Muri Minagri hibwe menshi cyane atageze kuri Miliyari!
Mu minshi ishize amakuru yatugezeho yavugaga ko umunyamabanga mukuru
n'umucungamari ba Minagri batawe muri yombi kubera kunyereza imari
y'igihugu. Abo twashoboye kuvugana batangaza ko hibwe menshi ariko
umubare ntibawuvuga cyangwa ntibawuzi ariko ngo ntagera kuri miliyari,
Imana ishimwe! Iyi nkuru imaze igihe ivugwa, ku buryo abakekwaho kuba
bararigitishije uwo mutungo w'igihugu ngo baba baravuye mu buroko
by'agateganyo. Ngo baba ari abadamu babiri, umwe muri bo wari Secrétaire
Général w'iyo ministeri akaba ari umufasha w'uwahoze ari ambasaderi w'u
Rwanda mu Bushinwa nyuma ya 94, Bwana Silas Rugaba. Uyu yari asigaye ari
intumwa y'ishyaka PSD mu Nteko, ubu akaba yaragombye kwegura
(yarabisabwe) kuri uwo mwanya kubera ko akekwaho gufatanya na mugenzi
we mu kunyereza ibya rubanda. Bwana Nduwumwe uzwiho ubumenyi
buhambaye mu bya Karate akaba na injeniyeri ngo yaba ari we uzawegukana.
Umudamu wa kabiri muri aba bakozi ba minisitiri Kabayija ka FPR
n'umunyamabanga wa Leta Makuba ya PSD, bakekwaho (oya, abadamu!)
inyereza ni we wari ushinzwe ikigega (gestionnaire).
Ubwo abadamu na bo batangiye kwikoreraMO tugeze iwa Ndabaga! (RR
29/08/02). Twagerageje guterefona muri minisiteri ngo tumenye neza iby'iyi
nkuru ibabaje cyane ariko inomero zigomba kuba zarahindutse nk'uko
twabibwiwe n'umunyakigali wadusezeranyije ko azadushakira inshya, nta na
website Minagri igira ngo tubandikire e-mail (bagenzi babo bo muri Minecofin
- Minisitiri, Umunyamabanga wa Leta n'Umuyobozi w'ingengo y'imari -
twarabandikiye hagiye gushira ukwezi, ntibaradusubiza ku bibazo by'ingengo
y'imari).