira bwabo, aliko utihaye gutanga za garanties nawe udafite.

Ngaho rero uzatugezeho andi makuru y'iyo n'ibyo muzaba mwagezeho.


Massaihouse@hotmail.com
NB. Ubutaha tuzavuga uwitwa François Ngarambe, umukuru mushya w'Umuryango wa " Ibuka " na Bernard Makuza, uwitwa ko ayobora " Primature ".


 

Ikimenyimenyi, insécurité au top

Evacuée en Afrique, sa vie n'était pas en danger.