Rwanda Rugali
Mu Mvaho Nshya ya Leta :

Home

CariCartoons
Health/Ubuzima
Politique
Génocide
Justice
Amashyaka
Presse
Great Lakes
Diaspora.rw
Who's Who
Economie & Finances
R.I.P.
Vos réactions
Infos
Cadavéré!
Urwenya
Faits divers
Religion

MDR ishoye Abaminisitiri mu nteko

Inkuru:Ndamage Frank

Ku wa 23 Ukuboza 2002 saa cyenda mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w'Intebe Bernard Makuza , Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Itangazamakuru n'Imibereho myiza y'Abaturage Christophe Bazivamo, Minisitiri w'Umutekano Jean de Dieu Ntiruhungwa na Minisitiri w'Ubutabera n'Imikoranire y'Inzego Jean de Dieu Mucyo nibwo bagomba kuza gusubiza mu magambo ibibazo byatanzwe ku wa 18/12/2002 na Dépité Mukama Abbas bikemezwa n'Inteko rusange ku wa 19 Ukuboza 2002. Ibibazo bizabazwa ni ibirebana n'amacakubiri avugwa mu Ishyaka MDR.
By'umwihariko Minisitiri w'Intebe azasobanura uburyo Guverinoma ayobora yaba ibona uburemere n'ingaruka z'ibyo bibazo, azanabazwa ingamba Guverinoma yafashe kugira ngo ibe yahagarika ayo macakubiri cyane ko bamwe bari ku isonga ry'ayo macakubiri bari muri Guverinoma. Ikindi kigomba gusobanurwa ni uko hari inzego za Leta zishinzwe ibibazo by'Amashyaka n'izishinzwe umutekano, ubutabera n'Itangazamakuru. Hari kandi n'amategeko nk'itegeko N° 47/2001 ryo ku wa 18/12/2000 rihana icyaha cy'ivangura n'icyo gukurura amacakubiri. Abaminisitiri bazasobanura ikimaze gukorwa kugira ngo ziriya nzego zirangize inshingano zazo mu gukemura kiriya kibazo giterwa n'Ishyaka MDR zishingiye ku mategeko.
Mu nama yabereye mu Rugwiro kuva muri Gicurasi 1998 kugeza muri Werurwe 1999 byagaragaye ko Ishyaka MDR ryabaye ishingiro mu guhungabana k'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ishyaka MDR ryiyemereye mu ruhame ko rigiye guhindura ibitekerezo, imyifatire n'imikorere byaryo . Nyuma y'inama zo mu Rugwiro Ishyaka MDR ryiyemeje guhindura amatwara, ibi byakozwe muri Werurwe 1999.
Mu nama yabereye i Kibungo, nyuma y'iyo mpinduramatwara bamwe mu bayoboke ba MDR bivugwa ko bari ku ruhande rwa Twagirumukiza bakomeje kunenga uruhande rwa Minisitiri Kabanda Selesitini ruvuga ko mu by'ukuri badakurikiza impinduramatwara ko ahubwo bafite umurego nk'uwo bari bafite muri 1993 wo gushimangira amatwara ya MDR PARMEHUTU yagejeje Abanyarwanda ku itsembabwoko n'itsembatsemba.
Aba bavuga ko bemeye impinduramatwara batangarije abanyamakuru ko abagaragaye muri ruriya ruhande rwarimo Rwigema wahunze akaba afite icyaha cy'itsembabwoko akurikiranwaho, Gakwandi wanditse inyandiko ibiba amacakubiri mu Banyarwanda ubu akaba abifungiwe, Rutihunga watangarije ku maradiyo mpuzamahanga ko abagororwa ba Ntsinda barira mu byo bitumamo bikanyomozwa n'abagororwa ubwabo nawe agahunga n'abandi ngo bakora ibindi rwihishwa bakwiye kwamaganwa ngo badasubiza u Rwanda mu icuraburindi. Mu rwandiko rwo ku wa 14/12/2002 bandikiye Minisitiri w'Intebe bagize bati:"Nk'uko twagiye tubibibutsa kenshi kandi namwe mubizi neza, kuva aho mwiyemereye gukoresha iryo shyaka mu kubiba amacakubiri. Iyo nyandiko ikomeza isaba Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe nk'umuhuza gutumira inama ya biro politiki kugira ngo bakure ishyaka ryabo mu gihirahiro hashimangirwa impinduramatwara ya Kibungo".
Urwo rwandiko rwasinywe n'abayobozi ba MDR mu ntara rwasabaga Minisitiri w'Intebe gukoresha iyo nama kuwa 22/12/2002. Niba bikozwe buzacya Minisitiri w'Intebe yitaba inteko kuko yatumiwe kuwa 23/12/2002.
Nyuma y'aho igice kiyobowe na Twagirumukiza cyakoresheje inama n'abanyamakuru muri Hoteli OKAPI. Muri iyo nama abanyamakuru bagaragarijwe ko MDR irimo igice kitavangura Abanyarwanda n'ikindi kivangura gikurikije ibyagendeweho muri 1994. Ikindi berekanye ni uko ngo kiriya gice kivangura giteganya kongere nk'iyabereye Kabusunzu mu w'1993 ari nayo Karamira yise Hutu Power.
Nk'uko babitangaje, ngo aho kongere ya kiriya gice ihuriye n'iya Kabusunzu ni uko harimo gushakishwa abari bitabiriye iyo muri 1993 aho bari hose mu gihugu bagasubira Kabusunzu. Iri ngo ni ryo banga Minani yavugiye i Gitarama. Ikindi bamaganye muri icyo kiganiro ni ibyo Twagiramungu Faustin yatangaje ko azaza kwiyamamaza. Havuzwe impamvu nyinshi harimo n'uko guhakana ko itsembabwoko ryateguwe na Leta kandi Kambanda wari ayiyoboye yarabyiyemereye, ubwabyo bimutesha agaciro. Ikindi ngo ni uko yananiwe imirimo ya Minisitiri w'Intebe akaba atashobora iya Perezida wa Repubulika kuko ngo ariyo ikomeye.
Twegereye Minisitiri Kabanda tumubaza ukuri ku bivungwa ku gice ayoboye twatangiye tumubaza uko abona MDR yo muri 1959 kugeza mu w'1993. Minisisitiri Kabanda yatubwiye ko MDR iriho ubu idasa n'iyo muri icyo gihe kuko iy'ubu ngo yivuguruye. Twamubajije niba nta kibazo abona kuba abo bari kumwe bagenda bagaragaraho ibimenyetso by'amacakubiri atubwira ko ibyo umuntu abibazwa ku giti cye. Yatubwiye ko Rutihunga ngo yagiye kwiga naho Gakwandi afunze.
Gakwandi afungiye inyandiko yanyuze muri le Partisan ikinyamakuru cya Amiel Nkuriza. Twabajije Minisitiri Kabanda ku bivugwa ko yafashije umunyamakuru Amiel Nkuriza gutoroka akoresheje imodoka ye iriho plaque za Leta n'ibirahure bya fime kandi yari azi neza ko Nkuriza yagombaga kujya yitaba polisi buri wa gatanu w'icyumweru. Tumubaza niba kumutorekesha vuba na bwangu bitari bigambiriye kuburizamo ibyo Nkuriza yazavuga. Minisitiri Kabanda yadushubije ko nawe ajya yumva abantu babivuga ariko ngo ari ibihuha ati: "Mfite imodoka imwe n'umushoferi umwe ntabwo Nkuriza ngo yigeze akandagira muri iyo modoka.
Twifuje kumenya niba Kabanda nta mpungenge afite cyane ko Dépité Safari Stanley ashinja Rwigema nyamara abantu bakamwima amatwi, bwacya Rwigema amaze guhunga bikamenyekana ko yari mu bakurikiranwaho icyaha cy'itsembabwoko, bucyeye Dépité Safari na none agatunga agatoki Gakwandi avuga ko afite ingengabitekerezo y'amacakubiri koko nawe agafungirwa inyandiko ibiba amacakubiri, none ubu Dépité Safari akaba amaze iminsi amushyira mu majwi.
Minisitiri Kabanda Selesitini yatubwiye ko ari urwangano, ati: Niba hari icyo anshinja hari inzego z'ubutabera. Ku kibazo cy'uko MDR nyuma y'ibyo yakoze byose idasaba imbabazi nyabyo, Kabanda yatubwiye ko imbabazi zasabwe na Rwigema. Twifuje kumenya icyo Minisitiri avuga ku byo inama iherutse ku bumwe n'ubwiyunge yaba yarasabye ku byerekeranye n'ishyaka MDR Kabanda yatubwiye ko ari bariya bari muri ruriya ruhande rwa Twagirumukiza rwashyizemo ibitekerezo kandi abizi, ati: N'ababikoze ndabazi".
 
(Imvaho Nshya n° 1472 yo kuri 23 - 29 Ukuboza 2002)
 
 

Umuntu 1 udashaka "Rukokoma"

MDR: le Zombie

Membre Discret et Réservé

MDR : igihe cya poubelle